Suisse: umugabo yatwitse anatera icyuma abantu muri gari ya moshi

Mu majyepfo y’Ubusuwisi umugabo yatwitse abantu ari muri Gari ya moshi hapfa umugore w’imyaka 34 n’uyu mugabo w’imyaka 24 bombi bazize ubushye. Uyu mugabo ngo nyuma yo gushumika muri gari ya moshi ngo yatangiye no kugenda ajombagura abantu icyuma ndetse yanagiteye umwana w’imyaka itandatu gusa, abantu bane ubu bari mu bitaro nk’uko bivugwa na AFP. […]Irambuye

Fidel Castro yongeye kuboneka ku isabukuru ye y’imyaka 90

Yambaye gakoti ka sport ka marque ya Puma yicaranye n’umuvandimwe we Perezida wa Cuba Raul Castro ndetse na Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro, Fidel Castro yagaragaye mu nzu y’imyidagaduro yitwa Karl Marx muri Havana, Cuba mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 90. Ubusanzwe uyu mukambwe agaragara gacye cyane muri rubanda. Ibiro ntaramakuru DPA bivuga […]Irambuye

Nyuma yo gusinya imyaka 3 ati “Ndashaka kubaka Rayon itsinda”

Umutoza Masudi Djuma yongere amasezerano y’imyaka itatu ari umutoza mukuru wa Rayon sports, ngo kuko afite intego zo kubaka ikipe izatanga umusaruro igihe kirekire, ngo arashaka kubaka Rayon itsinda kandi yizeye ko benshi bazamujya inyuma. Masudi Djuma watoje Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino yayihesheje igikombe cy’amahoro anarangiriza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona. Abayobozi […]Irambuye

Amagare: Rene Ukiniwabo w’imyaka 18, yegukanye ‘Circuit du Nord’

Rwanda Cycling Cup ifasha abakinnyi bo mu Rwanda kwitegura Tour du Rwanda, ikomeje kugaragaza abakinnyi bashya, no gutungurana. Muri iyi week end umusore witwa Ukiniwabo Rene Jean Paul yegukanye “Circuit du Nord” bava i Rubavu bajya i Musanze. Kuwa gatandatu tariki 13 Kanama 2016 isiganwa Rwanda Cycling Cup rimara umwaka wose rikinwa ryavuye mu mugi […]Irambuye

Nyabimata: Abakozi b’uruganda bahembwa 600Frw gusa ku munsi!!!

Abakozi bakora akazi ka nyakabyizi mu ruganda rutubura imbuto z’ibirayi ruri mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru basaba abakoresha babo kureba ku mibereho y’abo bakoresha bakazamura umushahara w’amafaranga 600 babaha ku munsi kuko ntaho ahuriye n’ibiciro by’ibiribwa ku masoko. Ibi ngo bituma bahora mu bukene bukomeye. Aba bakozi bavuga ko hashize igihe kinini […]Irambuye

U Rwanda rwungutse aba ‘specialists’ 64 bashya, baratangira akazi kuwa

Kuwa kabiri tariki 16 Kanama 2016 abaganga 64 b’inzobere barangije amasomo ya ‘specialisation’ baratangira akazi mu bitaro birimo n’ibyo mu Ntara n’uturere nk’uko byemezwa na Minisiteri y’ubuzima. Aba ni abaganga barangije amasomo barihiwe na Leta y’u Rwanda bigiye mu Rwanda bigishwa n’inzobere z’abarimu bo muri kaminuza zo muri Amerika. Malick Kayumba umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima […]Irambuye

UN yemeje ko izindi ngabo 4 000 zijya muri Sudan

Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu ijoro ryakeye kemeje kohereza ingabo 4 000 zitumwe n’aka kanama muri Sudani y’Epfo kubungabunga amahoro. Ingabo zizoherezwayo zizava mu bihugu bigize aka karere harimo n’u Rwanda. Aka kanama kemeje ko izi ngabo zihabwa imbaraga zishoboka zose ngo zirinde abakozi ba UN bariyo ndetse n’ingamba zishoboka zajya zifata mbere mu rwego […]Irambuye

i Rusizi, FIFA yahaye imipira 50 abana b’abakobwa

Abana 400 b’abakobwa bo mu karere ka Rusizi bahawe imipira 50 n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, iyi mipira bayishyikirijwe kuri uyu wa gatanu kuri Stade Kamarampaka i Rusizi ahari abana bavuye mu bigo by’amashuri abanza atanu. Aba bana ni abaturutse ku bigo bya Ecole Primaire Gihundwe I, Ecole Primaire Gihundwe II, Ecole Primaire Islamic […]Irambuye

ILPD yahuguye abashinzwe amakuru mu bigo bijyanye n’amategeko

Nyanza – Kuri uyu wa gatanu tariki 12/8/2016 mu karere ka Nyanza mu ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko ILPD (The Institute of Legal Practice and development) basoje amahugurwa y’abashinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu nzego zitandukanye mu butabera ku bijyanye na “Media Legal reporting .” Abahawe amahugurwa ngo bungutse byinshi mu gutangaza kinyamwuga ibijyanye n’amategeko […]Irambuye

en_USEnglish