Digiqole ad

Knowless ari bugufi kwibaruka umukobwa

 Knowless ari bugufi kwibaruka umukobwa

Inshuti ze zaje kumutera akanyabugabo mu gihe habura igihe gito ngo abyare

Abicishije kuri Instagram, umuhanzi Butera Knowless yatangaje ko urugo rwe na Clement Ishimwe, nawe utunganya akanacuranga muzika, bategereje umwana w’umukobwa.

Inshuti ze zaje kumutera akanyabugabo mu gihe habura igihe gito ngo abyare
Inshuti ze zaje kumutera akanyabugabo mu gihe habura igihe gito ngo abyare

Hari amafoto yagaragaye Knowless ari kumwe n’inshuti ze agaragaza ko inda ari imvutsi.

Byasaga n’ibirori bikorwa muri iki gihe aho inshuti z’umugore zimusura mbere gato yo kubyara zikamushyigikira zikamutera akanyabugabo.

Ubu hashize amezi atatu arengaho gato uyu muhanzi akoze ubukwe bwabereye i Nyamata bukagarukwaho cyane n’abakunzi ba muzika n’imyidagaduro.

Nyuma y’ubukwe bwe yagaragaye gacye mu bikorwa bya muzika, yongeye kuririmba nyuma gato y’ubukwe bwe mu birori by’isozwa ry’imikino ya gisikare kuri Stade Amahoro i Remera hagati mu kwa munani uyu mwaka, kuva ubwo ntiyakunze kongera kuboneka mu bijyanye na muzika.

Ubu yatangaje ko abategereje umwana w’umukobwa.

Knowless n'inshuti ze zaje kumutera akanyabugabo
Knowless n’inshuti ze zaje kumutera akanyabugabo
Aline Gahongayire na Knowless
Aline Gahongayire na Knowless
Ngo ni umukobwa bategereje
Ngo ni umukobwa bategereje

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Uyu mukobwa ntiyahakanaga ko atwite ra!?
    Iminsi byose ngo irabivura

    • Kabisa! Ariko se umwana uvukira ku binyoma nk’ibi ubu bazirikana ko amakuru asigaye abikwa ku buryo bworoshye. Uyu mwana namenya ko yavutse nyuma y’amaze make ababyeyi basezeranye, akamenya ko nyina yihakanye ko amutwite, mu mitekerereze ye bizamukomeretsa. Wenda icyo nacyo iminsi izakivura ariko ni ubupfapfa bw’ababyeyi be buzaba bubimuteye, iyo yishimira ko yasamye se yari kuba iki?

      • bikurebaho iki wowe kweli abyemera atabyemera ..abantu mwabaye mute ?

        • Yabaye ugutandukanye nawe uvuga ko umuntu azakora ibidakwiye ngo dutuze kuko bitatureba! Twamaganye abasambanyi batirengera ingaruka zabwo. Nshyigikiye Musinguzi.

  • ntanubwo warukwiye kubirata nkawe wakagombye kubera abandi ikitegererezo none ubyaye mumezi atatu gusa ushyingiwe ubwose tubigushimire????!!!!hababaje izonkumi zikugaragiye nizikwigana ababyeyi murabemaso

    • ariko ibyo niki urimo??? ikibazo kirihe koko,?/

  • Bahindura mpysi umusazi!!!! Ese ubundi agarutse hano ate? Jye ndiwe namenya ibyanye nkuko ubukwe nirukanye abanyu ngo batamvumba. Agasambo!!!! Ahatarumwaga urukwavu…..

  • Ngo “it’s a girl”? , Ico congereza kiravurwa ku muntu?????

    • Bishobora gukoreshwa kumwana ariko mugihe bataramenya igitsina cye, aha rero kuva bamenye Ko ari umukobwa nyuma it igakoreshwa naba mbeshye, urugero : Mary is pregnant? Is it a boy or a girl ? Ndumva ibi bikoreshwa ,Merci

  • Ngo “it’s a girl”? , Ico congereza kiravurwa ku muntu? mumfashe gutahura

  • Ariko abanyarwanda mwabaye mute kuki mutungwa namagambo koko rata nyagasani akorohereze kandi akube hafi lv u

  • Hhhhhhhh,erega iyuhaye abantu amakuru comments ntizibura,ubukwe se ntibavuuuuze,bugataha bukanagenda neza,nuriya mwana azavuka kdi akure neza.ibyibinyoma se ko tutari Imana ngo tumucire urubanza,wenda yamaze no kuyisaba imbabazi

  • muzi gufata umwanya muvuga ibitabafitiye umumaro bene izo nzangano nimbi uyu mwana mumushakaho iki

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish