Kibeho: Umugabo w’imyaka 51 yatemye mushikiwe, amuziza 100 000Rwf

Nyaruguru – Mu murenge wa Kibeho kuwa kabiri tariki 17 Gicurasi umugabo witwa Laurent Nsanzabaganwa w’imyaka 51 yatemye mushikiwe Drocella Mukamunanira mu mutwe hafi kumwica ubwo bari bagiye mu irangizarubanza ryasaba uyu mugabo kwishyura mushikiwe amafaranga ibihumbi ijana. Mukamunanira ngo amafaranga yishyuzaga musaza we Nsanzabaganwa ni ay’akazi yamukoreye ko gutera ibiti ishyamba rye aramwambura kugeza […]Irambuye

Ku nshuro ya mbere Kigali Marriott Hotel yibutse abazize Jenoside

Abakozi n’abayobozi ba Marriott Hotel itangiye vuba gutanga serivisi zayo i Kigali kuri uyu wa gatatu bakomeje igikorwa bavuga ko bamazemo icyumweru kijyanye no kwegera umuryango nyarwanda ariko no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoze urugendo rwo kwibuka kuva mu mujyi wa Kigali kugera ku rwibutso rwo ku Gisozi. Hotel mpuzamahanga ya Marriott iri yatangiye imirimo […]Irambuye

Iranzi na Benedata bafashije APR FC gutsinda Kiyovu sports 2-0

Nyamirambo – APR FC itsinze Kiyovu sports 2-0 bya Benedata Janvier na Iranzi Jean Claude, biyifasha gusiga amanota atanu Rayon Sports bahanganiye igikombe cya shampiyona. Ni umukino watangiranye umuvuduko ku mpande zombi, ikipe ya Kiyovu Sports ubona ko iri kwiharira umukino kurusha APR FC. Mu minota nka 25 ya mbere y’umukino byagaragaraga ko Kiyovu ihagaze […]Irambuye

Umwe mu bakobwa bashimuswe i Chibok yabonetse afite umwana

Umwe mu bakobwa b’i Chibok bashimuswe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram muri Nigeria yabonetse nk’uko bitangazwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Uyu wari mukobwa bamusanze ari umugore ufite umwana. Hashize imyaka ibiri abakobwa bari mu ishuri rya Chibok bashimuswe. Uwabonetse yitwa Amina Ali Nkeki bamusanze mu ishyamba rinini rya Sambisa hafi y’umupaka wa Cameroun. Abakobwa bose […]Irambuye

Paapa Francis yanenze uko Demokarasi y’Iburengerazuba izanwa muri Africa

Umuyobozi wa Kiliziya Gatulika ku Isi Paapa Francis yanenze ibihugu by’ibinyembaraga byo mu burengerazuba bw’isi uburyo bishaka kwinjiza demokarasi yabyo mu bihugu bya Africa n’uburasirazuba bwo hagati (middle east) bititaye na busa ku mico na politiki by’ibi bihugu. Paapa Francis yaganiraga n’ikinyamakuru cya Kiliziya mu Bufaransa kitwa La Croix, yavuze ko mu bihe nk’ibi isi […]Irambuye

71% by’ingengo y’imari ya MYICT ijya Iwawa ‘kurohora abarohamye’

*Ikigo ngororamuco cy’abagore harabura amafaranga ngo cyubakwe *Ingufu nke zishyirwa mu gukumira ko urundi rubyiruko rujyanwa Iwawa *Umwaka utaha abajya Iwawa bazikuba kabiri bagere ku bihumbi bine Minisitiri Philbert Nsengimana n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga kuri uyu wa gatatu bari imbere ya Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu y’Inteko Ishinga Amategeko aho basobanuye ko hakiri […]Irambuye

Mu turere 14 hamaze kubarurwa imiryango 6 914 yishwe ikazima

Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome burenze kuko yateguwe igamije kurimbura, nubwo bitagezweho kugeza ubu imibare yavuye mu ibarura ryakozwe na GAERG ivuga ko imiryango 6 914 yishwe ikazima ntihagire n’uwo kubara inkuru usigara. Iri ribarura ntiriragera mu tundi turere 16. GAERG yakoze iri barura kuva mu 2009 n’ubu rikomeje, igera ku rwego rw’icyahoze ari ‘cellure’ […]Irambuye

Ngoma: Nyuma y’amezi atatu badahembwa abakozi bigaragambije

Abaturage babarirwa mu magana bakora imirimo yo gucukura amaterasi ndinganire mu murenge wa Remera mu kagali ka Bugera kuri uyu wa gatatu mu gitondo bataye akazi bajya mu mihanda berekeza ku murenge wa Remera bagaragaza akababaro bafite kandi basaba ko bishyurwa amafaranga bakoreye. Aba baturage bavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa, bavuga ko ubuzima bubakomereye […]Irambuye

Abunganira Munyagishari, atabemera, banze Umucamanza iburanisha rihita riharagarara

*Ngo abafite amakuru yashinjura Munyagishari ntibifuza kugera imbere y’Urukiko *Munyagishari akomeje kuburanishwa no gukorerwa iperereza rimushinjura atitaba *Abunganira Munyagishari barashaka kujya gukora iperereza muri ICTR Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bukurikiranyemo Bernard Munyagishari ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu birimo ubwicanyi no gusambanya ku gahato abagore, mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi abunganira uregwa bihannye […]Irambuye

Final: Silverbacks y’u Rwanda irakina na DRCongo

Mu mikino ny’Afurika ihuza ibihugu byo mu karere ko hagati muri Africa iri kubera mu Rwanda, yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi amanota 15-3 kuri uyu wa kabiri, rukazakina ku mukino wa nyuma na Congo Kinshasa yateye mpaga Lesotho yatinze kuza. Kuri Stade Amahoro niho iri rushanwa ryatangiye kuwa kabiri tariki 17 Gicurasi riri kubera, […]Irambuye

en_USEnglish