Rwanda: Amashanyarazi ava kuri Nyiramugengeri yatangiye kugeragezwa
Uru ruganda rutunganya Nyiramugengengeri iva mu bishanga bya Gishoma ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawatt 15 rwatangiye kugeragezwa nk’uko ubuyobozi bw’uru ruganda rwabibwiye Umuseke.
Kugerageza amashanyarazi ava mu ruganda rwa Gishoma Pit Plant ngo byatangiranye no kohereza ku muyoboro w’igihugu megawatt zirindwi (7).
Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha baturiye uru ruganda bavuga ko ari ibyishimo kuri bo kuko amashanyarazi batangiye kuyabona kandi bizeye ko ahagije.
Ngo babishimira kandi Perezida Kagame wabijeje uruganda rw’amashanyarazi mu myaka itatu ishize ubwo yasuraga uturere twa Rusizi na Nyamasheke.
Phenias Muhawenimana wo kuri centre yitwa Beijing aha mu murenge wa Nzahaha ati “Twishimiye ko tugiye kubona umuriro kandi ni nabyo Perezida yari yaradusezeranyije ubwo yadusuraga.”
Eng.Dyan MPongendame ukurikirana iyubakwa ry’uru ruganda yabwiye Umuseke ko uru ruganda ruzamara imyaka itanu kuko nyiramugengeri ihari ari nke.
Ati “Nyuma y’imyaka itanu tuzimuka tujye ahandi twabona nyiramugengeri ihagije, ariko hagati aha tugiye gukemura ikibazo cy’umuriro wabaga mucye rimwe na rimwe.”
Gishoma PitPlant itunganya toni 1 200 za nyiramugengeri zitanga Megawatt 15 z’amashanyarazi nyuma yo kugeragezwa ngo ruratangira gutanga amashanyarazi ku batuye muri uyu murenge wa Nzahaha.
Igikorwa ngo kizazamura imibereho y’abahatuye no mu karere ka Rusizi muri rusange.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi
5 Comments
IKIBAZO CY’IMYIGIRE Y’IMISHINGA YACU GITEYE INKEKE KABISA!!!! KUBAKA URUGANDA RUNGANA GUTYA HANYUMA NGO NYIRAMUGENGERI NI NKE!!! NI AGAHINDA PEEEEE………!!!!
NTABWO ARI AGAHINDA GUSA AHUBWO BIRABABAJE. NGO IMYAKA ITANU!!!! MBEGA KUNYEREZA UMUTUNGO WA LETA, MBEGA RUSWA…..
MURABESHYA ABAKUNDA IGIHUGU BARI MASO KANDI MUZABIRYOZWA HABA NONNE CYANGWA EJO
Biratangaje kumva ngo uruganda ruzakora imyaka itanu gusa nyuma rufunge imiryango kubera ko nyiramugengeri izaba idahagije aho ruri. None se nta “feasability study” yakozwe mbere??? Rwose ibintu bijyanye n’iyi mishinga yo mu Rwanda itizwe neza bigomba guhagurukirwa.
Reba amafaranga yose yatanzwe as investment ngo urwo ruganda rushyirwe hariya ruri. Muri iyo myaka itanu bavuga ruzakora nyuma rugafunga nta n’ubwo ruzaba runagaruje kimwe cy’ijana cy’ayo mafaranga. What is that????!!!!
NTABABESHYE NANGIYE INKURU NISHIMYE ARIKO NSOJE NDIRA,
TECYEREZA MILLION ZIPHIRIYE HANO UBUSA%, NONESE UBWO ABAKOZE INYIGO MWABIBARYIJE KOKO
yewe nanjye iyi. nkuru nyisomye nishimye cyane ariko birangiye nibaza nti ese ninka kumwe wabona umuvu utemba ugatangira kuwubakira za turbine zizunguzwa n,amazi zikabyara amashanyarazi?abiga imishinga iyo mubaza abahaturiye bari kubabwira ko umuzungu twitaga Nyakajege yari yaramazemo nyiramugengeri ajya kuyitwikisha isima i Bukavu