Abagome bateje Virus nshya, ubu igeze mu bihugu 150 ku isi
Kuva kuwa gatanu, mu minsi itatu gusa iyi Virus yitwa “Wannacry” ubu imaze kugera mu bihugu bigera ku 150 ku isi. Mudasobwa 200 000 yazigezemo cyane cyane iz’ibigo byigenga n’ibya Leta. Abayikoze barishyuza ngo bagusubize uburenganzira kuri mudasobwa yawe.
Ni Virus yakozwe n’abakora ibitero by’ikoranabuhanga, kuva kuwa gatanu nibwo yatangiye gukwirakwira, yageze mu mashini z’ibigo bizwi ku isi zikoresha uburyo (system) bwa Windows.
Imashini iyiha indi mu buryo buri ‘direct’ bitabaye ngombwa kuyitwara ku kintu, umuvuduko wayo wakabije kuko yageze mu bihugu 150 kuva kuwa gatanu gusa.
Bamwe iri kubageraho batanafunguye ‘link’ cyangwa e mail.
Abo yagezeho ku isi baravuga ko ecran ya mudasobwa igira itya ikizimya maze hakaza ubutumwa bugusaba kwishyura nibura 300$ mu buryo bwa bitcoins kugira ngo ubashe gusubirana gukoresha imashini yawe.
{Bitcoins ni uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga bwatangijwe mu 2009, bukorwa hagati y’abantu ku giti cyabo nta rwego rubijemo hagati. Cambridge University ivuga ko mu 2017 ubu hari abantu hagati ya miliyoni 2.9 na 5.8 ahanyuranye ku isi bakoresha ubu buryo.}
Ibitaro binyuranye mu Bwongereza, Banki Nkuru y’Uburusiya, ikigo gikora imodoka cy’Abafaransa Renault, ikigo cy’Abanyamerika gitwara imizigo FedEx n’ibindi bigo binyuranye bizwi cyane n’ibitazwi byibasiwe ubu.
Abahanga mu ikoranabuhanga muri US babwiye ibiro ntaramakuru NBS News ko imashini nyinshi ku isi zishobora kuza gafatwa kubera ko abenshi bazicana ku kazi kuri uyu wa mbere.
Umuhanga muri ibi bya virus zo kuri Internet witwa Marcus Hutchins yabashije gukora uburyo bwo kwangiza izi virus gusa ntabwo bwo burakwirakwira nkazo.
Biravugwa ko uyu mwongereza Marcus amaze kurengera imashini ibihumbi ijana.
Abahanga muri ibi bavuga ko umuntu wese ubona imashini ye ifashwe na ‘Wannacry’ yirinda kwishyura icyo kiguzi acibwa ngo asubirane kuyikoresha.
Ngo hari itsinda ry’abagizi ba nabi bashobora kubona amafaranga menshi cyane abarirwa muri za miliyoni z’amadorari muri iki gitero cy’ikoranabuhanga.
Niba imashini yawe isagariwe ngo wakwihutira gusaba ubufasha abahanga mu ikoranabuhanga bari hafi yawe.
Abantu basabwa kwirinda gufungura za E mails z’abantu babona batazi cyangwa badasobanutse ndetse no gufungura za links zigenda zikwirakwizwa n’abantu banyuranye kenshi bakururwa n’ibyanditse hejuru (titles) ariko batazi neza ibiri imbere.
Abahanga mu ikoranabuhanga babwiye NBC News ko hari ubundi bwoko bw’iyi Virus ubu nabwo babonye ko buri gukwirakwizwa mu buryo bunyuranye.
Mu Rwanda kugeza ubu nta kigo cyangwa umuntu uravuga ko yatewe n’iyi virus.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ariko se nk’aya makuru muba mutanze hashize icyumweru cyose azwi, kweli asohoka muri he? More effort plz !!!
Comments are closed.