Amahungurwa y’abarimu i Kigoma na Maraba
Abarimu baturuka mu mirenge ya Kigoma na Maraba ho mukarere ka Huye basoje amahugurwa bakoreraga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Nyarunyinya aho bahugurwaga ku buryo bwo kunoza imyigishirize yabo bamenya gutegura amasomo.
Nshimyumuremyi Bertin, umwe mu barimu bahugurwaga avuga ko ngo ahanini mu myigishirize yabo uruhare runini rwari rwa mwalimu mu gihe rugomba kuba urw’umunyeshuri. Ati: “Umwarimu n’umuyeshuri bagomba gusangira ibitekerezo aho kumva ko mwarimu ariwe ugomba kwiharira ijambo”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa World Vision, ari nayo yateguye aya mahugurwa ngo yabitewe n’uko abanyeshuri bo muri iyi mirenge batsindaga ku kigero kiri hasi ngo ahanini bitewe n’ubushobozi buke bw’abarimu.
Nyinawumuntu Goreti umuhuzabikorwa w’aya mahugurwa avuga ko ngo kuba benshi mu barimu bakoresha badafite ubumenyi bw’ibanze mu burezi (Pédagogie) aho usanga harimo abize siyansi, indimi n’ibindi bitandukanye n’uburezi nyirizina bituma babura ubumenyi bwo kwigisha bikagira ingaruka ku ireme ry’uburezi batanga n’imitsindire y’abanyehuri. Ati: “Twifuza ko batanga amasomo ku buryo bumwe tugahindura isura y’ibigo byacu mu mitsindire.”
Aya mahugurwa yari amaze iminsi igera kuri ine akaba yafashije abarimu kumenya uburyo bakoresha, bakigisha amasomo neza bakayumva bityo ngo imitsindire ikazagaragara ku buryo bushimishije mu gihe kiri imbere nkuko aba barimu babivuga.
Solange Umurerwa
Umuseke.com