Kabgayi: Bucyekabiri umaze imyaka 6 mu bitaro, atunzwe no gucuruza

Bucyekabiri Alexandre wo mu Mudugudu wa Gashiru, Akagali ka Mutara, Umurenge wa Mwendo  mu Karere ka Ruhango, amaze imyaka itandatu mu bitaro bya Kabgayi kubera ikibazo cyo kuvunika uruti rw’umugongo,  byatumye  ahitamo gucuruza Me2U n’amakarita yo guhamagara ya kubera kutagemurirwa. Bucyekabiri w’imyaka 28 y’amavuko yabwiye Umuseke ko yagiye gutashya inkwi mu ishyamba ryari hafi y’urugo […]Irambuye

Episode 2: Gisa Dovine….Brown abashije kumubona Online

Njyewe-“Eeeeh! Ibyo ndabyumva ariko se niyo nazibona urumva ubwo napfa kuguha numero za telephone z’umuntu gutyo gusa nta burenganzira ampaye?” Brown-“ mbabarira utampakanira rwose! Erega buriya nta byiza bitagira ibitambo, kandi numero nzishakira amahoro ntabwo nzishakira amahano, uzi ngize Imana nkamubona Online, Mana weeee!” Njyewe-“Hhhhhh! noneho ninjye ngiye kuba igitambo? Muvandi igendere ndumva ushaka kunta […]Irambuye

Gicumbi: Ibiyobyabwenge bya Miliyoni 23 mu nkambi y’AbanyeCongo byangijwe

Kuri uyu wa gatatu inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ubuyobozi bw’ibanze zangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 23 byafatiwe mu nkambi ya Gihembe icumbikiye AbanyeCongo, aba bakaba bagiriwe inama yo kudasubira mu bikorwa nk’ibi byo gucuruza ibiyobyabwenge mu nkambi. Iyi nkambi icumbikiye impunzi 12 698 niyo yabereyemo kwangiza ibi biyobyabwenge no gushishikariza abayirimo n’abayituriye kwirinda gukoresha, […]Irambuye

Bugesera yabwiye Komisiyo y’abakozi ba Leta ko idashobora kubahiriza inama

Nzeyimana Fred yatsinze Bugesera ariko ngo ibyo yakoze birenze no kuba amakosa. Komisiyo y’Abadepite y’imibereho myiza y’abaturage ikomeje gusesengura raporo y’ibikorwa ya Komisiyo y’abakozi ba Leta ya 2015/2016, kuri uyu wa gatatu wari umunsi wa kabiri wo kumva zimwe mu nzego zagaragaye muri iyi raporo ko zakoze amakosa ajyanye n’imicungire y’abakozi. Akarere ka Bugesera kari […]Irambuye

Kurwanya Ruswa ku isi mu 2016…u Rwanda ku mwanya 3

*U Rwanda ngo ntirukwiye kwirara kubera uyu mwanya mwiza *Ingabire M. Immaculee ati “Buriya Botswana iturusha iki? Twe tubura iki?” Uyu munsi umuryango mpuzamahanga ugamije kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, wasohoye ikegeranyo cy’ishusho y’uko kurwanya ruswa bihagaze ku rwego rw’isi. U Rwanda ruhagaze ku mwanya wa 54 mu bihugu 176 bikurikiranye hakurikijwe uko bivugwamo ruswa. […]Irambuye

Abashumba batarwanyije ibirura bitege intama bashinzwe na Nyagasani…

*Kubanisha Abanyarwanda Kiliziya byarayinaniye. *Tariki 26/06/1995 hari Umwepiskopi wagize ati « ibyabaye muri 1994 mu Rwanda, byari ibintu buri wese yakumva: iyo umuntu atewe aritabara. » * Nyuma y’iraswa ry’indege ya Habyarimana hari undi mwepiskopi wavugiye mu misa abwira abakristu  ati : “Ingoma idahora yitwa igicuma”. *Muri Jenoside cg mbere yayo kuba Abepiskopi bataritandukanyije nayo bishobora kuba […]Irambuye

IJORO RYIZA ni irihe? Gusinzira neza ni ikibazo kuri benshi!

Ku nshuro ya mbere hasohotse icyegeranyo ku gusinzira neza, cyatangajwe n’ikigo kitwa National Sleep Foundation  cyo muri Amerika. Niba bigufata iminota 30 cyangwa kurenza kugira ngo usinzire mu gihe ugeze ku buriri, menya ko ufite ikibazo mu gusinzira. Iyo ukangutse nijoro bikagufata iminota irenze 41 ngo wongere ushyirweyo menya ko nabwo ufite ibibazo mu gusinzira […]Irambuye

Umusogongero w’inkuru nshya…………ONLINE GAME

Ubwo aho twari twicaye twese twari twarangariye mu ma telephone yacu nta numwe uvuga, mbega twari turi Online nta guhumbya, maze Bob ateruye icupa ngo asome asanga nta kintu kirimo, ahita avuga asakuza cyane atonganya aba serveurs. Bob-“Ariko ubundi muba mwaje mu kazi cyangwa muba mwaje kutureba gusa? ubu se aya mavide ni indabo mwateguye […]Irambuye

Burundi: Amagana y’imfungwa yarekuwe

Amagana y’imfungwa yarekuwe kuri uyu wa mbere mu Burundi mu gikorwa kizarangira ngo harekuwe ku abagera ku 2 500 mu mbabazi zatanzwe na Perezida Nkurunziza mu mpera z’umwaka ushize. Abarekuwe barimo abari mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bamwe bafashwe kumva mu myaka itatu ishize bakiyongera cyane mu kwa kane 2015 mu myivumbagatanyo y’abamaganaga manda ya […]Irambuye

en_USEnglish