Digiqole ad

i Rusizi, FIFA yahaye imipira 50 abana b’abakobwa

 i Rusizi, FIFA yahaye imipira 50 abana b’abakobwa

Aba bana ngno hagomba kuzavamo abafite impano zigatezwa imbere

Abana 400 b’abakobwa bo mu karere ka Rusizi bahawe imipira 50 n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, iyi mipira bayishyikirijwe kuri uyu wa gatanu kuri Stade Kamarampaka i Rusizi ahari abana bavuye mu bigo by’amashuri abanza atanu.

Abana b'abakobwa bo muri aka karere basanzwe bakina bishimiye iki gikorwa
Abana b’abakobwa bo muri aka karere basanzwe bakina umupira bishimiye iki gikorwa

Aba bana ni abaturutse ku bigo bya Ecole Primaire Gihundwe I, Ecole Primaire Gihundwe II, Ecole Primaire Islamic ya Kamembe, St Ignasius Primary school, na Group scholaire ya Kamembe.

Bari bahurijwe hamwe n’umushinga wa FIFA wo gushishikariza no gukundisha umupira w’amaguru abana b’abakobwa, ‘Live Your Goals Festival’.

Nkuko Umuseke wabitangarijwe na directeur technique Hendrik Pieter de Jongh, FIFA yateguye uyu mushinga igamije kwigisha abana umupira w’amaguru.

 “Uyu mushinga uzafasha abana b’abakobwa b’abanyarwanda cyane. Kuko ikibura ni ugukangurira abarezi babo kubaha umwanya wo gukina. Niyo mpamvu kuba FIFA ibasigiye imipira 50 hano muri ibi bigo by’amashuri, bizafasha cyane ruhago y’u Rwanda mu bagore.” – Hendrik Pieter de Jongh

Ibikorwa by’uyu mushinga bizakomereza mu ntara y’uburasirazuba mu cyumweru gitaha.

Gahunda yose ya ‘Live Your Goals Grassroots Festival’

Huye, tariki 11 Kanama 2016 kuri stade Huye
Rusizi, tariki 12 Kanama  2016 kuri stade Kamarampaka
Nyagatare, tariki 19 Kanama 2016 kuri Umutara Polytechnic i Nyagatare
Bugesera, 26 Kanama 2016 ku kibuga cya Bugesera FC
Rubavu, 09 Nzeri 2016 kuri stade Umuganda

Bidagaduye cyane kuri iyi mipira bahawe
Bidagaduye cyane kuri iyi mipira bahawe
Hendrik Pieter de Jongh wayoboye imyitozo y'abakobwa i Rusizi
Hendrik Pieter de Jongh wayoboye imyitozo y’abakobwa i Rusizi
Felicite Rwemarika na Mukandanga Kelly bashinzwe ruhago y'abagore muri FERWAFA bari bahari
Felicite Rwemarika na Mukandanga Kelly bashinzwe ruhago y’abagore muri FERWAFA bari bahari
Aba bana ngno hagomba kuzavamo abafite impano zigatezwa imbere
Aba bana ngno hagomba kuzavamo abafite impano zigatezwa imbere

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish