Gicumbi: Muri iyi mvura ngo bari kubona ibyiza by’amaterasi ndinganire
Mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka Gisuna Umurenge wa Byumba kimwe n’ahandi henshi mu Rwanda imvura yaramukiye ku muryango, imirima y’abaturage ntabwo yorohewe n’umurindi w’imvura ariko kubwo guhinga ku materasi abatuye aha babwiye Umuseke ko bongeye kubona akamaro kayo muri iyi minsi y’imvura.
Epiphanie Mukaneza wo muri uyu mudugudu wa Rebero avuga ko hambere imvura nk’iri kugwa muri iyi minsi yatenguraga imisozi igatwara ubutaka n’imyaka yabo bitari bicye.
Mukaneza w’imyaka 52 avuga ko bagisabwa guhinga ku materasi babanje kudahita babyakira neza. Ati “Ariko ubu turi kongera kubona ibyiza byayo, urabona ko ubutaka nibura ubu bugerageza kuba bukomeye nubwo imvura ari nyinshi.”
Mukaneza avuga ko babanje kwanga guhinga ku materasi kuko ngo babonaga bitwara ubuso bw’ubutaka bwabo.
Ati “Muri iyi minsi imvura iri guhera nijoro ikageza saa sita z’amanywa ariko abayobozi batwigishije kurwanya isuri bagize neza. Kuko mu bihe bishize imvura nk’iyi yaratwangirizaga cyane.”
Aka gace k’imisozi ihinzeho mu buryo bw’amaterasi mu murenge wa Byumba gaherutse gusurwa na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia wabwiwe ko umusaruro wa hano mu buhinzi wikubye gatatu ugereranyije na mbere y’uko bahinga batya.
Photos/E.Ngirabatware/Umuseke
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi