Kenya yaje kwigira ku Rwanda ibyo kuvana abana mu bigo

*Kuva 2013 ku bana 3 233 babaga mu bigo 2 691 babonye imiryango Itsinda ry’abakozi 11 ba “Child Welfare Society of Kenya” ikora nka Komisiyo y’igihugu y’abana yo mu Rwanda, kuri uyu wa kane yari mu rugendoshuri mu Rwanda ngo iyigireho iby’uburenganzira bw’abana by’umwihariko ibyo kubavana mu bigo by’impfubyi bakarererwa mu miryango. Gahunda yiswe “Tubarere […]Irambuye

Margaret Kenyatta na J. Kagame bazitabira Kigali Peace Marathon

Kigali International Peace Marathon izaba kuri iki cyumweru izitabirwa n’abantu benshi banyuranye, abakomeye muri bo bamaze kumenyekana ni Jeannette Kagame na Margaret Gakuo Kenyatta nk’uko uyu yabyemeje kuri uyu mugoroba. Aba bagore b’abayobozi bakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Kenya muri Werurwe umwaka ushize nabwo bifatanyije mu isiganwa ku maguru i Nairobi muri Kenya. Iri siganwa ryiswe […]Irambuye

MINAFFET irashaka kuvugurura no kubaka inyubako za Ambasade z’u Rwanda

* MINAFFET irateganya kongera abakozi * Yasabye imari ya miliyoni 450 muri uyu mwaka w’imari * MINECOFIN ngo yavuze ko ari menshi cyane Kuri uyu wa kane ubwo Minisitiri Louise Mushikiwabo yagezaga ku badepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu iby’imari bateganya gukoresha mu 2017-2018, yavuze ko bifuza kuvugurura inzu u Rwanda rukoreramo mu mahanga […]Irambuye

I Mushubi, kubera Rapid SMS nta mubyeyi cg umwana bakigwa

I Mushubi ni agace k’icyaro cyane mu majyaruguru y’Akarere ka Nyamagabe ahegereye Umurenge wa Ruganda muri Karongi, ni ibice by’icyaro aho cyera imfu z’ababyeyi bari ku nda zitari ibintu bidasanzwe cyane. Rapid SMS yatumye bigabanuka cyane kuko ifasha mu gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi utwite kugeza abyaye, imfu zabo ku kigo nderabuzima cya Mushubi ubu urebye ngo […]Irambuye

Ubuzima nta WhatsApp!!! Nyuma yagarutse burakomeza…..

Update 11.10′: Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kane bamwe mu bakoresha WhatsApp mu Rwanda batangiye kuyibona nanone ku murongo. Ubutumwa bwahise butangira gucicikana, abantu bamwe byagaragaye ko batari bamenye ibyabaye bazi ko ari telephone zabo zari zagize ibibazo.   Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu abantu batangiye kubura WhatsApp kuri telephone […]Irambuye

K8 Kavuyo ntarishyura uwamutsinze mu rukiko, ngo azamurega mu nkiko

Umuhanzi Antoine Mupenzi  yatsinze Muhire William alias K8 Kavuyo mu rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge ikirego cy’uko uyu Kavuyo yakoresheje indirimbo « Igishakamba » ya Mupenzi kandi nta burenganzira abifitiye. Urukiko rwaciye uru rubanza mu 2015 rwanzura ko Kavuyo yishyura Mupenzi 6 050 000 Frw hateranyijwe indishyi zose yatsindiwe. Uyu muhanzi ariko ntiyabikoze none Mupenzi ngo ashbora no kwitabaza […]Irambuye

Dr Niyitegeka, washaga kuba Perezida, ngo yafunzwe n’ingingo itabaho

Kuri uyu wa gatatu mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye Dr Théoneste Niyitegeka uregwa ibyaha bya Jenoside yabwiye ubucamanza ko ingingo urukiko Gacaca rwagendeyeho rumufunga itabaho, ko afunzwe binyuranije n’amategeko. Umuganga Dr Niyitegeka avuga ko ingingo urukiko Gacaca rwa Gihuma rwahereyeho rumuha igihano cy’imyaka 15 itabaho kuko ngo ingingo ya kane igika cyayo cya mbere kitagena […]Irambuye

REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko Jean Bosco Mugiraneza atakiri umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ingufu, Rwanda Energy Group (REG). Umuyobozi mushya witwa Ron Weiss akaba asa n’uwatangiye uyu munsi. Inzego zishinzwe gutangaza amakuru muri iki kigo zabwiye Umuseke ko zitaramenya iby’aya makuru. Kuri uyu wa gatatu ariko amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu muyobozi mushya yeretswe […]Irambuye

RURA yaciye MTN Rwanda miliyari 7 z’ibihano

Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA cyatangaje ko cyahannye ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda Ltd kubera kudakurikiza ibikubiye mubyo yemerewe gukora. Bityo icibwa miliyari zirindwi na miliyoni 30 z’ibihano. RURA ivuga ko MTN Rwanda yimuriye serivisi zayo z’ikoranabuhanga hanze y’u Rwanda (MTN Regional Hub) mu gihe yari yabibujijwe n’uru rwego ngenzuramikorere, urwego […]Irambuye

IPRC-South: Basabye Leta kubahiriza ihame remezo rya 5 ikongera ‘bourse’

Mu biganiro Abasenateri bakomeje mu mashuri makuru na Kaminuza basobanura amahame remezo atandatu u Rwanda rugenderaho kandi ari mu Itegeko Nshinga, abanyeshuri bo muri IPRC-South bavuze ko bashingiye ku ihame rya gatanu rijyanye no “kubaka Leta igendeye ku mibereho myiza y’abaturage” basaba ko amafaranga ya Bourse bahabwa yakongerwa kuko basanga ari make bakurikije uko ibiciro […]Irambuye

en_USEnglish