Misiri U20 ngo ije mu Rwanda gutsinda Amavubi

Ikipe y’igihugu ya Egypt y’abatarengeje imyaka 20 yageze mu Rwanda kuri uyu wa kane. Umutoza wayo Moatemed Gamal avuga ko aje mu Rwanda gushaka amanota atatu atsinze Amavubi U20 iwayo. Ku cyumweru tariki 22 Gicurasi 2016 Amavubi y’u Rwanda U20 azakira  Misiri mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Zambia mu […]Irambuye

Uba i Kigali? Ushobora kwiruka Marathon? Ngwino ugerageze…

Sport yo kwiruka ni imwe muri sports z’ingenzi kurusha izindi ku mubiri w’umuntu, nyamara iyi sport ntabwo iraba umuco mu banyarwanda. Mu irushanwa rya Kigali Peace Marathon buri wese utuye i Kigali ashobora kwiyandikisha akaza akagerageza kwiruka Marathon, ariko akanakora sport yo kwiruka hamwe n’abandi benshi. Iri rushanwa rizaba ku cyumweru rihuze abiruka babikora nk’umwuga […]Irambuye

MINECOFIN ifite icyuho cya Miliyari 173 ku mishinga iyakeneye mu

Kuri uyu wa kane Abadepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu ubwo baganiraga na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi ku mibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2016-2017 bagaragaje ko za Minisiteri n’ibigo byagiye byerekana ko hari amafaranga bibura (atangwa na MINECOFIN)  ngo bishyire mu bikorwa imishinga itandukanye, ayo mafaranga yose hamwe ni Miliyari 173,364 y’u Rwanda. Minisitiri Amb […]Irambuye

Amavubi yo guhangana na Mozambique na Senegal yahamagawe. Rushenguziminega baramureka

Mu itsinda H, Amavubi agomba gukina umukino wo kwishyura na Mozambique tariki 4 Kamena 2016 kuri Stade Amahoro mu gushaka ticket y’igikombe cya Africa cya 2017. Kuri uyu wa kane umutoza w’ikipe y’igihugu yatangaje amazina y’abakinnyi 29 b’ibanze yahamagaye mu kwitegura uyu mukino. Muri aba bakinnyi kandi niho hazavamo abazakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu […]Irambuye

Bye bye cachet na za borderaux mu Rwanda!! Ikoranabuhanga rya

Kigali – Inyandiko iriho umukono na cachet iramenyerewe cyane mu Rwanda kandi ifatwa cyane nk’umwimerere, cachet kimwe n’impampuro za borderaux zo ku ma Bank mu Rwanda ngo bishobora gucika vuba kubera ikoranabuhanga rya Public Key Infrastructures (PKI) rigiye kwinjizwa aho ibi byakoreshwaga cyane. Byatanagajwe kuri uyu wa kane na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga ubwo habaga inama […]Irambuye

Iranzi ashobora gusanga Tuyisenge muri Gor Mahia

Iranzi Jean Claude ukomeje kwitwara neza mu ikipe ya APR FC nyuma ya AZAM iheruka kumushaka, ubu na  Gor Mahia iri kumwifuza nk’uko umunyamabanga wayo abyemeza. Iranzi Jean Claude ukina hagati ubu niwe umaze gutsinda ibitego byinshi mu ikipe ye (7), biyifashije gukomeza kuyobora urutonde by’agateganyo. Nyuma yo guhindurirwa umwanya  akava ku gusatira aciye ibumoso, […]Irambuye

SCANDALS: Abakozi b’ibitaro bya Munini,Nyanza,Kabutare na Ruhango mu buriganya BUKABIJE

*Hari abiganye imikono y’abayobozi ngo banyereze umutungo *Hari abumvikana n’abaterankunga bakabaha amafaranga nabo bakabaha icya cumi *Hari abakoresha inyemezabuguzi mpimbano ngo barigise amafaranga *Umugenzuzi ati “Ibyo aba bakozi bakoze ni agahomamunwa” Igenzura ryakozwe n’Intara y’Amajyepfo mu mwaka wa 2015-2016 ryerekanye ko bamwe mu bayobozi b’ibitaro n’abakozi bashinzwe icungamutungo bakoresheje inyandiko mpimbano, uburiganya, kwigana imikono no […]Irambuye

Indege ya EgyptAir yavaga Paris ijya Cairo yaburiwe irengero

Indege ya Egyptair yari itwaye abantu 66 bava i Paris bajya i Cairo birakekwa ko ishobora kuba yaguye mu nyanja ya Mediteranee nyuma y’uko za radar zose ziyibuze kugeza ubu. Abayobozi b’ibyindege za gisivili mu Misiri bemeje muri iki gitondo ko iyi ndege yashanyagurikiye mu nyanja. Iyi ni indege yo mu bwoko bwa Airbus A320 […]Irambuye

Umudugudu w’ikitegererezo w’Intara y’Iburengerazuba abawutuye bavuga ko udakwiye kwitwa gutyo

‘Bunyankungu Model Village’ umwe mu midugudu y’ikitegererezo yatangiwe kugeragezwa na Leta muri Politiki yo guteza imbere ibyaro n’imiturire igezweho. Ni umudugudu wakorewe inyigo mbere y’uko wubakwa, utangira kubakwa ngo uzahabwe amazi, amashanyarazi, imihanda ikase neza, Internet, amashuri n’ivuriro hafi ube uw’ikitegererezo koko. Ntibyagezweho ariko kugeza ubu, nta mazi meza, nta mashanyarazi, nta shuri hafi nta […]Irambuye

en_USEnglish