Digiqole ad

Abashakashatsi n’abahanga mu bumenyi barahurira i Kigali biga iterambere ry’ubumenyi

 Abashakashatsi n’abahanga mu bumenyi barahurira i Kigali biga iterambere ry’ubumenyi

Inama nk’iyi ya TWAS ihuza inzobere muri science

Kigali, kuwa 11 Ugushyingo 2016 – U Rwanda, ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga giteza imbere ubumenyi (TWAS) ruzakira inama rusange ya 27 y’iki kigo kuva taliki ya 12 kugeza ku ya 17 Ugushyingo 2016.

Iyi nama ngarukamwaka iganirirwamo uruhare rw’ubumenyi mu iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, izitabirwa n’abarenga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi bigera kuri 50. Muri bo harimo ba minisitiri bashinzwe guteza imbere ubumenyi n’abayobozi ku rwego mpuzamahanga mu nzego zishyiraho ingamba ngenderwaho, abashakashatsi, ndetse n’abayobozi b’amashyirahamwe aharanira guteza imbere ubumenyi, imiryango nterankunga ndetse n’itegamiye kuri Leta.

Inama nk'iyi ya TWAS ihuza inzobere muri science
Inama nk’iyi ya TWAS ihuza inzobere muri science

Agaruka kuri iyi nama, Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Dr. Papias Musafiri Malimba, yavuze ko ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na TWAS butanga amahirwe menshi azatuma urwego rw’ubushakashatsi mu gihugu rurushaho gutera imbere. Ibi kandi bizatuma u Rwanda rubasha kugendana n’iterambere rigezweho ku mugabane wa Afurika mu guteza imbere ihangwa ry’ibishya, ndetse no guhangira urubyiruko imirimo.

Minisitiri Musafiri yagize ati: “Kubaka ubushobozi bwacu mu bijyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bizadufasha mu iterambere ry’inzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubuhinzi, ubucuruzi n’inganda, ibikorwaremezo, ibidukikije n’ikoranabuhanga aribyo nkingi z’ibanze mu iterambere ry’igihugu cyacu. Twishimiye kwakira mu Rwanda inama rusange ya 27 y’ikigo mpuzamahanga giteza imbere ubumenyi kandi duhaye ikaze abashyitsi bose bazayitabira”.

Perezida wa TWAS Bai Chunli yashimiye u Rwanda ku ntambwe ikomeye rwateye mu guteza imbere iterambere rishingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye ndetse n’urwego rw’uburezi. Yongeyeho ko mu gihe u Rwanda rugaragara nk’igicumbi cya Afurika mu guhanga ibishya, Kigali ariwo mujyi wari ukwiriye kwakira inama ngarukamwaka ya TWAS.

Yagize ati: ” U Rwanda rugaragaza indangagaciro za TWAS”. Yongeraho ati “Ku buyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwiyemeje gushora imari mu guteza imbere ubumenyi hagamiwe iterambere rirambye ndetse no kuzamura ubukungu. Ibyo nibyo byatumye habaho ubufatanye hagati y’u Rwanda na TWAS kandi impande zombi zibifitemo inyungu zifatika. Iyi nama izafasha mu guteza mbere umubano ndetse no kuwagurira mu zindi nzego”.

Muri iyi nama hazabamo ibiganiro by’abashakashatsi (symposia) ndetse n’ibiganiro mbwirwaruhame ku bijyanye n’ubutabire, ibyorezo bigaragara hirya no hino ku isi, ndetse n’uruhare rw’ubumenyi mbonezamubano (social sciences) mu gufasha isi gutera imbere. Mu kiganiro cy’abashakashatsi (symposium) ku bumenyi bw’ikirere, hazavugwa ku bijyanye na telesikope ya mbere nini ku isi yiswe “Square Kilometre Array”, iteganywa gushyirwa muri Africa y’Epfo na Australiya. Biteganijwe kandi ko Minisitiri Dr. Musafiri hamwe n’abandi bayobozi bazatanga ibiganiro mu nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “guhanga ibishya hagamijwe iterambere rirambye”.

Muri iyi nama, u Rwanda ruzagaragaza intambwe yatewe mu myaka icumi ishize rutangije gahunda yo guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi no guhanga ibishya byafashije mu guhindura ubuzima bw’abanyarwanda mu ngeri zitandukanye: kuva ku munyeshuri ukoresha interineti mu masomo ye ukagera ku mushakashatsi mu by’ubumenyi wifashisha ikoranabuhanga rigezweho.

Hazagaragarizwamo kandi uburyo u Rwanda rwifashisha ubumenyi n’ikoranabuhanga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bitandukanye igihugu gihura nabyo. Muribyo harimo gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije, guteza imbere ubumenyi gakondo ndetse no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima hagamijwe iterambere rirambye.

Muri iyi nama kandi hazatangazwa uwatsindiye igihembo cya TWAS-Lenovo, kimwe mu bihembo bikomeye ku isi gihabwa abaharaniye guteza imbere ubumenyi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. TWAS kandi izatangaza abanyamuryango batoranijwe ku rwego rw’aba “Fellows” ndetse hanakirwe abanyamuryango bashya (Young Affiliates).

TWAS yashinzwe mu mwaka wa 1983 ifite intego yo gushyigikira iterambere rirambye binyuze mu bushakashatsi, uburezi, ingamba ngenderwaho (policy) na dipolomasi. Ifite abanyamuryango 1.200, barimo abantu bahawe ibihembo byitiriwe Nobel bagera kuri 15, bahagarariye abandi bahanga mu by’ubumenyi mu bigugu biri mu nzira y’amajyambere.

 

Ibindi wamenya kuri TWAS

TWAS yashinzwe mu mwaka wa 1983 n’itsinda ry’abahanga mu by’ubumenyi bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere bari bayobowe na Abdus Salam, umunyapakisitani w’umuhanga mu by’ubugeni (physicist) akaba n’umwe mu bahawe igihembo cyitiriwe Nobel.  Iri tsinda ryari risangiye imyumvire y’uko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, bibinyujije mu kubaka urwego rw’ubumenyi ruteye imbere, byabasha guhangana n’ibibazo bifite birimo inzara, indwara n’ubukene.

Ni ku nshuro ya kane inama ngarukamwaka ya TWAS ibereye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nyuma ya Nigeria mu mwaka wa 1995, Senegal muri 1999 na Afurika y’epfo muri 2009.

Intego za TWAS zirimo gushyigikira no guteza imbere urwego rw’ ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi mu buhugu biri mu nzira y’amajyambere. Aha harimo: gufasha urubyiruko rw’abahanga mu by’ubumenyi; guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, no gushyigikira ubushakashatsi mu by’ubumenyi, ndetse no gusangira ubunararibonye mu gukemura ibibazo bikomeye ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bihura nabyo.

TWAS ifite abanyamuryango bo ku rwego rwa “fellows” bagera ku 1,200 batoranijwe mu bihugu 90. 15 muri bo bahawe igihembo cyitiriwe Nobel. 85 ku ijana muri bo bakomoka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, mu gihe abasigaye ari abakomoka  mu bihugu  byateye imbere  ariko bakoze ibikorwa by’ingirakamaro mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

********

en_USEnglish