Digiqole ad

Ikiganiro wagirana n’umukunzi wawe ngo akwemerere ko mukoresha agakingirizo

Gukoresha agakingirizo ni icyubahiro n’inshingano byawe n’uwo mukorana imibonano mpuzabitsina.

Mbere yo kwiyemeza gukora imibonano mpuzabitsina banza utekereze uko wakwirinda gutera cyangwa guterwa inda, kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ubwo rero uzaba ugeze ku rwego rwiza kandi rukomeye cyane rwo gushaka ibisubizo by’ inzitizi ushobora guhura nazo.

Umvisha umukunzi wawe ko Agakingirizo ari ingenzi kugirango mwirinde/photo Internet
Umvisha umukunzi wawe ko Agakingirizo ari ingenzi kugirango mwirinde/photo Internet

Kudakora imibonano mpuzabitsina ni bwo buryo bwiza kandi bunoze bwo kwirinda gutera inda, guterwa inda, virusi itera SIDA n’izindi ngaruka z’imibonano mpuzabitsina idakingiye,ariko iyo ubwo buryo bukunaniye,gukoresha agakingirizo neza kandi buri gihe ni inzira iboneye yo kwirinda izo ngaruka mbi.

Wigira isoni zo kuvugana n’uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina ibyerekeye kwikingira mukoresheje agakingirizo : kuri mwe babiri iki ni cyo kiganiro kigufi kandi gifite akamaro kanini mushobora kugirana.

Ibuka  kubwira mugenzi wawe ko gukoresha agakingirizo atari ukwikunda, ahubwo ko ari ukwita k’ubuzima bwa mwembi.

Uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina iyo adashaka gukoresha agakingirizo aba afite impamvu zerekeranye no kudashaka gukoresha agakingirizo. Niyo mpamvu tuguhaye ibi bisubizo byerekeranye n’ibyo yakwitwaza kugirango mudakoresha agakingirizo :

Nta ndwara nkizo mfite ! Ntago unyizeye ? “Ndakwizeye rwose, ariko buriwese ashobora kurwara virusi itera sida cg izindi ndwara zandurira mu mibonanompuzabitsina. Gukoresha agakingirizo ni imwe mu nzira zo kwirinda no kurinda ubuzima bwacu.”

“Ntago nkunda gukora imibonanompuzabitsina niyi shashi. Ntago ari kimwe niyo itariho.” “Gukoresha agakingirizo nibwo buryo bwonyine butuma ndyoherwa” n’imibonanompuzabitsina kandi ndabikwijeje biraza kumera neza nkaho ntako twakoresheje ! Kandi biratuma buri wese yita kuwundi nta kindi kiduhangayikishije nko kwandura indwara cg gutwita n’ibindi.”

“Ndi(cg uri) ku miti iringaniza imbyaro” “Ariko ibyo ntibiturinda virusi itera sida cg izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,niyo mpamvu nifuza ko twirinda twembi.”

“Ko nta gakingirizo nagendanye.” “Njye agakingirizo ndagafite ngaka.”

“Ntago nzi kugakoresha.” “Ndabikwereka-urashaka ko nkwakwambika ? ni nabyiza kurusha uko wakiyambika !”

“Mbabarira uyu munsi ntidukoreshe agakingirizo.” “None ko bisaba inshuro imwe kugirango umuntu arware sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonanompuzabitsina cyangwa se gutwita.ntago nakora imibonano mpuzabitsina kereka nzi neza ko nta ngaruka byantera.”

“Nta wundi uratuma nkoresha agakingirizo.” “Ibi ni ibireba njye nawe…kandi ntago nzakora na rimwe imibonanompuzabitsina ntikingiye, nshobora kukwereka ko byagenda neza tugakoresheje.”

“ ubundi se ko ubwa mbere ntako twakoresheje” “ubwa mbere nakoze amakosa akomeye cyane ariko nyuma yuko ntangaruka zimbayeho nafashe icyemezo ntakuka cyo kutazongera kuyikora nta gakingirizo”

“N’utwita tuzashyingiranwa ntiwemera ko ngukunda ?” “Ndabyemera urankunda ariko se twabanje tugashyingiranwa ubundi tukabyara ko aribyo byiza. Uragirango tuzakore ibintu huti huti tubikore nabi ?”

“Niba utanyizera rero turekane burundu.” Erega iyo tudakoresheje agakingirizo bituma mbihirwa kubera ukuntu mba mpangayikishijwe n’ingaruka zatubaho bityo kandi nawe sinkuryohereze.

Iki ni kimwe mu biganiro bishobora gutuma uwo mukorana imibonano ageraho akemra gukoresha agakingirizo, niyo yaba atabishakaga.

Agakingirizo kakurinda byinshi, wikwishora mu mibonano mpuzabitsina utateguye kandi utagafite.

Source:ubuzima.com

Corneille K. Ntihabose
UM– USEKE.COM

15 Comments

  • HHIHIHIHIHI!!!

  • Gatsindwe n’imana niko wamugizi wanabiwe ibi ubona bikwiye kukuva murako kanwa?

  • yes yes ariko ntibinjya byoroha ko umuntu mwashakanye akwemerere gukoresha agakingirizo

  • Ingabire ubazineza,uraho nshuti,kurubuga ko wabuze ugeze he?

  • jye ndashishikariza bagenzi banjye kujya bitwaza ingabo ya mahina kuko isaha nisaha wakora imibonano muzabitsina bitewe nahantu ugeze bakobwo muratabare mujye mutugendana kuko urupfu ntiruteguza.

  • kumvikanisha ibyiza byo gukoresha agakingirizo ni bimwe mu bituma n’abananiwe hoboneza urubyaro bakoresheje ubundi buryo,akakingirizo kabibafashamo.mugihe gakoreshejwe neza.

  • Uri umujyanama mwiza rwose pe1

  • Kariya kavunamuheto karadutabara pe naho ubundi ubu mba mfite abana barenze intumwa za Yezu.

  • bafite morale zo kuryana wee!!!
    kdi barasa n’abaryoshye bose kweli

  • hi to all umuseke.comers this is my first post and thought i would say hi –
    thank yous speak soon
    garry m

  • ariko mushishikarize urubyiruko kwifata first naho agakingirizo kaza ari derniere intervention kuko imana ntabwo igakunda

  • agakingirizo ni ingenzi, gusa hari ubwo uwo mukorana imibonano akwiba umugono yagushyize muri swingi ntagakoreshe ukabibona yagezemo.be careful

  • ubwitonzi nubupfutra bigomba kuturanga

  • ubwitonzi

  • nibyoburwobyonyine nemera.all my friends mureketgakoreshe.

Comments are closed.

en_USEnglish