Digiqole ad

Uburusiya bugiye kugerageza Missile yiswe ‘Satan 2’ ishobora gusenya France

 Uburusiya bugiye kugerageza Missile yiswe ‘Satan 2’ ishobora gusenya France

Missile bakoze (si iyi iri ku ifoto) ishobora gusenya ahangana na Leta ya Texas

Leta ya Vladmir Putin iritegura kugerageza igisasu karahabutaka cyo mu bwoko bwa Missile gishobora gushwanyaguza igihugu kingana n’Ubufaransa cyangwa Leta ya Texas ya USA.

Missile bakoze (si iyi iri ku ifoto) ishobora gusenya ahangana na Leta ya Texas
Missile bakoze (si iyi iri ku ifoto) ishobora gusenya ahangana na Leta ya Texas

Ni igisasu cy’imbaraga kirimbuzi kitigeze kibaho mbere, kiswe ‘Satan 2’. Nta koranabuhanga rya gisirikare rishoboka rya antimissile rishobora guhagarika iki kintu.

Izina ryacyo nyaryo ni “RS-28 Sarmat”, gikoreshejwe ikoranabuhanga ridasanzwe ryo kubeshya za Radars zirebera kure ibitero by’umwanzi.

Umuvuduko kizagenderaho kirashwe urenze kure cyane ubushobozi bwa Radar za gisirikare ku buryo ntacyo zaba zikivuze kuri Satan 2.

Iki gisasu abo muri NATO nibo bakise ‘Satan 2’ gifite ubushobozi bwo kugenda kigashwanyaguza ubutaka buri kuri 10 000Km uvuye aho kirasiwe.

Gifite imitwe 12 y’ubumara kirimbuzi bushobora gushwanyaguza ikintu cyose kiri ku butaka bungana n’Ubufaransa cyangwa Leta ya Texas,US mu masegonda macye nk’uko byatangajwe na Televiziyo y’Uburusiya, ibi byasaga no kumenyesha mukeba wabo (USA) izi mbaraga bungutse.

Satan 2 imaze imyaka irindwi iri gukorwa, Uburusiya burashaka kuyisuzuma mu mpeshyi y’uyu mwaka, kugira ngo ishobore kuba iri ‘tayari’ gukoreshwa mu 2018.

Rugamba Sipiriyani mu ‘Icyifuzo’ nawe ati “♪ ♫ ♬ Uwampa ingufu ziruta iz’Uburusi n’Amerika nahana ab’urugomo…. abenderanya bose nkababwira bagatuza maze intwaro z’ibyorezo batunze nkazibambura, ngasiba inganda zazicuraga imari zatwaraga igafasha abadindiye, abantu bagatuza bagaturana bareshya♪ ♫ ♬”

UM– USEKE.RW  

9 Comments

  • Isi irashize pe

  • Abarusi nabahanga cyane kd bicecekeye. Ntibanduranya nkabenewabo biburengerazuba.
    Nibazicure wenda byagabanya agasomborotso ka USA nabambari babo.
    Icyo tutazi nako tutigishijwe n’uko ABARUSIYA aribo batsinze intambara 1, niya 2 yariyobowe na HILTER, Batsinda NAPOLEON, Bahagarika empire ya Turikiya (Ottoman empire) gufata uburayi bw’uburengerazuba, bakoma munkokora USA yashakaga kwigarurira isi yose. Big up kbsa

    • Karangwa ibyo uvuga by’amateka nibyo ariko ushobora kuba utumvise neza capacite y’iki gisasu. Cyagira ingaruka ku isi yose si abazungu gusa! Ntubyishimire rero.

  • Isi we! Kuki abantu bangiza amafaranga atagira ingano bacura ibitwaro nk’ibi bya kirimbuzi byo kumara abantu hari abandi bashonje babuze ibyo kurya? Umwami wacu Yesu uraza vuba aze atsembeho ibi byose. Hahirwa uwiteguye kumusanganira.

  • isi uwayiremye wenyine niwe uzayirangiza ibindi ni amakuru

  • Ubuhanga bwa muntu nibwo buzasenya isi!

  • Barahaze sha!!!!!
    Uburusiya abaturage batakennye akazi karabuze aho kugira ayo mafaranga bayakoreshe bahanga akazi bari kujya kuyakoresha ubusa. Nonese bibazako amerika yo basenya texas iri hehe? Ubundi ibindi bisasu bya kirimbuzi batunze ko ntaho ndumva babikoresheje. Kereka niba bazabikoramo ibiryo byinkoko.

  • Ariko amategeko y ukoreshwa ry utwatuzo ntayo mwize!?nk aho mukoresha “,maze mugatangiza inyuguti nkuru mudatangiye interuro!!!

  • mana tebuka utabarw isi ,hari inzira karengane ,nonese kiriya gisasu uwagikoze atekerezako umusaruro wacyo ari mwiza? ubwenge bwaracuramye pe

Comments are closed.

en_USEnglish