Ciney amaze gushyingirwa imbere y’amategeko
Uwimana Aïsha umukobwa uzwi mu muziki wa Rap nka Ciney ubu ni umugore wa Tumusiime Ronald, aba bombi kuri iki gicamunsi bamaze gusezerana nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura.
Mu cyumweru gishize aba bakunzi bajyanye mu rusengero barerekanwa, hari hashize amezi abiri uyu musore asabye uyu mukobwa kuzamubera umugore abikoreye mu gitaramo cyabaye tariki 26 Werurwe muri Serena Hotel. Yarabimwemereye batangira kwitegura ubukwe.
Uyu munsi imbere y’abahafi mu miryango n’inshuti zabo nke, basezeranye imbere y’amategeko, bumvikana uburyo bw’ivangamutungo risesuye.
Ciney azwi cyane mu muziki wa Rap mu Rwanda kuva mu gihe cy’imyaka nk’itanu ishize, indirimbo ze nka “Igire”(Get your money), “Nkunda”, “Tuma bavuga” n’izindi zatumye amenyekana.
Hashize igihe ariko Ciney ataboneka cyane mu bikorwa bya muzika, ndetse ngo yinjiye mu bigendanye na Fashion.
Umugabo we ntabwo we asanzwe ari umuntu uzwi cyane mu myidagaduro cyangwa ibindi.
Ubukwe bwabo buteganyijwe mu kwezi kwa karindwi.
Photos © E.Mugunga/UM– USEKE
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Iyi kanzu ko yazamutse ra ? ndabona munda harimo akantu tu.
wamusoreni ni mudahushwa
No mu maso biragaragara.
Muzi gupimisha amaso och abandi nabyise bo bakoresha touche vaginal or test
Uyu mu kobwa nkundako afite igikara cyiza
Atanisize
Ikindi umunyamakuru yibeshye ari kumbwira
Umugore kandi atari yashyingirwa
Aha ???? Wasanga nawe yapimishije ijisho
Rwose urukundo ni rwogere
Iyaba abakobwa bose babonaga abagabo
Ntago ibibazo bimwe byagabanuka
Burya mumategeko iyo waseranyemo witwa umugore ntakibazo kuko bose ntibemera amadini none se wowe uvuga ngo abakobwa bose babinye abagore ibibazo byagabanuka haruwo waba uzi utarabona umugabo akaba afite ibibazo uzandangire ndacyari single ubwo ibye bizaba bigabanutse.
Comments are closed.