Digiqole ad

Nyuma yo gusinya imyaka 3 ati “Ndashaka kubaka Rayon itsinda” – Masudi Juma

 Nyuma yo gusinya imyaka 3 ati “Ndashaka kubaka Rayon itsinda” – Masudi Juma

Umutoza Masudi Djuma yongere amasezerano y’imyaka itatu ari umutoza mukuru wa Rayon sports, ngo kuko afite intego zo kubaka ikipe izatanga umusaruro igihe kirekire, ngo arashaka kubaka Rayon itsinda kandi yizeye ko benshi bazamujya inyuma.

Masudi Djuma ashyira umukono ku masezerano
Masudi Djuma ashyira umukono ku masezerano

Masudi Djuma watoje Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino yayihesheje igikombe cy’amahoro anarangiriza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

Abayobozi b’iyi kipe bashimye bamwongereye amasezerano y’imyaka itatu ari umutoza mukuru wa Rayon Sports nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’umunyamabanga wa Rayon, Gakwaya Olivier.

Uyu murundi w’imyaka 39, yasinye amasezerano mashya mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, bivugwa ko azaba ahembwa imiliyoni imwe y’u Rwanda, bakanamukodeshereza inzu.

Masudi Djuma yabwiye Umuseke impamvu yatumye yemera gusinya amasezerano y’imyaka itatu.

“Nibyo nasinye imyaka itatu, hari ibyo nabasaby, nabo hari ibyo bansabye. Twaraganiriye bihagije birangira twumvikanye. Ndi umunyamwuga amasezerano nayasinye nabanje kuyatekerezaho neza. Imyaka itatu ku mutoza ni myiza kuko abona umwanya wo kubaka ikipe muri ‘philosophie’ ye.

Nanjye ndashaka kubaka Rayon sports itsinda, kandi itanga umusaruro mu gihe kirekire. Birumvikana ko nabyo bifata igihe ngo byubakwe neza. Nizeye ko nzabona benshi bamba inyuma, kandi intsinzi zizaboneka.” –Masudi Djuma

Masudi yatangiye umwuga w’ubutoza nyuma yo kubona Licences ‘B’ y’ubutoza itangwa na CAF, muri 2013.

Yaciye mu makipe nka Inter FC na Inter Star z’i Burundi atoza nk’umutoza wungirije. Muri 2014 – 2015 atoza amakipe y’igihugu y’u Burundi (Intamba mu rugamba) y’abato, nk’umutoza wungirije.

Rayon sports yajemo ari umutoza wungirije mu Ukuboza 2015, niyo kipe yaje kuboneramo amahirwe yo kuba umutoza mukuru by’agateganyo, asimbuye Yvan Jacky Minaert wasezeye agiye gutoza muri Kenya.

Ubu yatangajwe nk’umutoza mukuru wa Rayon sports mu myaka itatu iri imbere.

Gakwaya Olivier, umunyamabanga wa Rayon sports na Masudi Djuma
Gakwaya Olivier, umunyamabanga wa Rayon sports na Masudi Djuma
Masudi Djuma wongereye amasezerano y'imyaka itatu na perezida wa Rayon sports Gacinya Dennis
Masudi Djuma wongereye amasezerano y’imyaka itatu na perezida wa Rayon sports Gacinya Dennis

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • wowww ndabyishimiye ariko Masudi akosore akabazo kamwe ko gusimbuza kuko ntabikorera igihe cg agatinya kuvanamo umukinnyi ukomeye mugihe bikomeye EX kasirye na Diara yajyaga ahuzqgurika,ariko????

  • UMENYA NONEHO NGIYE GUSUBIRA KURI STADE KUREBA RAYON S.

Comments are closed.

en_USEnglish