Digiqole ad

Yesu ati: “Birarangiye”

Icyo nzineza rwose ntashidikanya nuko iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose kugeza ku munsi wa Yesu Kirisitu. Abafilipi1:6

Birashimishije kuba  ijambo rya nyuma Yesu yavuze ari ku musaraba yaragize ati: ”birarangiye” byumvikanyeko koko birangiye. Ariko nizerako atari ijambo yapfuye kuvuga kugirango agire icyo asiga avuze ahubwo ni ijambo ryo kwizera. Hano yabwiraga se wo mu ijuru ati: “nakoze ibyo wantumye kandi nsohoje neza ibyo wanyohereje gukora none ubu ndi umwizerwa kuri wowe kandi nizeyeko ugiye gusohoza umurimo mwiza watangiye”. Nubwo hano byasaga nkaho birangiye ahubwo yari intangiriro y’umurimo w’Imana.

Yesu ku musaraba (Photo internet)

Iyo ubona bisa nkaho byakurangiranye mbega bitagenda kuri wowe gerageza nawe wature ayo magambo yo kwizera ya yesu uti: ”birarangiye” ukabivuga wizera ubwira Imana uti: “Mana ndizeye ntashidikanye ko ibimbona byanze  wowe ugiye kubihindura, niba urwaye izereko igiye kugukiza indwara niba ufite ikibazo mu muryango izere ko igiye kubagirira neza, kandi  wizere nezako igiye kuguha ibyo ukeneye byose.

Ni bibi kwitotomba no gushidikanya atura amagombo y’ubutsinzi ku bibazo ufute izere Imana niyo yo kwizerwa izasohoza umurimo mwiza yatangiye muri wowe.

Isengesho wasenga

Data uri mu ijuru ndagushimira ukwizerwa kwawe mu buzima bwanyje , ndagushimira ko umurimo mwiza watangiye muri njye uzawusohoza. Uyu munsi nshize ukwizera kwanjye kuri wowe kuberako nzi neza ko ukora naho ntareba kugirango ungeze kubutsinzi. Amen .

Oscar NTAGIMBA
Umuseke.com

4 Comments

  • BYOSE BISHOBOKERA UWIZERA NI BIBLE IVUGA.URASHOBORA KUVA MU GAHINDA URIMO IZERA GUSA KANDI WATURE KO YESU ABIRANGIJE

  • JESU NIWE BYOSE ICYA MBERE NUKO WATWEMERA AMARASO YAKUVIRIYE KU MUSARABA IMBERE YI IMANA BYOSE BIRARASHOBOKA.KANDI IBINTUI BYOSE BIKUBAHO UJYU MENYA KO HARI IMPAMVU KANDI NZIZA.IMANA NI BYOSE

  • ni vyukuri yarapfuye arasubira arazuka kugirango adukize yikorete ibicumuro vyacu ataco adusigiye aremera arapfa nabi kugira dukire nubu ahondi mpandnya nshima urukundo rutagira uko rungana adukunda

  • Kwizera kurarema, twizere tuzaronka ibyo dushaka byose. Imana ibahe umugisha

Comments are closed.

en_USEnglish