Angela Dorothea Merkel, chancellor w’Ubudage yatangaje kuri uyu wa kabiri ko kwitandira bikorwa n’abagore b’Abasilamu bidakwiye mu Budage, biraganisha ku kubica burundu nubwo mbere yari yaravuze ko abona ari uburenganzira bw’aba bagore. Merkel uherutse kuvuga ko ashaka kuyobora Ubudage kuri manda ya kane yavuze ko guhagarika bene kuriya kwitandira byakorwa aho bishoboka bikurikije amategeko anavuga […]Irambuye
Nyuma yo kwirukanwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Umutoza w’umunya- Irlande y’amajyaruguru Johnathan McKinstry yasabye akazi muri Ghana ngo asimbure Avraham Grant wayitozaga. McKinstry yatoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kuva tariki 20 Werurwe 2015 ayitoza mu marushanwa atandukanye harimo; gushaka itike y’igikombe cya Afurika, gushaka itike y’igikombe cy’isi, CECAFA n’igikombe cya Africa cy’abakina […]Irambuye
Gihombo – Mu guteza imbere uburezi bw’ibanze kuri bose, Leta yashyize imbaraga mu kubaka amashuri mu bice binyuranye by’ibyaro ifatanyije n’ababyeyi baharerera. Amwe muri aya mashuri yubatswe ubu ari kwangirika ataramara imyaka ibiri. Mu murenge wa Gihombi mu karere ka Nyamasheke ni hamwe. Kugira ngo abana bigire ahakwiriye Leta, biciye mu mirenge, yagiye itanga ibikoresho […]Irambuye
Jolly Mutesi Miss Rwanda 2016 na Andrea Moloto Miss DRCongo 2016 bari mu itinda ry’abakobwa 117 bari guhatanira ikamba rya Miss World 2016, nk’abakobwa baturuka hamwe bagaragaye bari kumwe bishimanye bisa n’aho bari gufatanya mu bikorwa runaka mu irushanwa. Aba bakobwa baherutse gukora irushanwa ryo gutegura amafunguro, byakozwe bashyizwe mu matsinda y’imigabane baje bahagarariye. Muri […]Irambuye
Kimihurura – Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere mu cyumba cy’inama cya Convention Center Perezida Kagame yaganiriye n’abikorera barenga 2 000 baturutse mu Ntara zose z’igihugu ashimira bose uruhare rwabo mu guteza imbere igihugu. Aganira nabo ku mbogamizi bahura nazo n’uko zavanwaho. Benshi muri aba bikorera ni urubyiruko, ibintu Perezida yavuze ko bitanga ikizere […]Irambuye
Umujyi wa Gisenyi uri mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, uri cyane cyane mu tugari twa Nengo, Amahoro, Bugoyi, Kivumu, Mbugangari, Umuganda n’agace k’Akagari ka Rubavu. Ni umujyi umaze igihe kinini nka Butare na Kigali, by’umwihariko ni umujyi w’ubucuruzi icyarimwe n’ubukerarugendo. Evode Mugunga umunyamakuru ufata amafoto k’Umuseke yarawusuye ngo akwereke ubuzima bwaho nibura […]Irambuye
Gutora umukinnyi w’ukwezi k’Ugushyingo muri shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda byatangiye. Bizasozwa ku cyumweru saa sita z’ijoro maze Umuseke utangaze unahembe umukinnyi warushije abandi ku nshuro ya kabiri. Uyu ni umushinga w’UM– USEKE IT Ltd, ugamije kubaka no kumenyakanisha umupira w’u Rwanda kurushaho no guteza imbere impano z’abakinnyi bakina muri shampionat y’u Rwanda itegurwa na FERWAFA, […]Irambuye
Muri iki gitondo Perezida Paul Kagame yafunguye kumugaragaro inyubako nini z’ubucuruzi za Champion Investment Complex (CHIC) iri ahahoze ETO Muhima mu mujyi wa Kigali, n’iyitwa Kigali Heights iherereye ku Kimihurura imbere ya Convention Center. Yavuze ko ibikorwa nk’ibi nta muntu wundi uzabikora uretse abanyarwanda ubwabo. Inyuba ko CHIC yuzuye itwaye Miliyari 20 ikaba ari iy’abashoramari […]Irambuye
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu mudugudu wa Kabagen akagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bavuga ko bicuza imyaka myinshi bamaze mu mashyamba y’iburunga, ngo iyo badatakaza iki gihe ubu baba bafite aho bageze mu iterambere. Babitangaje bahereye ku buzima bubi babayemo kuva kera kuri ba sekuruza babo aho biberaga mu […]Irambuye
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Rugby, Nikwigize Olivier bita Papy yagize ibyago mu ijoro ryakeye inzu ye irashya irakongoka. Amahirwe ni uko nta buzima bw’umuntu bwatwaye. Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016, mu murenge wa Nyamirambo, akagali ka Mpamo umudugudu wa Kivugiza habaye inkongi yumuriro yafashe inzu y’umukinnyi wa Rugby “Silverbacks” […]Irambuye