Digiqole ad

Ni gute bahamagara ‘Baby’ wo mu kiciro cya 5 bagasiga Quentin wo mu kiciro cya 2 !?

 Ni gute bahamagara ‘Baby’ wo mu kiciro cya 5 bagasiga Quentin wo mu kiciro cya 2 !?

Rushenguziminega ubu yarirengagijwe hahamagarwa Baby

Amavubi yahamagawe kuri uyu wa 19 Gicurasi ngo yitegure imikino yo gushaka ticket y’igikombe cya Africa cya 2017 hajemo ikintu kidasanzwe muri ba rutahizamu. Guhamagara rutahizamu ukina mu kiciro cya gatanu (muri rusange) mu Bufaransa bagasiga rutahizamu ubu ikipe ye yazamutse mu kiciro cya mbere mu babigize umwuga!!!

Rushenguziminega ubu yarirengagijwe hahamagarwa Baby
Rushenguziminega ubu yarirengagijwe hahamagarwa Baby

Abo ni abakinnyi Uzamukunda Elias uzwi cyane nka Baby w’imyaka 26 (iyanditse mu byangombwa) na Quentin Rushenguziminega w’imyaka 24.

Ikigereranyo kuri bombi;

Baby arazwi cyane mu Rwanda, igihe cye kirasa n’icyatambutse, yagize ibihe byiza muri AS Kigali no muri APR mu myaka yo hagati ya 2005 na 2010, bishatse kuvuga ko icyo gihe yari mu myaka hagati ya 15 na 19, maze ajya gukina iburayi mu ikipe ya Cannes mu Bufaransa.

Baby iburayi ntiyagize ibihe byiza cyane gusa yakomeje gukina umupira no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu bya hato na hato, ariko umukino wo wa mbere mu ikipe y’igihugu yawukinnye mu myaka 10 ishize, hari mu 2006. Ibitego bibarwa yatsindiye Amavubi kuva ubwo kugeza ubu ni bitanu.

Muri iki gihe Baby akina mu ikipe ya Le Mans ibarizwa mu kiciro cya kabiri mu gice cy’abatarabigize umwuga. Mu Bufaransa haba Ligue1 (ya za PSG,Lyon..)Ligue2, Ligue3 aba ni ababigize umwuga, hakaza n’ibyiciro by’abatarabigize umwuga ikiciro cya mbere n’icya kabiri (Championnat de France Amateur 2), Le Mans iri mu cya kabiri mu batarabigize umwuga.

Muri uyu mwaka w’imikino, Uzamukunda yakiniye iyi kipe imikino 23, atsinda ibitego bitatu.

Quentin Rushenguziminega yasabwe kwemera gukinira Amavubi ndetse umuyobozi w’umupira w’amaguru mu Rwanda yagiye mu Busuwisi gusura ababyeyi be no kubasaba kumvisha umwana wabo ko akwiye gukinira u Rwanda, igihugu cy’ababyeyi be. Umusore aremera.

Nubwo ibi atari byo byashingirwaho cyane, ariko Rushenguziminega akina mu ikipe ya FC Lausanne Sport ubu yazamutse mu kiciro cya mbere kuko yabaye iya mbere mu kiciro cya kabiri ikaba izazamuka mu kiciro cya mbere.

Rushenguziminega mu ikipe ye yakinnye imikino 13 atsinda ibitego bibiri.

Mu ikipe y’igihugu yahamagawe gusa inshuro imwe, muri Nzeri 2015 umukino yakiniye Amavubi yawuvanyemo imvune yatumye amara amezi ane adakina gusa kuva mu kwezi kwa kabiri arakina ni muzima.

Mu guhamagara Amavubi, yitegura gukina na Senegal bya gicuti na Mozambique mu irushanwa Rushenguziminega yarengejwe ingohe.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ibi byo guhamagara baby ugasiga Rushenguziminega, nanjye nabigaye.

  • ibyo uvuga ntabyo uzi sha abanyarwanda turi indashima gusa buriya iyo aba yigiriye ahand agapira aba agakubita none twamurengeje ingohe nyine!ikindi kdi reba katauti urebye kumatakoye kukibuno cye numukara kubera kwemera gusenuka arwanira ishema ryacu none tumwituye kumwita umunyamahanga gusa byatumye bamwe muri twe tuzinukwa umupira pe!buriya gasana meme naramwemeye mwamusize kukibuga kindege ngo ntashoboye mwumvishe ari kubica muri spain induru muyiha umunwa ngo umwana yavukiye huye reba uriya mwana ntibuka neza muri guhatira kuza gukina mu mavubi ubu c nawe murashaka ko amera rushenguzaminega plz baravuga no umujinya urakubitisha bavandimwe ibyo birori dady yakoze byatumye natwe bamnwe mubaduhaye agaciro batujyana mu gikombe cya africa ari naho twashakaga kugera none atumye tubibagirwa nge kubwange sinakwibagirwa said abedi makasi bamutwikira inzu none namwe ngo abanyamahanga muzicuza gusa ndabwira abayobozi abanyamakuru nabyo mujye mubivugaho murwanda hose umuntu yemerewe gutanga igitekerezo cye kitarimo gutukana kdi nyabuna mujye mubisoma murakoze IMANA ibahe umugisha

  • Nanjy icyemezo cyo kuzana Baby ugasiga Quentin nakigaye cyane naho match yakinye atashoboye kwiyerekana ariko Baby we ari hasi cyane.Nabonye mwanditse ko yahamagaw rimw ndumva ataribyo kuko match ya Libye yari ahari n’iya Ile Maurice aller-retour.

Comments are closed.

en_USEnglish