Prof. Dusingizemungu wa IBUKA yagizwe umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya

Hari hashize umwaka Kaminuza ya Kibungo (UNIK) idafite umuyobozi ushinzwe amasomo,  Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre kuri uyu wa gatatu nibwo yahawe iyi mirimo, aje gusimbura Dr Jeanne Nyirahabimana wagizwe umuyobozi w’akarere ka Kicukiro. By’agateganyo uyu mwanya wari urimo Dr Muhayimana Theophile. Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke mubiro bye bishya Prof Dr Dusingizemungu yavuze […]Irambuye

Areruya, Valens na Bosco muri 20 batoranywamo uwa mbere muri

Mu mpera z’uku kwezi hazatangazwa umukinnyi usiganwa ku magare witwaye neza kurusha abandi muri Africa mu 2016. Muri 20 bazatoranywamo umwe harimo abanyarwanda batatu; Valens Ndayisenga, Areruya Joseph na Nsengimana Jean Bosco. Abanya-Gabon bategura isiganwa ry’amagare rikomeye kurusha andi muri Africa ‘Tropicale Amissa Bongo’, nibo bamaze imyaka itanu banatanga ibuhembo by’umukinnyi w’amagare wahize abandi mu […]Irambuye

Gasabo: Mu rukiko, yemeye ko yateye inda umwana w’imyaka 12

Kabuga – Kuri uyu wa gatatu mu rukiko rw’ibanze rwa Rusororo haburanishijwe ikirego kiregwamo umusore w’imyaka 25 witwa KUBAHONIYESU ushinjwa  gutera inda umwana agifite imyaka 12. Uyu mwana ubu wujuje imyaka 13 yari ari mu rukiko ahetse akana k’amezi abiri babyaranye. Kubahoniyesu ashinjwa gutera inda uyu mwana w’impfubyi (aba kwa nyirarume) wo mu baturanyi amufashe ku […]Irambuye

Na MTN Mobile Money ubu wakwishyura Lisansi kuri ENGEN

Abakiriya ba serivisi za ENGEN ubu bashobora kugura Essence cyangwa Mazutu y’ibinyabiziga byabo n’izindi servisi za ENGEN bakoresheje MTN Mobile Money. Iyi gahunda itangiranye na station 10 za ENGEN mu mujyi wa Kigali ndetse mu ntangiriro z’umwaka utaha izakomereza n’ahandi mu gihugu. MTN iri korohereza abakiriya bayo mu gukoresha Mobile Money mu kwishyura ibintu binyuranye, […]Irambuye

Ubunyangamugayo buke mu ba-Declarants buhombya cyane igihugu

Kuri uyu wa gatatu ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bwagiranye inama igamije gushishikariza abafite aho bahurira n’imisoro gukorana ubunyangamugayo kugira ngo igihugu ntikihahombere.  Abafasha abacuruzi mu kwinjiza, kohereza ibicuruzwa no kumenyekanisha imisoro bazwi nk’aba ‘Declarants’ basabwe by’umwihariko kuba inyangamugayo. Aba ba-delarants na bo bemeza ko aho batabaye inyangamugayo igihugu kihahombere imisoro myinshi. Amakosa akunze […]Irambuye

Kabgayi: Abaganga b’inzobere bari kuvura abantu bareba imirari ku buntu

Itsinda  ry’abaganga baturutse mu gihugu cy’Ububiligi ryo mu muryango (See and Smile) ryaje kubaga abaturage bareba imirari, Dr Karlien Vian Poucke uyoboye iri tsinda avuga ko  kugorora amaso areba  imirari ari ikibazo cyoroshye kuvurwa cyane cyane ku bana bato. Imirari (Strabisme) ikunze gufata indiba y’ijisho cyangwa imbonakure kuva umwana akivuka, iyo itinze kuvurwa usanga amaso […]Irambuye

Mugisha Samuel na Areruya Joseph babonye ikipe muri South Africa

Mugisha Samuel w’imyaka 18 na Areruya Joseph w’imyaka 20 basinye gukina mu ikipe ya Dimention Data for Qubeqa yo muri South Africa yitoreza mu Butaliyani. Ni nyuma y’uko aba basore bitwaye neza muri Tour du Rwanda, muri iyi kipe barabisikanamo na Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana bo batongerewe amasezerano muri iyi kipe. Kuri uyu wa […]Irambuye

Huye: Umushinga uvuga ko wavanye mu bukene bukabije abantu 2

Mu muhango wo kubaziturira inka zivuye ku borojwe mbere ubuyobozi bw’umushinga APROJUMAP bwatangaje ko bwishimira ko mu gihe bumaze mu bikorwa byo gufasha abakene kuzamuka hari abagera ku 2 500 bavuye mu bukene bukabije kubwo kubakirwa inzu no korozwa amatungo. Bamwe muri bavuye mu bukene babitangamo ubuhamya. Kuri uyu wa kabiri mu mirenge wa Kinazi […]Irambuye

Isuku, urugwiro, ibidukikije n’inyubako nshya biri guha Kigali umwihariko. AMAFOTO

Mu 2014 Umuseke wakoze inkuru igaragaza uburyo Kigali hirya muri za ‘quartiers’ hari ahakiri umwanda ukabije, imiturire y’akajagari gakabije…uwari ushinzwe imiturire mu mujyi wa Kigali yavugaga ko hari ingamba zo kubikemura zishingiye cyane mu korohereza abaturage gutura bikozwe n’imishinga y’ubwubatsi kuri benshi n’uburyo bwo kuvugurura ku rwego rusange. Ikidashidikanywaho na benshi ariko ni isuku, ibikorwa […]Irambuye

PM yakira Abashinjacyaha 4 bashya, yasabye kwihutisha gukurikirana abanyereza ibya

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri mu muhango wo kwakira indahiro z’abashinjacyaha bane, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yasabye urwego rw’ubutabera kwita ku madosiye y’abaregwa jenoside baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga no gushyira imbaraga mu gukurikirana ibyaha bikomeye birimo icy’ubucuruzi bw’abantu, icy’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kwihutisha amadosiye y’abantu banyereza umutungo wa Leta. Abashinjacyaha barahiye ni Muringirwa […]Irambuye

en_USEnglish