
AMAFOTO ya nijoro ya Kigali Convention Center anogeye abahanyura

Rimwe icyatsi n’ubururu
Muri iyi minsi abaca ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali mu ijoro baratangazwa n’uburyo inzu ya kabiri muri eshatu zigize Kigali Convention Center iteye amabengeza mu ijoro.

Iyi nyubako imeze nk’igi mu ijoro iracana amatara y’amabara y’umuhondo, icyatsi n’ubururu bigize ibendera ry’u Rwanda, aya mabara akagenda anyuranamo mu buryo bunogeye ijisho.
Iyi nzu niyo izajya iberamo inama zinyuranye. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 2500 bicaye.
Uyu mushinga wa Kigali Convention Center ukaba uri mu kiciro cya nyuma cyo gusoza imirimo y’ubwubatsi.







Photos/Evode MUGUNGA/Umuseke
UM– USEKE.RW
6 Comments
Tuzarwubaka abana b’Abanyarwanda,turugire nka Paradizo kw’isi yose weee tuzarwubaka.Vive Kagameeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!Imvugoniyo ngiro!!!!Ngaho abazi gupinga nimupingeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!Iyo HE Paul Kagame aba ariwe utuyobora ubu U Rwanda ruba ari zahabu gusaaaaaaaa gusaaaa!!!!Komeza Mzee wacu ntacyo mfite cyo kukwitura ibyiza ukorera igihugu cyanjye,ariko icyo nshoboye nukukuragiza Rurema Imana Isumbabyose ngo uzatuyobore foreverrrrrrrrrrrrrrrrrrr
Nongereho ngo iyo aba ariwe utuyobora guhera 1959 nyuma y’Intwari Rudahigwa ubu u Rwanda ruba ari zahabu gusaaaaaaaaaaaaa!!!!Vive Muzehe wacuuuuuuuuuuuuuuuuuuImana ijye ihora ikwishimira iteka n’iteka
Ariko jye mbona isa nkihengamye iyo yaka mu gihe cya nijoro
@Muvunyi, Ntihengamye ahubwo Kariya kantu kazengurutse inyuma gafite forme ya spiral (nka kuriya ivisi iba imeze. Si uguhengama rero nk’uko ubibona. Uzayegere uyitegereze.
Ubu se ko mbona idahuye n’igishushanyo mbonera bagitangira kuyubaka
Bakoze ikindi gishushanyo mbonera nuko utabimenye
Comments are closed.