Gisovu: Batemye umuyobozi mu kagali hafi kumwica

Karongi – Ahagana saa mbili n’igice z’ijoro ryo kuri iki cyumweru mu kagari ka Kavumu Umurenge wa Twumba batemye mu mutwe uwitwa Ildephonse Nsabimana umuyobozi ushinzwe iterambere mu kagari ka Kavumu ubu akaba yaje kuvurirwa i Kigali kuko arembye bikomeye. Ukekwaho kumutema yahise abura. Jean Paul Bigirimana umuyobozi w’Akagari ka Kavumu yabwiye Umuseke ko mu […]Irambuye

Ku munsi wa nyuma wa Olympics, UWIRAGIYE na BYUK– USENGE

Ku munsi wa nyuma w’imikino Olempike ibera i Rio muri Bresil, kuri iki cyumweru  Ambroise UWIRAGIYE wiruka Marathon (42Km) yabaye uwa 99 mu basiganwa 14o we yakoresheje amasaha 2:25:57. Naho Nathan Byukusenge wasiganwaga mu kunyonga igare mu misozi we ntiyarangije irushanwa. Nathan Byukusenge yagaragaye irushanwa rigitangira, abo mu gusiganwa aba banyonga igare baca ahateganyijwe hagoranye […]Irambuye

Ngoma: Imibiri 18 382 y’abishwe muri Jenoside yimuriwe mu rwibutso

Kuri iki cyumweru ku rwibutso rushya rwa Kibungo mu karere ka Ngoma habereye umuhango wo kurwimuriramo imibiri 18 382 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, imibiri yavanywe mu mirenge ya Kazo, Remera, Rurenge na Kibungo ngo ishyirwe muri uru rwibutso rushya. Abavuze muri uyu muhango, bongeye kugaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ko yateguwe igashyirwa mu […]Irambuye

Rio: Francine NIYONSABA w’i Burundi yegukanye umudari wa ‘silver’

Kuwa gatandatu mu gusiganwa 800m mu bagore kuri Final, umurundikazi Francine Niyonsaba yabaye uwa kabiri yegukana umudali wa Silver akoresheje 1:56.49, uyu niwo mudari igihugu cye kibashije kuvana muri iyi mikino Olympiques isozwa none muri Brazil. Francine Niyonsaba yabaye uwa kabiri inyuma y’umunyafrika y’epfo Caster Semenya wakoresheje 1:55.28 nawe akaba ariwo mudari wa mbere afashe […]Irambuye

Abasezerewe muri RCS basabye ko bishyurwa ibirarane by’amezi 9

Kuri uyu wa gatanu ku kicaro cy’ikigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) habaye umuhango wo gusezerera bakajya mu kiruhuko cy’izabukuru abagabo 23 n’umugore umwe bahoze muri uyu murimo, umuhango waranzwe no kubashimira ubwitange bagize mu kazi kabo. Nabo bishimiye umusanzu batanze ariko basaba ko bamwe muri bo bafitiwe ibirarane by’amezi icyenda babyishyurwa ntibagende bafitiwe umweenda. Aba […]Irambuye

Iradukunda ahuje ‘agent’ na Santi Cazorla wa Arsenal

Iradukunda Inky ukina muri Aspire Academy  yo muri Senegal yasinye amasezerano na ‘agent’ wa Santiago González Cazorla ukina muri Arsenal y’i Londres. Iradukunda Inky bita Inky Peba ufite imyaka 15 amaze imyaka ibiri yiga mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FC Barcelona, Aspire Academy yo  muri Senegal. Uyu mwana uvuka i Mburabuturo ya Gikondo yagiye muri […]Irambuye

Abakekwaho iterabwoba biciwe mu Bugarama BAMENYEKANYE

*Umwana bigishije Jihad yaganiriye n’Umuseke *Hassan,Eric,Bugingo, Aboubakar…bo muri Kamonyi, Gasabo na Kicukiro nibo bari aha mu Bugarama   *Birukanywe ku musigiti wo mu Bugarama kubera ibyo bigishaga *Aha bari bahamaze ukwezi, ariko nta muturage wabo wari ubazi neza *Bigishaga abantu mu ibanga kuko banakeneraga ‘impression’ y’impapuro *Abarashwe ngo bashatse kurwanya Police no guhunga *Lattifah na […]Irambuye

i Gitwe: yatemye umugore abatabaye nabo baramukubita cyane, bombi bari

Ruhango – Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Kanama 2016, Jeannette Mushimiyimana w’imyaka 44 yatemwe bikomeye cyane n’umugabo witwa Cyprien Uwiragiye wakoresheje umupanga. Abaturage batabaye ataramwica nabo bakubita bikomeye cyane uyu Uwiragiye, ubu bombi barwariye mu bitaro bya Gitwe nubwo Uwiragiye acunzwe n’abashinzwe umutekano. Uru rugomo rwarabereye mu mudugudu wa Nyakidahe, mu kagari ka […]Irambuye

Nyamasheke: Impanuka ikomeye ya FUSO yahitanye 2 bavaga kurangura

Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa  Ruharambuga mu masaha y’ijoro rishyira kuwa kane ubwo imodoka  ya Mitsubishi Fuso RAC 318S yavanaga Rusizi  imyumbati na ciment ikitura hasi babiri bagapfa. Ntihunga Jean Bosco akaba umushoferi yakase ikorosi riramunanira agonga umukingo niko guhitana babiri abandi uko ari batatu bajyanwa kwa muganga byihutirwa. Icyateye iyi mpanuka ngo ntikiramenyekana neza […]Irambuye

Ruhashya: Abaturage bigishijwe guhingisha imashini no kuhira imyaka

Kuri uyu wa kane, mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye, Minisiteri y’ubuhinzi n’ikigo cy’ubuhinzi RAB bahatangirije icyumweru cy’ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga aho beretse abaturage uko bahingisha imashini no kuhira imyaka bakoresheje amazi bafite, byose hagamijwe kongera umusaruro w’ibyo bahinga. Aba baturage ariko bavuga ko ibyo beretswe ari byiza ariko nta bushobozi bafite bwo kugura […]Irambuye

en_USEnglish