
India: Umukecuru w’imyaka 70 yabyaye umwana we wa mbere

Mohinder Singh Gill n’umugore we Daljinder Kaur mu byishimo n’akana kabo babonye mu zabukuru
Umuhindekazi w’imyaka 70 y’amavuko yibarutse imfura ye, kuri uyu wa kabiri yatangaje kandi ko yumva adashaje cyane ku buryo atakwibaruka nawe nk’abandi.

Yitwa Daljinder Kaur, mu kwezi gushize nibwo yibarutse umuhungu nyuma yo guterwa intanga mu buryo bwa gihanga bitwa fécondation in-vitro (FIV) mu bitaro byigenga mu majyaruguru y’Ubuhinde.
We n’umugabo we bashakanye kuva mu myaka 46 ishize ariko bari barahebye ibyo kubyara kuko bagerageje icyo gihe cyose bikanga ndetse barihanganiye imivumo y’ababazi kuko muri iki gihugu kutabyara babifata nk’umuvumo ngo Imana iba yagushyizeho bakakunnyega cyane.
Uyu mukecuru yemeza ko afite imyaka 70 mu gihe ibitaro byamukoreye iyi gahunda akabyara bivuga ko afite imyaka 72.
Umwana yasamwe hafashwe intanga z’umusaza n’umukecuru we nyina aramutwita amubyara tariki 19 Mata uyu mwaka afite ibiro bibiri nk’uko bitangazwa na National Fertility and Test Tube Centre.
Umugabo wa Kaur witwa Mohinder Singh Gill bigaragara ko we anakuze kurusha umugore we, we yavuze ko atitaye cyane ku myaka y’ubukure bafite ahubwo ubu yitaye cyane ku buzima Imana yabahaye bahise bita Armaan.
Si ubwa mbere mu Buhinde ibi bibayeho kuko no mu 2008 undi mugore wo muri Leta ya Uttar Pradesh naho mu majyaruguru yabyaye umwana afite imyaka 72 nabwo hifashishijwe buriya buhanga bwa FIV.
UM– USEKE.RW
3 Comments
none c kwaribintu byiza. uyu in Sarah na Abram. mu Rwanda c harya ho babikorera he he? ababize ibyaro kwari benshi. muhandangite njye nzajyaneyo ueahebye
Ubu se azamwonsa bagenzi???
AZABA AGAPFUBYI DISI MU MINSI MIKE,IBI SIMBISHYIGIKIYE
Comments are closed.