Ubunyangamugayo buke mu ba-Declarants buhombya cyane igihugu
Kuri uyu wa gatatu ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bwagiranye inama igamije gushishikariza abafite aho bahurira n’imisoro gukorana ubunyangamugayo kugira ngo igihugu ntikihahombere. Abafasha abacuruzi mu kwinjiza, kohereza ibicuruzwa no kumenyekanisha imisoro bazwi nk’aba ‘Declarants’ basabwe by’umwihariko kuba inyangamugayo.
Aba ba-delarants na bo bemeza ko aho batabaye inyangamugayo igihugu kihahombere imisoro myinshi.
Amakosa akunze kugaragara muri bo ngo ni nko kudakora imenyekanisha neza, gutubya umusoro, gukoresha inyandiko mpimbano, kurya ruswa kubeshya ibicuruzwa no gukoresha inshuro nyinshi inyemezabuguzi imwe.
Ngo aya makosa yose akorwa bagambiriye kunyereza imisoro, ikintu kigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu.
Theogene Rukundo Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Abunganira abacuruzi gutumiza no kohereza ibintu mu mahanga, avuga ko ‘umu – Declarant’ aba akwiye gukora aka kazi akunda igihugu, azirikana ko amakosa ye ari ubuhemu ku gihugu.
Rukundo ariko avuga ko kubera ingamba bagiye bashyiraho, ubuhemu nk’ubu budahari cyane nubwo ngo ahari abantu hatabura nk’ibyo, ariko ngo ufashwe arahanwa akabera abandi urugero.
“Abacuruzi ni bo ba Nyirabayazana”
Abacuruzi ngo ni bo aya makosa aturukaho bitewe n’uko baba bashaka kunyereza imisoro. Basaba aba ba-Declarants kubafasha muri ayo makosa.
Mutaboba Fidele umuyobozi wa kimwe mu bigo bikoresha aba-Declarants avuga ko abakora uyu mwuga bataba bakwiye gushyirwa mu cyaha n’abacuruzi.
Ati “Burya nta muntu usora yishimye, ni ukuvuga tutabaye inyangamugayo abantu bashobora kunyereza imisoro kuko ni twe tumenyekanisha imisoro muri za gasutamo.”
Rafael Tugirumuremyi Komiseri w’ibiro byo ku mipaka (Douanes) mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, avuga ko iki kibazo cyo kubura ubunyangamugayo mu imenyekanishamisoro kidakabije ariko ngo kigomba gukumirwa mbere y’uko biba.
Ubu mu Rwanda habarurwa kompanyi zunganira abacuruzi kumenyekanisha imisoro zigera ku 160.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
3 Comments
EH!! NARINZIKO UBUNYANGAMUGAYO BUVUKANWA SINARINZI KO BWIGWA, USIBYEKO NTAGO NUMVA IMPAMVU IMISORO YATURUKA MUBUNYANGAMUGAYO KURUSHA UKO YATURUKA MUBURYO SYSTEM YO GUSORESHWA YAKUBAKWA NEZA KUBURYO NTAHANTU UMUNTU KUGITI KE YAHURIRA NUBURENGANZIRA B– USESUYE BWO KUBA YAGABANYA CG AKONGERA IMISORO UKO ABISHAKA
iyo title ,mwanditse ngo ubunyangamugayo bucye bwa ba declarant ,musibe iyo title kuko icyibazo saba declarant ahubwo nabakozi banyu bo muri douane batanga service nabi bashaka kwaka ruswa
iyo title ,mwanditse ngo ubunyangamugayo bucye bwa ba declarant ,musibe iyo title kuko icyibazo saba declarant ahubwo nabakozi banyu bo muri douane batanga service nabi bashaka kwaka ruswa,nahubundi nimutabanza gutanga training mubakozi ba customs ntacyo bizamara ,mubanze mubigishe gutanga service nokubanza kumva ko arabantu basanzwe ,bagabanye agasazuguro bagira nokwishyirahejuru bakanagira aba declarant kandi bafatanyije kwinjiza imisoro ,murakoze
Comments are closed.