Digiqole ad

Dr.Sezibera R. yatorewe kuyobora EAC

Kuri uyu wa kabiri nibwo Dr Richard Sezibera, wari minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba n’inama y’abakuru b’ibihugu 5 ibera i Dar es Salam muri Tanzania.

Dr Sezibera w’imyaka 47 y’amavuko, abaye umunyamabanga mukuru wa 4 w’uwo muryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba.Mbere y’iri torwa rye yakoreye igihugu imirimo inyuranye, nko kuba Ambassador w’u Rwanda muri USA, kuba intumwa yihariye ya perezida wa Republika mu karere k’ibiyaga bigari no kuba umujyanama mukuru wa perezida wa Republika.

Umunyarwanda Dr Sezibera Richard  watorewe kuyobora EAC

Uretse gutora Umunyamabanga mukuru mushya, inama y’abakuru b’ibihugu iranasuzuma kandi ibyo gushyirwa mu bikorwa kwa gahunda y’ibiribwa mu muryango kuva mu mwaka ushize mu mwaka w’2015. Ibindi bigira hamwe ni ibirebana na politiki y’ihindagurika ry’ikirere na raporo y’inama y’abaministri kuri banki y’iterambere muri Afrika y’iburasirazuba.

Umuyobozi wa mbere w’uyu muryango yabaye Umunyakenya Francis Muthaura kuva 1996 kugeza 2001.Yakurikiwe n’Umugande Amanya Mushega watangiye 2001 kugeza 2006.
Naho nyuma y’aho uyu muryango uhuza ibihugu 5 by’Afrika y’iburasirazuba uhagarikiye imirimo yawo mu mwaka w’1977, wongeye kubyutswa mu mwaka w’199 n’ibihugu 3 byari biwugize aribyo Kenya, Uganda na Tanzania hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Dr. Richard Sezibera yabaye Ministri w’ubuzima mu Kwakira 2008 akaba asimbuye kuri uwo mwanya Umunyatanzania Ambassadeur Juma Mwapachu.

Solange Umurerwa
Umuseke.com

7 Comments

  • mBON uyu mugabo atirangayeho yazasimbura Kagame kuko afite ubwitonzi n’ubushobozi bwinshi kandi ni n’umuhanga mbega yasoma!!Arasobanutse peeee!!!Yarize;yakoze igisirikare;yakoze diplomacy;yumva byinshi ariko akavuga bike mbega nakomeze azamuke mu ntera kandi tumuri inyuma.Ni ishema ry’u Rwanda n’abanyarwanda.

  • uyu mugabo ni umuhanga kuburyo umuryango w’africa y’uburasirazuba ushobora kuzagera kuri byinshi kubera we.

  • nubundi sezibera yari yaratinze kuba yarafashe nkuyu mwanya kuko agaragaza ubushobozi mubyo akora kandi umusaruro uraboneka nta kabuza nta ndwara ikigaragara imfu zaragabanutse kuburyo bugaragara ! congleturation minister kubera uburyo uhesheje urwanda agaciro

  • congratulation to Mr Richard, big up, this is to preserve the dignity of the country.

  • It’s tym for us to show the world how stong we are, and let’s make our own country a paradise and ignore all talkatives who seek for food outside of the country!!

  • Birakwiye kandi biratunganye ko ayobora EAC kandi birimo agakiza ku Rwanda n’abanyarwanda n’umuryango wa EAC muri rusange, uyu mugabo tumuri inyuma kandi tuzi ko azabishobora ndetse azanarenza aho Mwapacu yari yarageze kuko tumubonamop ubushake n’ubushobozi budasanzwe!! Imana ibimuheremo umugisha tumuri inyuma.Felicitation

  • Congraturations my model. Urinararibonye kandi uritanga bikwiye. Uko wakoze imirimo yawe uri special envoy muri Greatlakes region, ndabigushima; so, komerazaho.

    Ndakwibutsa ko Guharanira nogukomeza guteza imbere ishema Ry’uRwanda nabanyarwanda bizaguhesha cg bizakomeza kuguhesha agaciro. Niwiyibagirwa ahubwo ugashyira agaciro kuRwanda imbere, ntakabuza uzagira agaciro namateka muRwakubyaye birenze uko ubyumva.

    Utatiye(uhemukiye) URwanda ata agaciro nikizere, ariko ushyize Imana n’URwanda imbere ahora abonwa nabanyaRwanda nkurugero Rwumunyarwanda nyawe wihesha kandi agahesha agaciro URwanda. Sinshidikanya nabusa ko uriya mwanya ugiyemo umugabo nyamugabo kandi winyangamugayo kandi ushyira inyungu nagaciro kabanyarwanda imbere. Congs; AMAHORO RWANDA

Comments are closed.

en_USEnglish