Byifashe nabi muri DRCongo: Imyigaragambyo, 17 bapfuye….
Kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Kinshasa n’uwa Goma haramukiye imyigaragambyo y’abasaba Perezida Kabila kuva ku butegetsi, abigaragambya muri Quartier yitwa Limete muri Kinshasa batwitse umupolisi ahasiga ubuzima, aha i Kinshasa ngo hapfuye undi mupolisi wari mu kazi ko guhosha imyigaragambyo. Abamaze gupfa bose hamwe ni 17.
Leta yataye muri yombi bamwe mu banyamakuru bashinjwa gushyushya abigaragambya, yataye muri yombi kandi bamwe mu bayobozi nabo ngo bari inyuma y’imyigaragambyo nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru LePotentiel cyo muri Congo.
Umuyobozi w’umuryango ACAJ uharanira uburenganzira bwa muntu muri Congo yatangaje ko abantu barenga 12 bamaze gupfa muri iyi myigaragambyo yo kuwa mbere, naho abandi 57 bakomeretse barimo n’abadepite babiri nabo bari mu bigaragambya.
Ibintu birimo inzu z’ishyaka riri kui butegetsi imodoka za Minibus zatwitswe cyane cyane muri Limete muri Kinshasa.
Aba bigaragambya bafunze imihanda imwe n’imwe , bavuga ko badashaka ko Perezida Kabila arenza manda ebyiri yemerewe n’itegeko Nshinga.
Kuri uyu wa mbere, byari biteganyijwe ko Komisiyo y’amatora itangaza itariki amatora azaberaho, aya matora yari ateganyijwe mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.
Itariki idatangajwe, abigaragambya bafashe umuhanda bavuga ko bagiye kuri Komiyo y’amatora kubaza iyo tariki, basakirana na Police ibakoma imbere bamwe batabwa muri yombi hifashishwa imbaraga n’ibyuka biryana mu maso mu kubatatanya.
Amaduka n’amashuri menshi byafunze i Kinshasa byanga ko byagirwaho ingaruka n’imyigaragambyo, mu mujyi wa Goma naho habaye ibijya gusa n’ibi nubwo ho bitatinze nk’uko bivugwa na AFP.
Emmanuel Ndumibanzi umuyobozi ushinzwe iby’ubucukuzi mu Ntara ya Kivu ya ruguru yatawe muri yombi ajyanwa i Kinshasa ashinjwa gushaka guteza imyigaragambyo.
UM– USEKE.RW
13 Comments
Genda Africa warakubititse!
Ko mbona Kabila bashaka kumugira nka Blaise Compaoré arabikira ra? Keretse nahitamo gukora nka Pierre Nkurunziza agahangana n’abamurwanya mpaka ku wa nyuma! Wait & see.
So sad!iki gihugu musenya muzagisana mwiyushye akuya. May God be with u
Nibahashye uwo Kabila basubirane igihugu cyabo.Ndabashyigikiye 150%
Iyo yemera akondoka adatangiye kuzana za siyasa ubunta kibazo kiba kiri muri Kongo.
ariko abanyafrika twabaye gute ntimwabonye kadafi mwakwigiye politicke kuri presida wa RWANDA yorohera abanyagihugu be bashatse ko avaho yavaho ariko byanze mwarekeraho kuyobora mwisi mugashwana ubu arimwijuru byagenda gute????hahahahah???
Aho ngo nawe ubonye uwo utangaho urugero! Aka nakumiro ye! Nzabamabrirwa!
ko ndi kubona se bari gusahura ahubwo
Kabila yagejejwe ku butegetsi n’imbunda ntabwo ari amajwi y’Abakongomani. Nibareke ahindure itegeko nshinga afate manda ya gatatu, cyangwa akomeze abategeke nta matora abaye, nibabyanga byose akomeze abarase. Niko muri Afrika bigenda nyine.
ndabona uriya wapfuye yambaye impeta, asize abana n’umugore bonyine ngo ashaka kwirukana kabila, wagira ngo niwe warigufata ubutegetsi. kandi baragarama hariya mu mihanda kabila atazavaho nababwira iki nti mwabonye muri gabon ko batwitse baruha bakagenda, namwe muragenda ntacyo mugezeho
pole sana congo yetu
Mobutu niwe warushoboye congo naho kabila hajuwi kipindi ariko se ubundi oppoza wa kabila ninde? KO MBONA TSHISEKEDI NAWE ANANIWE UBWO NINDE WAMUSIMBURA ARIKO KATUMBI ARABISHOBOYE NUKO YAHUNZE IGIHUGU.NAHO ABANDI WAPI NI ZERO HAWA WEZI KITU.KEREKA CONGO NIBAYICAMO IBICE BYINSHI.
Kabila Arashoboye Nibamureke Cg Abamurwanye Bemere Kuhasiga Ubuzima