Ibitaravuzwe cyane kuri Bob Marley
Birazwi cyane ko yapfuye afite gusa imyaka 36 kimwe n’abandi bantu bazwi cyane nka; Marvin Gay, Tupac, M.Jackson, Malcom X, Che Guevara n’abandi batageze ku myaka 40. Ariko Bob Marley nta mubare uzwi neza w’abana yasize, bagereranya ko ari 11.
Ise umubyara Sinclair Marley yari umuzungu w’Umunyajamayika ukomoka mu Bwongereza wize mu ishuri rya gisirikare i Liverpool muri UK agaruka i wabo ahoyakoraga imirimo itandukanye irimo no gutwara amato.
Afite imyaka 60 irenga nibwo yateye inda umwiraburakazi Cedella Malcolm wari ufite imyaka 18 gusa, ntibabanye igihe kinini kuko bahise batana.
Cedella Malcolm, ba sekuru be bazanywe nk’abacakara muri Amerika bavuye mu gice cya Gold Coast cya Africa.
Se wa Bob Marley mu myaka irenga 70 yitabye Imana azize umutima, umuhungu we yari afite imyaka 12. Ntabwo yigeze amenyana na se wari warabataye akabafashiriza kure.
Cedella n’umuhungu we bavuye mu cyaro aho babaga hitwa Nine Mile, berekeza mu mujyi wa Kingston aho bacumbutse mu kazu gato mu buzima bugoye mu gace ka Trenchtown.
Nyina yaje gushakana n’undi mugabo w’umunyamerika (Edward Booker) bimukira muri Miami, USA, babyarana abahungu babiri Richard na Anthony Booker. Anthony yaje kwicwa mu bujura arasana na Police.
Umuvandimwe we wundi kuri nyina Richard Booker aba muri Amerika kugeza ubu. Nubwo akunze gushyamirana n’abana ba Bob Marley bapfa ko akoresha izina rya se (umuvandimwe we) mu nyungu ze. We akavuga ko mbere y’uko apfa yabimwemereye. Urubanza rwarangiye mu Ukuboza umwaka wa 2012.
Nyina wa Bob Marley (Cedella) yitabye Imana mu 2008 afite imyaka 81 aho yiberaga Miami.
Bob Marley yigeze kwiyita Donald Marley
Neville Livingston waje kwitwa Bunny Wailer batangiranye muzika na Bob Marley mu gatsinda bise “The Teenagers” nyuma iba “The Wailing Rudeboys”, hanyuma “The Wailing Wailers”, mu 1966 bayita “The Wailers”.
Benshi ntibazi ko Bunny Wailer yari umuvandimwe we; nyina wa Bob Marley yari yarabyaranye umwana na se wa Bunny.
Bob amaze kurongora Ritha Anderson bagiye muri Amerika gushaka akazi muri Leta ya Delaware aho ku mazina ya Donald Marley yatse akazi ko gukora mu ruganda ruzwi cyane nka DuPont. Aha ariko ntiyahatinze yisubiriye Jamaica mu muziki.
Bob Marley yakundaga cyane gukina umupira, ariko abo bakinanye bavuga ko atari azi gukina kuko ngo yakinaga nabi cyane.
Izina rye Nesta rivuga umuvugabutumwa cyangwa umuhanuzi.
Bob Marley akiri muto cyane ngo yabashaga gusoma ubutumwa buhishwe mu kiganza cy’umuntu (Palm reading) akakubwira ikizakubaho.
Nyina Cedella yabifataga nk’ibiganiro ubwo abaturanyi babimubwiraga ko umwana we ari igitangaza. Amaze kuba mukuru Bob Marley yagarutse muri Kingston, umugore yamusabye ko yamusomera ibiri mu kiganza, Bob Marley aramusubiza ati “ Sinkisoma ibyanditse mu kiganza, ndabiririmba.”
Mu ishuri ari umwana yari umuhanga mu mibare bitangaje. Ntabwo yakomeje ishuri kuko yakoze impanuka ikomeye agace k’icyuma kamwinjira mu jisho, ava mu ishuri ari muto.
Ari insoresore, Bob Marley yamaze ukwezi muri gereza afungiye gufatanwa urumogi, iki gihe yagize inshuti nyinshi muri gereza ngo zamusabye, mu buhanzi bwe yari agitangira, kwandika indirimbo cyane cyane zivuga kuri politiki.
Tuff Gong (si Tuff Gang) inzu itunganya muzika yatangije, yarakomeye ndetse n’ubu ni imwe mu zikomeye cyane mu birwa bya Caraibes.
Yakunda abagore nabo bakamukunda
Ntawuzi neza umubare w’abana afite n’ubwo bavuga 11. Bob Marley mu buzima bwe bivugwa ko yaryamanye n’abagore benshi cyane. Hari interuro yakundaga kubwira abagore n’abakobwa “Yuh wana have ma baby?” (urashaka ko nguha umwana?)
Ubwo yari amaze kwamamara no kugira amafaranga ntabwo yihariye, yahaga ku mafaranga ye imiryango myinshi ikennye muri Jamaica nk’umuntu wari uzi uko ubuzima bwo kubura icyo kurya bumera kuko yabubayemo.
Mu 1977 basanze indwara ya Melanoma (indwara imeze nka cancer y’uruhu) mu ino rye ryari ryarakomerekeye muri football, yanze ko barica, indwara iza kuvamo caner yakwirakwira umubiri we iza kumuhitana. (bose siko babyemera).
Arwaye, kubera ‘chemotherapy’ Bob Marley bamwogoshe ibisage (Dreadlocks) bye. Ziggy Marley (umuhungu we) yavuze ko abona se yogoshe aribwo yamubonanye agahinda gakomeye.
Ijambo rya nyuma yavuze apfa mu bitaro bya Kaminuza ya Miami (yari mu rugendo avuye mu budage atashye Jamaica araremba ajyanwa mu bitaro) yabwiye umuhungu we Ziggy ati “ Money can’t buy life” (amafaranga ntagura ubuzima). Yitabye Imana ku itariki nk’iyi Gicurasi mu 1981.
Mu munsi umwe isanduku yarimo umubiri we yamaze mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ya Jamaica, abantu 40 000 bayinyuze iruhande bamusezera bwa nyuma.
Bob Marley yashyinguranywe mu isanduku ye Guitar, umupira wa football, umuzingo w’itabi yakundaga na bibiliya.
Hifashishijwe ibyegeranyo bitandukanye.
UM– USEKE.RW
17 Comments
Iyo tuza kubonana nanjye mba naramubyariye akana disi!hahaaaaaa
Inzobere we,Hari igihe wowe itafata,ubwiwe niki se?
Ibyamuhitanye nawe bikakurimbura.wabwirwa n’iki ibyo aribyo ko banditse ko bose batemera iriya cancer?
mukunda kubyaragura, humura nawe nupfa muzabonana!!! maze uzimare ipfaaa!!
hahahaaa, abantu bagira ibyifuzo bitandukanye koko.., hahaha
Ipfa ryo kubona imboro ya Bob marley wipfiriye kweli…ndasetse cyakora
umuseke.rw nkunda inkuru bandika. Ariko iyi hari titre yansekeje ngo “Bob yakundaga abagore nabo bakamukunda”. Ikindi gitangaje ni ibyo bahambanywe – umuzingo w’itabi na Bibiliya, ibi byombi se ko bitajyana.
Wasanga akiriho ntawamwemeraga? Kuba yarahambanwe urumogi we yitaga drugs we yitaga imiti yo kwa muganga ntabwo byari bikwiye ko ijyana na bibiliya?
None icyo cyuma kimuguye mu jisho ryahise ripfa?
icyatsi ni icya 1 iyo ugifatanye ubwenge .
RIP KURI BOB. karavura.umva ko nta mukinnyi utagira umusimbura ,ntawamwigezaho ngaho bagerageaze
Umusaza turamwemera ubutumwa bwe nink’ubwabandi bahanuzi bose. Tumwigiraho byinshi byiza ibibi tukabireka. gusa aratangaje kandi ararenze. ariko itibi na bible are very different.
“Birazwi cyane ko yapfuye afite gusa imyaka 36” Vs “Afite imyaka 60 irenga nibwo yateye inda umwiraburakazi Cedella Malcolm wari ufite imyaka 18 gusa, ntibabanye igihe kinini kuko bahise batana”
Ise umubyara Sinclair Marley yari umuzungu w’umunyajamayika ukomoka mu bwongereza. Yize mu ishuri rya gisirikare i Liverpool muri UK agaruka iwabo ahoyakoraga imirimo itandukanye irimo no gutwara amato.
Afite imyaka 60 irenga nibwo yateye inda umwiraburakazi Cedella Malcolm wari ufite imyaka 18 gusa, ntibabanye igihe kinini kuko bahise batana.
imana izamubabarire imwacyi re
ini vino veritas, bonnes chauses au RASTAS DU MONDE… CONGS..
Yishwe na Illuminati haraho nabisomye. Co kumwe nabariya bandi bavuzwe muri introduction y’iyi nkuru. Injira muri Google.com ushake “Celebrities killed by illuminati” uramusangamo. Ubutumwa bwe bwa TOGETHERNESS buri mu byo yazize.
@Dodos, muri abo bishwe nayo harimo
– Martin Luther King,Jr.
– Abraham Lincoln.
– Michael Jackson.
– Paul Walker.
– Aariyah.
– Princess Diana.
– Bruce Lee.
– The Notorious B.I.G.
– Brandon Lee.
– Bob Marley.
– Malcolm X.
– Tupac Shakur.
– John F.Kennedy Jr.
– Whitney Houston.
MALKOLM X, LUCKY DUBE, MARTIN LUTHER KING,CHE GUE VARRA,…
Comments are closed.