Digiqole ad

Beach Volley: Ikipe y’u Rwanda yegukanye igikombe cy’Africa

 Beach Volley: Ikipe y’u Rwanda yegukanye igikombe cy’Africa

Ikipe y’u Rwanda mu bagore mu mukino wa Beach Volley kuri iki cyumweru yegukanye igikombe cy’Africa nyuma yo gutsinda Maroc ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya Africa ryariho ribera muri Mozambique. Bahise babona tike yo kujya mu gikombe cy’isi.

 Mu mukino wabanje babanje gutsindwa na Namibia
Mu mukino wabanje kuwa gatanu babanje gutsindwa na Namibia

Iri rushanwa ryatangiye kuwa gatanu tariki 12 Gicurasi mu mujyi witwa Coasta di Sol mu murwa mukuru wa Maputo, u Rwanda ruhagarariwe n’ikipe ebyiri.

Iy’abagore igizwe na Denise Mutatsimpundu na  Charlotte Nzayisenga n’iy’abagabo irigzwe n’abavandimwe Flavien Ndamukunda na Patrick Akumuntu Kavalo.

Umujyi wabereyemo iri rushanwa muri iyi minsi wari ukonje cyane bikaba ari bimwe mu byafashije abakobwa bahagarariye u Rwanda kuko iyo haza kuba ubushyuhe byari kubagora kubera kubura umwuka uhagije nk’uko byakunze kubagendekera mu marushanwa nk’aya mbere.

Ikipe y’abagore niyo yitwaye neza cyane kuko kuwa gatanu umukino wa mbere yawukinnye na Namibia, gusa uyu mukino wo ntabwo wayihiriye u Rwanda rwatsinzwe amaseti abiri ku busa.

Umukino wakurikiyeho mu bagore u Rwanda rwatsinze South Africa seti ebyiri ku busa, rutsinda kandi Nigeria seti ebyiri kuri imwe.

Mu mukino bakinnye kuwa gatandatu nabwo batsinze Sudan ndetse na Kenya seti ebyiri ku busa zombi.

Muri kimwe cya kabiri cy’irangiza Denise na Charlotte batsinze Mozambique iri iwayo seti ebyiri kuri imwe.

Ku mukino wa nyuma kuri iki cyumweru, aba bakobwa bahatanye na Maroc bayitsinda seti ebyiri kuri imwe begukana igikombe cy’Africa ndetse babona tike yo kujya mu mikino y’igikombe cy’isi izabera i  Vienne muri Autriche hagati ya tariki 28 Nyakanga na 06 Kanama 2017.

Byari ibyishimo bikomeye ku banyarwanda batari bacye baba muri Maputo baje gufana iyi kipe y’igihugu cyabo.

Denise Mutatsimpundu na  Charlotte Nzayisenga si ubwa mbere bagiye mu gikombe cy’isi kuko bari kumwe nabwo mu 2013 bitwaye neza muri Africa bajya mu mikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 23 i Myslowice muri Poland.

Ubu bakaba bagiye no mu gikombe cy’isi cy’abakuru.

Abahagarariye u Rwanda, abakobwa babiri, n'abavandimwe Kavalo (imbere iburyo) na Ndamukunda (hagati inyuma)
Abahagarariye u Rwanda, abakobwa babiri, n’abavandimwe Kavalo (imbere iburyo) na Ndamukunda (hagati inyuma) n’umwe mu bafanyanrwanda baje kwifatanya nabo uba muri Mozambique
Aba bakobwa nibo baranze cyane iri rushanwa ryatangiye kuwa gatanu
Aba bakobwa nibo baranze cyane iri rushanwa ryatangiye kuwa gatanu
u Rwanda rwatinze Maroc ku mukino wa nyuma
u Rwanda rwatinze Maroc ku mukino wa nyuma
Charlotte na Denise bahesheje igihugu cyabo ishema mu mahanga
Charlotte na Denise bahesheje igihugu cyabo ishema mu mahanga
Byari ibyishimo byinshi ku banyarwanda n'inshuti zabo baje gushyigikira aba bakobwa
Byari ibyishimo byinshi ku banyarwanda n’inshuti zabo baje gushyigikira aba bakobwa

 

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Bravo our dear sisters.
    Mwaduhesheje ishema

  • Congratulations to Beach Volley of Rwanda;the champion.Your efforts are highly appreciated.

  • atuu, feck off !!! we need qualification in soccer

  • courages les jeunes filles.
    enrichissez votre C V.????????????????????

  • Bashiki bacu barabyumva kbsa congratuletion ni kisi nicyacu pe.

  • Naba n’aba wenda idarapo ryacu rikazamuka

Comments are closed.

en_USEnglish