Digiqole ad

Busogo, ahari umwihariko wo kuboneza urubyaro mu buryo bwa kamere

 Busogo, ahari umwihariko wo kuboneza urubyaro mu buryo bwa kamere

Kuboneza urubyaro mu buryo bwa kamere ngo bigenda byitabirwa aha i Busogo

Kuboneza urubyaro ni ingenzi mu buzima bw’iki gihe ku miryango ngo ibyare abana ibasha kurera. Hari abanyarwanda bamaze gusobanukirwa no kwitabira uburyo bunyuranye bwo kubikora. Kuri centre de Sante ya Bugoso ho muri iyi serivisi bigisha kuboneza urubyaro mu buryo bwa kamere gusa.

Kuboneza urubyaro mu buryo bwa kamere ngo bigenda byitabirwa aha i Busogo
Kuboneza urubyaro mu buryo bwa kamere ngo bigenda byitabirwa aha i Busogo

Kera kubona urubyaro bisa n’aho byikoraga kubera imibereho y’ababyeyi muri iciyo gihe, abana bagakurikirana neza ariko kandi no kugabanya imbyaro ntibyari bikenewe kuko abantu batari benshi ugereranyije n’ubushobozi bwo kubatunga bwariho.

Aho ubuzima buhindukiye, kuboneza urubyaro byabaye ngombwa hagamijwe imibereho myiza y’abavuka n’abariho, mu bamaze kubisobanukirwa harimo Specioza Ayinkamiye umuturage wo mu mudugudu wa Kararo mu kagari ka Mudakama Umurenge wa Bugoso i Musanze.

We n’umugabo we ngo bamenye uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro, ariko bahisemo gukoresha uburyo bita ubwa kamere bakoreshe urunigi n’amasaro yarwo y’amabara anyuranye. Ubu buryo bwabwigishirijwe kuri iki kigo nderabuzima cya Busogo cy’abihaye Imana.

Ayinkamiye ati “Iminsi y’imishyikirano y’abashakanye umuntu adashobora gusama mo turimenya dukoresheje ubwo buryo, haba ari mu minsi umuntu ashobora gusama tukabimenya ubwo iyo mishyikirano ntibeho iyo ari mu masaro y’umweru.”

Ubu buryo bwigishwa cyane n’abihaye Imana bo muri Kiliziya gatolika batemera ikoreshwa ry’imiti mu kuboneza urubyaro.

Specioza n'umugabo we uburyo bwa kamere ngo nibwo bahisemo
Specioza n’umugabo we uburyo bwa kamere ngo nibwo bahisemo

Marie Izdola Uwimana umuforomokazi ku kigo nderabuzima cya Busogo avuga ko buri wkezi bakira ababyeyi nibura 30 bifuza kumenya gukoresha ubu buryo bwa kamere mu kuboneza urubyaro.

Abajyanama b’ubuzima ngo nabo bari kubibafashamo kubwigisha abaturage iwabo mu ngo.

Uwimana avuga ko ubu buryo bari kubwitabira kuko ngo butagira ingaruka ku mubiri nk’uko hari abazigira iyo bakoresheje uburyo bw’ibinini, inshinge n’udupira …

Uwimana ati “Ariko nk’uko hari abashobora gusamira ku buryo bwa kizungu  n’abakoresheje ubwa kamere hari igihe babusamiraho.”

Alice Mushimiyimana wo mu murenge wa Gataraga Akagali ka Murago amaze imyaka ine (4) ari umujyanama w’ubuzima, avuga ko abatari bacye bagenda bifuza gukoresha ubu buryo bwa kamere.

Kuri iki kigo nderabuzima cya Busogo, abije bifuza gukoresha ubundi buryo nk’udupira, inshinge n’ibindi babohereza ku kigo nderabuzima cya Gatagara.

Uwimana Marie Izdola umuforomokazi mu kigo nderabuzima cya Busogo
Uwimana Marie Izdola umuforomokazi mu kigo nderabuzima cya Busogo
Mushimiyimana Alice umaze imyaka ine ari umuforomokazi avuga ko n'uburyo bwa kizungu abantu babwitabira cyane kandi nabwo ari ingenzi
Mushimiyimana Alice umaze imyaka ine ari umuforomokazi avuga ko n’uburyo bwa kizungu abantu babwitabira cyane kandi nabwo ari ingenzi
Ku kigo nderabuzima cya Busogo ho batanga serivisi y'uburyo bwa kamere gusa mukuboneza urubyaro
Ku kigo nderabuzima cya Busogo ho batanga serivisi y’uburyo bwa kamere gusa mukuboneza urubyaro

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uburyo bwo kuringanyiza imbyaro bwa Kamere nibwo bwiza, ahubwo usibye Kiliziya Gatolika, na Leta nibwo yari ikwiye gushishikariza abaturage, kuko ubwo buryo nibwo butagira ingaruka mbi ku mubiri no ku buzima.

    Uburyo bwa Kizungu bwo gukoresha imiti bugira ingaruka mbi zinyuranye ku buzima bw’ababukoresha, cyane cyane iyo batabanje gupimwa ngo harebwe neza ubwoko bw’imiti bahabwa ijyanye n’imiterere y’umubiri-buzima wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish