Abagome bateje Virus nshya, ubu igeze mu bihugu 150 ku

Kuva kuwa gatanu, mu minsi itatu gusa iyi Virus yitwa “Wannacry” ubu imaze kugera mu bihugu bigera ku 150 ku isi. Mudasobwa 200 000 yazigezemo cyane cyane iz’ibigo byigenga n’ibya Leta. Abayikoze barishyuza ngo bagusubize uburenganzira kuri mudasobwa yawe. Ni Virus yakozwe n’abakora ibitero by’ikoranabuhanga, kuva kuwa gatanu nibwo yatangiye gukwirakwira, yageze mu mashini z’ibigo […]Irambuye

Huye: Umunyeshuri wariye ibiryo bihumanye muri Kaminuza yitabye Imana

Abanyeshuri 12 bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bariye ibiryo bihumanye muri restaurant ya Kaminuza bakajyanwa mu bitaro tariki 10 Gicurasi, umwe muri bo yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki cyumweru. Uwitabye Imana yitwa Augustin Ngendahimana yigaga mu mwaka wa mbere mu ishami rya Bachelor of Business Administration, akaba yitabye Imana ahagana […]Irambuye

Episode 101: Nelson asezeye Daddy, Bob na Danny.

Nelson akimara kutubwira byose ako kanya twagiye kure mu bitekerezo birumvikana kuko yari inkuru utashobora kubwirwa ngo ubure kuyishyingura mu mutima ngo nigeramo inawuhindure wongere ube mushya, Ako kanya umu serveur yaragarutse maze yongorera Nelson ibyo tutumvise maze ahita atubwira, Nelson-“Basore! Reka ngende rero kandi ibi mbabwiye ntibizabe amasigarakicaro, muzabigendereho kuko uyo umuyaga uhushye igiti […]Irambuye

Busogo, ahari umwihariko wo kuboneza urubyaro mu buryo bwa kamere

Kuboneza urubyaro ni ingenzi mu buzima bw’iki gihe ku miryango ngo ibyare abana ibasha kurera. Hari abanyarwanda bamaze gusobanukirwa no kwitabira uburyo bunyuranye bwo kubikora. Kuri centre de Sante ya Bugoso ho muri iyi serivisi bigisha kuboneza urubyaro mu buryo bwa kamere gusa. Kera kubona urubyaro bisa n’aho byikoraga kubera imibereho y’ababyeyi muri iciyo gihe, […]Irambuye

Beach Volley: Ikipe y’u Rwanda yegukanye igikombe cy’Africa

Ikipe y’u Rwanda mu bagore mu mukino wa Beach Volley kuri iki cyumweru yegukanye igikombe cy’Africa nyuma yo gutsinda Maroc ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya Africa ryariho ribera muri Mozambique. Bahise babona tike yo kujya mu gikombe cy’isi. Iri rushanwa ryatangiye kuwa gatanu tariki 12 Gicurasi mu mujyi witwa Coasta di Sol mu murwa mukuru […]Irambuye

Karongi: Umuyobozi w’Umudugudu yakubise umuturage aramwica

Ahagana saa sita z’ijoro kuri uyu wa gatandatu mu mudugudu wa Nyabusage mu kagari ka Nyarusazi Umurenge wa Bwishyura umuturage witwa Casimir Ngendahayo yishwe no gukubitwa n’umuyobozi w’Umudugudu wabo bamushinja kwiba telephone aho yari ari mu kabari nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’aka kagari. Casimir yariho anywera mu kabari maze habura telephone bamwe mu bari bahari bavuga […]Irambuye

Gicumbi: Muri iyi mvura ngo bari kubona ibyiza by’amaterasi ndinganire

Mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka Gisuna Umurenge wa Byumba kimwe n’ahandi henshi mu Rwanda imvura yaramukiye ku muryango, imirima y’abaturage ntabwo yorohewe n’umurindi w’imvura ariko kubwo guhinga ku materasi abatuye aha babwiye Umuseke ko bongeye kubona akamaro kayo muri iyi minsi y’imvura. Epiphanie Mukaneza wo muri uyu mudugudu wa Rebero avuga ko hambere […]Irambuye

Ingabo za US nizo zigikomeye ku Isi na ‘budget’ ya

Imibare y’uyu mwaka yasohowe n’Ikigo Global Firepower yerekana ko igisirikare cya USA kikiri icya mbere ku isi mu gukomera kuko gikoresha ingengo y’imari ya miliyari 600 ku mwaka n’umubare munini w’abakitabazwa ku rugamba bagera ku 140 215 000. USA ikurikirwa n’u Burusiya n’u Bushinwa. Mu gushyira ibihugu ku mu byiciro  by’ubuhangange mu bya gisirikare abahanga […]Irambuye

Ciney amaze gushyingirwa imbere y’amategeko

Uwimana Aïsha umukobwa uzwi mu muziki wa Rap nka Ciney ubu ni umugore wa Tumusiime Ronald, aba bombi kuri iki gicamunsi bamaze gusezerana nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura. Mu cyumweru gishize aba bakunzi bajyanye mu rusengero barerekanwa, hari hashize amezi abiri uyu musore asabye uyu mukobwa kuzamubera umugore abikoreye mu gitaramo cyabaye […]Irambuye

Gashayija arangije kuzenguruka u Rwanda ku igare mu minsi 50

*Yakoresheje amafaranga 38 000Frw gusa *Yinjiye muri Nyungwe saa munani ayisohokamo saa tanu y’ijoro *Urugendo rwe yarwise ‘Peace Trip” Saa sita zirenzeho iminota micye Patrick Gashayija uzwi nka Ziiro the Hero yari yambutse ikiraro cya Nyabarongo ageze mu mujyi wa Kigali, uyu munsi iminsi 50 yari yuzuye ariho azenguruka u Rwanda n’igare rye. Yabwiye Umuseke […]Irambuye

en_USEnglish