Abantu 50 ngo nibo bapfiriye mu myigaragambyo y’ejo i Kinshasa
Abo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta muri Congo Kinshasa baravuga ko abaguye mu myigaragambyo yo kuri uyu wa mbere bagera kuri 50, amakuru Leta yo ivuga ko atari yo iyo mibare iri hejuru cyane.
Ihuriro ry’abatavugarumwe na Leta ryahamagariye abaturage ba Congo bose kwigaragambya, ariko riranemeza ko abantu 50 ngo bishwe barashwe n’amasasu nyayo ya Police irwanya abigaragambya nk’uko biri mu itangazo basohoye.
Iri huriro ry’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Kabila ryasabye kandi abaturage gukomeza kwigaragambya guhera kuri uyu wa kabiri.
Itangazo ryabo rirahamagarira abaturage kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Kabila no kumusaba kwegura.
Ububiligi bwabijemo cyane
Didier Reynders Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi yatangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere bahangayikishijwe n’imibare ya 17 bari bamaze kwicwa muri Kinshasa.
Asaba ko inzego za Leta zihagarika gukoresha imbaraga zikabije mu gutatanya bigaragambya anasaba buri wese bireba kumva ko afite uruhare mu biri kuba.
Kugeza ubu ibiganiro byo gushakira umuti ikibazo cy’amatora ya Perezida wa Republika muri Congo byahagaze kubera iyi myigaragambyo, ngo bizasubukurwa kuwa gatanu.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Baramushungera yapfuye kandi aho batamweguye dore barimo baramusopa mu mifuka. Uyu se we umusopa azi ko we ejo buzacya bimumereye bite? Niba Ntampuhwe gusa. Iy’Isi tuyibamo ariko sinziza namba.
BIRABAJE KWELI
Comments are closed.