Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru ku gusobanura imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yaraye itangajwe, ba Minisitiri Musa Fadhil w’umutekano mu gihugu, Johnston Busingye w’ubutabera na Stella Ford Mugabo minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri basobanuye uburyo ishami ry’ubugenzacyaha rya Police y’u Rwanda (CID) rigiye kugirwa ikigo kigenga gishinzwe iperereza gishyirwaho n’itegeko. Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze […]Irambuye
Ku gasusuruko kuri uyu wa kane icyumba cy’inyuma mu gikari ku igorofa ikoreramo Librerie Ikirezi mu kagali ka Kamukina Umurenge wa Kimihurura yafashwe n’inkongi ibyari muri iki cyumba gikora nka Stock y’umushinga IFDC birashya cyane, gusa Police itabara kare uyu muriro ntiwakwira inyubako yose. Icyumba cyahiye cyarimo ibikoresho nka Stock y’umushinga IFDC uri kurangiza imirimo […]Irambuye
Saa 9h45 z’igitondo kuri uyu wa kane nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyurwa rwari rutangiye kuburanisha urubanza ruregwamo umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock. Nyuma y’akanya gato ariko abari barurimo basohowe byemezwa ko ruburanishwa mu muhezo. Mbere gato, Perezida w’Urukiko yabanje gusoma umwirondoro w’uregwa yasomewe icyaha aregwa cyo “Koshya no gushishikariza abantu ubashora mu […]Irambuye
Mu gitondo kare kuri uyu wa kane mu kagali ka Gahogo hatoraguwe imirambo y’abagore babiri bataramenyakana imyirondoro, umwe mu mudugudu wa Nyarucyamo III undi mu mudugudu wa Kavumu. Aba icyo bahuriyeho ni uko bishwe banizwe, birakekwaho ko baba bafitanye isano kuko ngo barajya gusa. Jean Claude Dukuzumuremyi umukuru w’Umudugudu wa Nyarucyamo III AKagali ka Gahogo […]Irambuye
Mu mikino ya gisirikare iri kubera mu Rwanda, mu ijoro ryakeye ikipe ya gisirikare y’u Rwanda yatsinze iya Tanzania amanota 78 kuri 64, ikipe ya gisirikare yabifashijwemo cyane n’abasore bamenyerewe muri shampionat nka Shyaka Olivier, Ali Kazingufu, Aristide Mugabe, Elie Kaje n’abandi. Uyu niwo mukino wabanjirije indi muri Basketball ukurikirwa n’uwahuje Kenya yatsinze Uganda amanota […]Irambuye
Nyuma yo gutabwa muri yombi k’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu mu karere ka Huye ashinjwa ibyaha byo kunyereza ibyagenewe gufasha abaturage batishoboye no kudindiza iterambere ry’abaturage uyu munsi hafashwe abandi bayobozi batatu bashinjwa ubufatanyacyaha n’uyu wari umuyobozi w’Umurenge. Abafashwe ni Felicien Ndagano, Ntakirutimana Jean Boscon ushinzwe irangamimerere (Etat Civil) ndetse n’ushinzwe gucunga umutungo (Secretaire comptable) […]Irambuye
Rulindo – Kuri uyu wa kabiri ubwo yatangizaga amahugurwa y’abalimu bashinzwe guhugura abandi mu bijyanye no kwigisha mu rurimi rw’icyongereza nk’ururimi rwigishwamo amasomo yose, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yabwiye abalimu ko status yihariye y’abalimu yamaze gusohoka igiye gutuma mwalimu amera nk’abandi bakozi ba Leta mu kuzamurwa mu ntera no mu mushara hashingiwe […]Irambuye
Inama ya ‘Global African Investment Summit’ igiye guteranira i Kigali ku itariki 5 na 6/09/2016 biteganyijwe ko iyi nama izakirwa na Perezida Kagame muri Kigali Convention Center izitabirwa n’abantu bagera kuri 900 barimo abaperezida b’ibihugu babiri. Biravugwa ko abatumiwe bazaza ari Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania na Perezida Khama Ian Khama Seretse wa Botswana. […]Irambuye
Francois Habitegeko, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko bamwe mu bayobozi ku nzego z’ibanze batawe muri yombi kubera kutagira ubunyangamugayo mu gishyira mu bikorwa gahunda za Leta nka Gira Inka, gusa yemeza ko nk’iyi gahunda yagenze neza ku kigero cya 99% kuko mu nka 6 000 batanze hanyerejwe 119 kandi ababikoze nabo ngo bari gukurikiranwa […]Irambuye
Police muri Nairobi ivuga ko kuri uyu wa kabiri uyu mugabo yari yaje gusura uwo bafite icyo bapfana ukora mu nyubako za Pension Towers, nyuma yo kuganira uyu mugabo ngo yagize atya atarukira mu idirishya ari muri etage ya 15. Paul Wanjama uyobora Police mu mujyi wa Nairobi ati “Turi guperereza ngo tumenya icyamuteye kwiyahura.” […]Irambuye