Digiqole ad

Imibonano mpuzabitsina idasanzwe irica

Imibonano mpuzabitsina idasazwe ishobora kwica!

Itsinda ry’abashakashatsi b’abanyamerika ba Tufts Medical Center y’i Boston na   Harvard berekana ko imibonano mpuzabitsina ishobora kwica uyikoze mu gihe ayikoze atameze neza. Babyerekana bakurikije isano iri hagati y’ibikorwa by’ingufu cyangwa mpuzabitsina bya buri gihe n’indwara z’umutima.

Bahereye ku bushakashatsi bwari busanzwe buriho, kubijyanye n’ibikorwa bya buri munsi bisaba ingufu ndetse n’imibonano mpuzabitsina, aba bashakashatsi bashatse kumenya niba kudakora imirimo ihoraho isaba ingufu, bishobora gutera indwara z’umutima mu gihe cyangwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Journal of the American Medical Association yerekana ko indwara zikaze zibasira umutima zifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina ikorwa rimwe na rimwe hamwe n’ibikorwa bya sport bidahoraho, aho berekana ko ari gake bibaho kubafite ibikorwa bisaba ingufu bakora buri munsi.

Doctor Issa Dahabreh, asobanura ko hari amahirwe angana n’inshuro 3,5 yo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu gihe ukora umurimo w’ingufu udasanzwe ukora, kurusha ukora imirimo ihoraho agafata ikiruhuko. Mu buryo bumwe kandi, hari amahirwe angana na 2,7  yo kwibasirwa n’indwara z’umutima nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ya rimwe na rimwe kurusha utayikora.

Jessica Paulus, umwe mukoze ubushakashatsi avuga ko n’ubwo bimeze bityo, imyitozo ngororangingo n’imibonano mpuzabitsina atari bibi ku buzima, cyangwa se  ko hakwirengagizwa ubundi bushakashatsi bugenda bwerekana umumaro w’imibonano mpuzabitsina. Jessica Paulus akomeza avuga ko, uko igikorwa kiyongeraho isaha ya buri cyumweru, ni  nako hagabanukaho 45% yo gutakaza tumwe muturemangingo tugize ibice by’umubiri bikanagabanya kandi 30% y’imfu zitunguranye ziterwa n’uburwayi bw’umutima.

Nk’uko bigendekera abakoze imyitozo ngororangingo ikaze batabimenyereye, ni nako bimerera abakoze imibonano mpuzabitsina badasanzwe bayikora.

NGENZI Thomas
Umuseke.com

1 Comment

  • Sawa

Comments are closed.

en_USEnglish