Digiqole ad

Amakuru ku bajenosideri bahunze u Rwanda

AMWE MU MAKURU AVUGWA KU BAKOZE GENOCIDE BAGAHUNGIRA HANZE Y’U RWANDA

Kuri  uyu wa mbere urukiko  rw’ ubujurire  rwa  Paris  mu  gihugu  cy’  Ubufaransa  rwafashe umwanzuro  wo  kurekura   Capt  Simbikangwa  Pascal  mu  buroko . Uyu  Simbikangwa   Pascal  umwe mu bari bagize ikitwaga  Escadron  de la  Mort  yafatiwe  mu  birwa  bya  Mayottes  mu mwaka  w’  2008 akurikiranyweho  icyaha  cyo  gukoresha   impapuro  mpimbano .

Mathias Bushishi na  Simbikangwa Pascal bakurikiranweho ibyaha bya jenoside bakaba bashakishwa (Photo internet)

Uyu mugabo akaba yari yafashwe muri Mata 2009 hashingiwe  ku kirego  cyatanzwe n’ ihuriro  ry’ abaregera  indishyi  mu manza  za  genocide mu   Bufaransa  banerekanye  ko   uwo  Simbikangwa  ari no  ku rutonde  rw’ abashakishwa  n’ ubutabera  bw’  u  Rwanda kubera  gukekwaho kugira uruhare muri genocide  yakorewe  abatutsi mu  Rwanda .

Dosiye ikaba  yarashyikirijwe  urukiko  rw’  I  Paris  arirwo  rufite  ububasha  bwo  gukurikirana  imanza  zirebana  n’  ibyaha by’  intambara  iby’ ibasiye  inyoko muntu  na genocide .

Tukivuga  kandi ku  birebana  n’ abakurikiranyweho  kugira uruhare  muri genocide  yakorewe  abatutsi mu  Rwanda  ,  ubutabera bwo mu  Bubiligi  nabwo  kuri  uyu wa mbere  bwataye  muri  yombi uwitwa  Mathias  Bushishi  nawe kubera  gukekwaho  kugira uruhare  muri  genocide  yakorewe  abatutsi  mu  Rwanda. Uyu Bushishi   wahoze  ari  umushinjacyaha  mukuru  I  Butare  mu gihe  na mbere ya  genocide  washakishwaga  na police  mpuzamahanga kuva muri  Nyakanga 2009 avugwaho kuba  taliki  ya 31 Gicurasi 94 yari  umwe mu  bitabiriye  inama  y’ umutekano  yari  igamije  kumaraho  ikitwa  umututsi  aho  mu ntara  ya  Butare .

Akurikiranyweho  kugira uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu  Rda  bishoboka ko  yazaburanishwa n’  ubutabera bw’  Ububiligi  kubera  hashingiwe  ku itegeko  riha   ububasha mpuzamahanga  inkiko zo muri icyo  gihugu  bwo gukurikirana  abakekwaho  ibyaha  ndengakamere .

Na none   ariko  mu  Bufaransa ho  haravugwa ifungurwa  ry’ agateganyo  rya  Tito  Barahira  wigeze kuba bourgmestre  wa  Komini  Kabarondo  mu  cyahoze  ari  Kibungo , yatawe  muri  yonmbi  taliki  ya  16 Werurwe  ahitwa  Toulouse  mu  Bufransa . Nawe   akekwaho kugira uruhare muri  genocide yakorewe  abatutsi  mu  Rwanda ,  gushishikariza     gukora genocide  , ibyaha by’ intambara n’  ibyaha byibasiye  inyoko muntu .Kugeza  ubu inkiko zo mu  gihugu  cy’  Ubufaransa  nubwo   ubutabera  bw’ u  Rwanda bwasabye kenshi ko abakekwaho kugira uruhare  muri genocide   bakoherezwa  kuburanira  mu  Rwanda   ubutabera bw’  Ubufaransa  busa nk’  ubutabikozwa  buvuga  ko  ngo  boherejwe  batabona  ubutabera  nyabwo . Amadosiye  yose  arebana  na  genocide  yakorewe  abatutsi mu  Rwanda  yose  akusanyarizwa mu  rukiko  rw’ ibanze  rw’ I  Paris  mu  gihe  haba nta gihindutse muri  urwo  rukiko  hakazashyirwaho  urugereko  rwihariye  rwo  gukurikirana  izo manza . Ndetse mu  gihe  ya  vuba  aha  urukiko rw’ I Toulouse  rukazashyikiriza  urukiko rw’  I  Paris  indi dosiye  y’ uwitwa  Joseph  Habyarimana

Claire U
Umuseke.com

5 Comments

  • igihe ni iki kugirango abakoze genocide bose bafatwe kandi bashyikirizwe inkiko, kandi babazwe ibyo bakoreye abanyarwanda, aho baba bari hose bakwiye gukurikiranwa kandi bagafatwa, amahanga ntago akwiye kurebera hato ibyabaye bitazasubira, bibaye byiza ahubwo na bariya bose birirwa bahembera inzangano bari muri biriya bihugu byi buraye nabo bashyikirizwa inkiko.

  • ni abambweeeee,agahuru k’imbwa kahiye!!bibwiraga ko iburayi ariho bazabakingira ikibaba ariko bamaze gusobanukirwa amahano bakoze,niyo bajya mu nda y’isi izabaruka kuko ni uburozi bubi

  • Ntamahoro y’umunyabyaha na bahoze ari ba afande bararye ari menge iyo mumajyepfo! gusa birababaje umuntu w’ikimugankuyu uzi uko byibura kumugara bibabaza agatinyuka kwica ariko buriya nawe yaba agiye kubyibonaho aho agiye guko nereza ubumuga bwe nawe arahazi! uwo wundi nawe nta mukwaha nta…..! ntimuzinubire ibyoa muhaniwe kiba aricyo gihe kandi hari nabatarabashije gufungwa bo barapfa mwe rero byibura mukireba byibura uko ikirere gisa cyangwa se parafo biterwa naho uri! mushima Imana! ariko rero buriya narwo si ruto da!!enjoy!!!!

  • Pole sana muzeh jya umenya gusaza utanduranyije cyane ! icyaha ntigisaza kereka nyiracyo ashaje ndavuga apfuye!!mwihanganire kuba mu gihome!

  • uyu se we kandi ureba nk’ininja we ubu abona abo abarusha yishe abarusha iki koko! dore indoro!!puuuu! nukuri ntamahoro muzagira!

Comments are closed.

en_USEnglish