Digiqole ad

Karongi: Umusore w’imyaka 23 arashinjwa gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 64

 Karongi: Umusore w’imyaka 23 arashinjwa gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 64

Mu ijoro ryo kuwa gatanu umukecuru w’imyaka 64 wo mu mudugudu wa Gisasa Akagali ka Nyamiringa mu murenge wa Gitesi yatabaje inzego z’ibanze avuga ko afashwe ku ngufu n’umusore witwa Daniel w’imyaka 23, uyu musore yahise afatwa basanga ngo yari aherutse no gucika ubutabera mu murenge wa Twumba aho naho yari yafashe umukobwa ku ngufu.

Protogene Habimana uyobora Umurenge wa Gitesi yabwiye Umuseke ko uyu musore yahise afatwa agashyikirizwa inzego za Police ubu akaba afungiye kuri station ya Bwishyura mu gihe hari gukorwa iperereza.

Uyu muyobozi ati “Birababaje kuko byaba ari amahano. Ubu dutegereje icyo iperereza riri bugaragaze.”

Uyu mukecuru yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Masango ngo akorerwe isuzuma.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

3 Comments

  • Ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe.

    • Hhhhhh mbega ifoto ntago iriya foto rwose ari umukecuru wa karongi ubwo c ni mba ariyo kuki mutabanje kumukiza maze mugafotora hhhhhh abafatanyacyaha.com

  • @ akajo.ntabyawe iyo Yitwa imfasha nyigisho kugirango igaragaze ibyakozwe uko byaribimeze.

Comments are closed.

en_USEnglish