PM yakira Abashinjacyaha 4 bashya, yasabye kwihutisha gukurikirana abanyereza ibya rubanda
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri mu muhango wo kwakira indahiro z’abashinjacyaha bane, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yasabye urwego rw’ubutabera kwita ku madosiye y’abaregwa jenoside baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga no gushyira imbaraga mu gukurikirana ibyaha bikomeye birimo icy’ubucuruzi bw’abantu, icy’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kwihutisha amadosiye y’abantu banyereza umutungo wa Leta.
Abashinjacyaha barahiye ni Muringirwa Esther, Rusanganwa Augustin, Kamikazi Bizimana na Ingabire Yvette.
Minisitiri w’intebe yabashimiye imyitwarire myiza bagize ari nayo yatumye bagirirwa ikizere n’inama y’abaminisitiri anabasaba kugira umurava no kuba inyangamugayo mu kazi kabo.
Minisitiri w’intebe yashimiye urwego rw’ubushinjacyaha ko ubu nta birarane rukigira, arusaba gukomeza gukorana n’izindi nzego z’ubutabera kugirango ibirarane biba mu bucamanza naho bivemo Abanyarwanda ngo bajye bahabwa ubutabera koko nk’uko bwitwa ubutabera nyine.
Yasabye Ubushinjacyaha kwihutisha amadosiye y’abantu banyereza umutungo w’abaturage.
Anastase Murekez ati “ntimuzanibagirwe gukomeza kwihutisha amadossiye y’abarigisa n’abanyereza umutungo wa Leta ariwo mutungo w’abaturage. Aho bakora cyangwa ku bugambane bw’abakora muri Leta bagambana bakarigisa umutungo wa Leta mwinshi binyuze mu masoko no mu bundi buriganya.”
Yavuze no kubarigisa umutungo wa Leta n’abaturage uba mu mabanki na za Microfinances bakwiye gushyikirizwa ubutabera bakabiryozwa.
Ngo hari gukorwa ubugororangingo mu mategeko azatuma imitungo y’abakurikiranyweho kunyereza ibya rubanda yajya ihita ifatirwa ikishyura ibyo uwo muntu yanyereje icyaha kimuhamye.
Yasabye kandi Minisiteri y’ubutabera kwihutisha uburyo bwo gutanga ibindi bihano hakagabanywa ibyo gufunga, hakongerwa ibihano nk’imirimo nsimburagifungo, gutanga ihazabu n’ibindi bitari igifungo.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW