Digiqole ad

Na MTN Mobile Money ubu wakwishyura Lisansi kuri ENGEN

 Na MTN Mobile Money ubu wakwishyura Lisansi kuri ENGEN

Abakiriya ba serivisi za ENGEN ubu bashobora kugura Essence cyangwa Mazutu y’ibinyabiziga byabo n’izindi servisi za ENGEN bakoresheje MTN Mobile Money. Iyi gahunda itangiranye na station 10 za ENGEN mu mujyi wa Kigali ndetse mu ntangiriro z’umwaka utaha izakomereza n’ahandi mu gihugu.

Andikisha SIM Card yawe muri MoMo ukore serivisi zinyuranye utarinze kwitwaza amafaranga mu ntoki
Andikisha SIM Card yawe muri MoMo ukore serivisi zinyuranye utarinze kwitwaza amafaranga mu ntoki

MTN iri korohereza abakiriya bayo mu gukoresha Mobile Money mu kwishyura ibintu binyuranye, ibi bikanafasha  igihugu kujya mu nzira kiyemeje yo kudakoresha amafaranga mu ntoki muri byose.

Mary Asiimwe umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi n’ibikorwa muri MTN avuga ko iyi ari gahunda yo kuzana ibishya ku isoko ryo mu Rwanda. Akemeza ko ubu bufatanye na ENGEN buzafasha kandi bukorohereza abafatabuguzi ba MTN kubona servisi za ENGEN bakoresheje Mobile Money

Kuva mu 2010 Mobile Money yatangizwa yifashishwa n’abantu benshi kubera uko iborohereza mu guhererekanya amafaranga mu buryo bwizewe. Tariki 01 Ukuboza 2016 MTN yagize umuhigo w’abantu miliyoni imwe bakoresha Mobile Money.

Mu gutangiza ubu bufatanye kuri Station ya ENGEN ku Kicukiro, umuyobozi wa ENGEN Rwanda Sarah Doukoure yagize ati “ Ni ukwagura serivisi. Ubufatanye hagati ya MTN na ENGEN ni intambwe y’ingenzi mu kugabanya gukoresha amafaranga mu ntoki ibintu byongera ubwirinzi ku bakiriya bacu.”

Ukoresha iyi servisi asabwa gusa kuba ari muri MTN Mobile Money, yajya kwishyura agasabwa kwemeza ko habaho kwishyura bivuye kuri telephone ye ku busabe buba bukozwe n’umukozi wa ENGEN umaze kumuha amavuta.

Ni ugukoresha uburyo busanzwe bwo guca kuri  *182# – My Account – Pending Approvals – ukuzuzamo PIN yawe n’amafaranga wemeye kwishyura kuyo ufite kuri Konti yawe.

Kwishyura ukoresheje MTN Mobile Money biri gukoreshwa cyane mu Rwanda kuko ubu abafatabuguzi babasha kwishyura amashanyarazi, amazi, amafaranga y’ishuri, ifatabuguzi rya TV, Kugura airtime, kohereza amafaranga, kohereza cyangwa kuvana amafaranga kuri konti ya Bank n’ibindi..

Ni uburyo bwizewe kandi buri gufasha abatuye igihugu kugabanya gukoresha amafaranga mu ntoki zabo cyane.

****************

en_USEnglish