Uganda: Umupolisi yishe uruziramire rwari rwaje mu ishyo rya Museveni

Hari kuwa gatatu umunsi Perezida Musevini yizihirijeho isabukuru y’imyaka 72, ku gasusuruko ko kuri uwo munsi mu karere ka Gomba kw’ishyo ry’inka ze rya Kisozi umupolisi ushinzwe kuharinda  yarashe yica inzoka nini yo mu bwoko bw’uruziramire yari igiye gushaka inka imira. Iyi nzoka ngo uyu mupolisi yayirashe gatatu, kabiri ku mubiri na rimwe mu mutwe. […]Irambuye

Tennis: Denis Indondo wa mbere muri Africa aje muri Rwanda

Mu Rwanda hagiye gutangira Tennis Rwanda Open nyuma y’imyaka 15 iri rushanwa ritaba, ubu rizitabirwa n’abakinnyi b’ibihangange muri Africa, harimo umunye-Congo Denis Indondo watwaye igikombe cya Afurika. Kuri uyu wa gatanu tariki 16 Nzeri 2016, ku bibuga bya Tennis kuri stade Amahoro haratangizwa irushanwa mpuzamahanga ryiswe Rwanda Open. Ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda […]Irambuye

Muhanga: Batatu barakekwaho kujugunya umusore mu itanura agakongoka

Umuryango wa Daniel Gakuru ubu uri mu gahinda gakomeye cyane kuko umubiri w’umwana wabo wabaye nk’ikara, uyu muhungu wabo w’imyaka 22 gusa birakekwa ko yajugunywe mu itanura ry’amatafari riri kwaka agahiramo agakongoka. Byabaye mu ijoro ryakeye mu karere ka Muhanga. Daniel Gakuru ntabwo yakoranaga n’aba ibyo gutwika amatafari, yari umusore wo mu mudugudu wa Karama, […]Irambuye

Nyabihu: Umugabo babyaranye ngo yashimuse umwana, hashize umwaka yarababuze

Ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Nyabihu, Charlotte Ndiziyabose wo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu yaregeye abayobozi umugabo we Jean Munyarugerero kuba yarashimuse umwana babyaranye w’imyaka itandatu akamutwara ntibagaruke, ngo byari nyuma y’igitutu uyu mugabo yari yashyizweho ngo atange indezo. Charlotte nyuma yo kuvuga ikibazo cye mu ncamake imbere y’abayobozi, […]Irambuye

Kenya: Bagiye gukorera ubukwe ingona

Biratangaje cyane kandi biteye benshi amatsiko muri Kenya aho ingona nkuru kandi nini kurusha izindi muri Kenya bita Big Daddy, bagiye kuyikorera ubukwe n’ibigore byayo bibiri bimaranye nayo imyaka irenga 30. Ibi bigore byayo byitwa Salma ikindi Sasha. David Mbatu na Maimuna Siraj bari gutegura ubu bukwe bw’ingona ngo bari gutegura indabo n’umutsima bazaha izi […]Irambuye

Muhanga: Meya yizeje abacukura b’amabuye y’agaciro imikoranire myiza

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abahagarariye abacukuzi b’amabuye y’agaciro, Uwamariya Béatrice  uyobora Akarere ka Muhanga yizeje aba bacukuzi ko hagiye kubaho imikorere n’imikoranire myiza ku mpande zombi. Ikibazo nyamukuru abacukuzi b’amabuye y’agaciro bibanzeho ni uko komite nyobozi icyuye igihe itigeze yumva ibibazo kompanyi zishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zihura nabyo ahubwo ngo bagahora babita abajura […]Irambuye

Nyaraguru: izuba ryaciye ibintu ariko mu bishanga umusaruro si mubi

Igiciro cy’ibirayi cyaramanutse ariko ibishyimbo biracyahenze Mu karere ka Nyaruguru izuba rimaze amezi atanu ritavanaho ryatumye abahinzi babura umusaruro ku buryo bugaragara mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga. Ariko ubuhinzi bwo mu bishanga buratanga ikizere kuko bwakomeje gutanga umusaruro. Mu mezi ashize ubwo ibihingwa nk’ibishyimbo n’ibirayi bihingwa imusozi byangijwe n’izuba umusaruro uratuuba, bituma abatuye aka karere […]Irambuye

MTN Damarara: Umunyamakuru Regis Muramira yatsindiye Moto, undi atsindira miliyoni!!

Kicukiro – Kuri uyu wa kane MTN Rwanda yatanze ibihembo bifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amafaranga muri Promotion yishwe MTN DAMARARA. Umunyamakuru w’imikino Regis Muramira yegukanye Moto, undi mufatabuguzi wa MTN yegukana miliyoni imwe y’u Rwanda. Abantu 100 muri rusange nibo batsindiye ibihembo binyuranye mu kwezi kwa munani, 20 muri bo nibo babishyikirijwe uyu munsi […]Irambuye

FIFA Ranking: Kunganya na Ghana bifashije u Rwanda kuzamuka imyanya

U Rwanda rwazamutse imyanya 14 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, ruva ku mwanya wa 121 rugera ku mwanya w’107. Ikipe y’igihugu Amavubi yakoze ibyo benshi batakekaga, tariki 3 Nzeri 2016,  anganya na Ghana i Accra. Igitego cya coup franc ya Muhadjiri Hakizimana cyishyuye icy’umunya-Ghana Samuel Tetteh, cyafashije u Rwanda kuzamuka ku rutonde rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru, […]Irambuye

en_USEnglish