Areruya, Valens na Bosco muri 20 batoranywamo uwa mbere muri Africa
Mu mpera z’uku kwezi hazatangazwa umukinnyi usiganwa ku magare witwaye neza kurusha abandi muri Africa mu 2016. Muri 20 bazatoranywamo umwe harimo abanyarwanda batatu; Valens Ndayisenga, Areruya Joseph na Nsengimana Jean Bosco.
Abanya-Gabon bategura isiganwa ry’amagare rikomeye kurusha andi muri Africa ‘Tropicale Amissa Bongo’, nibo bamaze imyaka itanu banatanga ibuhembo by’umukinnyi w’amagare wahize abandi mu mwaka w’imikino.
Icy’uyu mwaka kizatangwa tariki 21 Ukuboza 2016.
Iri tsinda ritegura igihembo kiswe ‘The best African cyclist of the year’, batangaje amazina 20 y’abazagihatanira uyu mwaka wa 2016.
Muri uru rutonde, Eritrea nicyo gihugu gifitemo abakinnyi benshi, bane. Algerie, Morocco, South Africa n’u Rwanda bafitemo abakinnyi batatu.
Abanyarwanda batoranyijwe muri 20 ba mbere muri Afurika harimo; Valens Ndayisenga ukinira Team Dimension Data for Qhubeka wegukanye Tour du Rwanda 2015, akaba n’uwa mbere muri shampiyona ya Africa basiganwa umuntu ku giti cye mu batarengeje imyaka 23.
Harimo Jean Bosco Nsengimana ukinira BikeAid Stradalli yo mu Budage watwaye Tour du Rwanda 2015, muri 2016 yitabiriye amasiganwa atandukanye nka; Tropicale Amissa Bongo, La Vuelta a Colombia, Classic Ride London, yegukanye etape muri Grand Prix Chantal Biya na Tour du Cameroun.
Bari kumwe na Areruya Joseph w’imyaka 20 gusa. 2016 ni umwaka we wa kabiri akina amarushanwa mpuzamahanga. Areruya yitabiriye amasiganwa nka; La Tropicale Amissa Bongo, shampiyona ya Africa yabereye muri Maroc, Grand Tour d’Algerie yanegukanyemo agace ka Circuit International de Constantine, Tour of Eritrea, Vuelta a Colombia, Classic Ride London, Shampiyona y’isi yabereye muri Qatar na Tour du Rwanda yegukanyemo etape ya kane.
Urutonde rw’abakinnyi 20 n’ibihugu bakomokamo;
ABELOUACHE Essaid (Morocco, Nasr Dubai)
ARERUYA Joseph (Rwanda)
BARBARI Adil (Algeria, Nasr Dubai)
BERHANE Natnael (Eritrea – Dimension Data)
CISSE Isiaka (Ivory Coast – SC Nice Jollywear)
EYOB Metkel (Eritrea – Dimension Data for Qhubeka)
GRMAY Tsgabu (Ethiopia – Lampre-Merida)
IMPEY Daryl (South Africa – Orica BikeExchange)
JANSE VAN RENSBURG Reinardt (South Africa – Dimension Data)
JELLOUL Adil (Morocco – Skydive Dubaï)
KAMZONG Clovis (Cameroon)
LAGAB Azzedine (Algeria)
LAHSAINI Mouhssine (Morocco)
MANSOURI Abderrahmane (Algeria)
MEINTJES Louis (South Africa – Lampre Merida)
NDAYISENGA Valens (Rwanda – Dimension Data for Qhubeka)
NSENGIMANA Jean-Bosco (Rwanda – Team Stradalli-Bike Aid)
OKUBAMARIAM Tesfom (Eritrea – Sharjah Team
SORGHO Mathias (Burkina Faso)
TEKLEHAIMANOT Daniel (Eritrea, Dimension Data)
Abegukanye iki gihembo mu myaka ishize ni; Natnael Berhane (2012), Louis Meintjes (2013), Mekseb Debesay (2014) na Daniel Teklehaimanot (2015).
Photo © R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW