Digiqole ad

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukomera ku muco no kuzawuraga abazaza

 Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukomera ku muco no kuzawuraga abazaza

Bamwe mu rubyiruko rwari i San Francisco muri Rwanda Cultural Day

I San Francisco mu muhango wa Rwanda Cultural Day Perezida Kagame mu ijambo rye yafashe umwanya wo kubwira n’urubyiruko ko isi ifunguye ku gushaka ubuzima n’ubumenyi hose ariko ko rwo nk’abanyarwanda rugomba kugumana ikiruranga cyihariye [umuco].

Bamwe mu rubyiruko rwari i San Francisco muri Rwanda Cultural Day
Bamwe mu rubyiruko rwari i San Francisco muri Rwanda Cultural Day

Mu ijambo rye yavuze ko nubwo hari byinshi urubyiruko rw’u Rwanda rwakwigira ku mahanga bifite akamaro rukwiye guhitamo ibyiza bigendanye n’indagagaciro z’umuco Nyarwanda.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudakoresha umwanya nabi kuko rwabyicuza mu gihe kiri imbere.

Avuga ko urubyiruko rugomba gukora cyane ariko rukagumana ikiruranga ariwo muco w’u Rwanda, arusaba kuwukomeraho kugira ngo ruzanawurage abandi bazaza.

Ati “ Ni mwe bayobozi b’ejo hazaza mugomba kumenya ko mugomba kugirira akamaro igihugu cyanyu.

Mubyo mwiga, mwige guhitamo ibyiza bijyanye n’indangagaciro z’abanyarwanda, ibitajyanye mubireke”.

U Rwanda rutuwe n’umubare munini cyane w’abakibyiruka, Leta y’u Rwanda ikaba ishyira imbaraga mu kubaka ubumenyi n’ubushobozi bwabo ubu hakaba hari no gushyirwa imbaraga mu kubaka ubumenyi ariko bunashingiye ku muco.

Perezida Kagame mu ijambo rye yatanze impanuro ku rubyiruko
Perezida Kagame mu ijambo rye yatanze impanuro ku rubyiruko

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nasabye ko uyu munsi w igitangaza utaguma kwa bagashakabuhake gusa next uzabere muri Africa kandi ijambo ntirizaharirwe nabariya bazungu tumenyereye rizahambwe intwali z abanyafrica.

Comments are closed.

en_USEnglish