Nigeria: abantu 33 baguye mu mirwano
Abantu 33 nibo bahitanywe n’ imirwano mu mu majyaruguru y’igihugu cya Nigeria ibi bibaye nyuma yo gutangazako perezida Goodluck Jonathan ariwe watsinze amatora ya perezida muri iki gihugu.
Iyi mirwano yabaye kuri uyu wa mbere hagati y’abashyigikiye uwahataniga kuba perezida w’iki gihugu Muhammadu Buhari, n’ abo ku ruhande rushyigikiye Jonathan, aho bavugako aya matora nta mucyo wayagararagayemo.
Iyi mirwano ikaba yabereye mu mujyi mito gusa ibyegeranyo bya bamwe mu batangabuhamya na bamwe mu bakora ibikorwa by’ ubutabazi bakaba batangaza ko ibyageranyo by’ abayiguyemo bishobora kwiyongera.
Abanyamadimi bashyamiranye muri Nigeria (Photo internet)
Umuryango mpuzamahanga ukora ibikorwa by’ubutabazi La Croix-Rouge, wemeje ko abaguye muri iyi mirwano ari benshi, ko kandi hari amagana y’ abahakomerekeye, abatari bake nabo bakaba bahunze iyi mirwano, Uretse abo bakomeretse insengero, imisigiti, amazu yo guturamo n’umabutiki nabyo bikaba byasenywe.
Ibitaro byo mu mugi wa Kano na Kaduna, byo mu majyaruguru higanjemo abasiramu bikaba byuzuriranye inkomere zo muri iyi mirwano. Joseph Agula ni umwe mu bakoreraga ibitaro akaba yakoraga ibikorwa by’ubutabazi akaba kandi yakomerekejwe n’umuhoro mu mutwe yagize ati :
” bambajije niba ndi umwisilamu cyangwa umukristu, mbabeshyako ndi umwisilamu, gusa ntibanyizeye nuko barantemagura ndetse baranankubita”.
Umunyamakuru w’ ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters mu gace ka Kaduna , yatangaje ko yabonye imirambo 4 yatemaguwe iri mu mihanda ndetse isaga 12 ikaba nayo yatoraguwe, nkuko bitangazwa n’abayobozi b’ inzego z’ibanze bo muri ako gace. Umwe mu baturage bo muri akace kandi akaba yatangaje ko hari indi mirambo 2 yasanze yafi y’urugo rwe .
Croix-Rouge, umuryango mpuzamahanga ukora ibikorwa by’ ubutabazi ukaba wemeje ko abantu 6 biciwe mu gace ka Kano, kari mu majyaruguru naho abandi 8 bakaba baguye mu gace ka Katsina.
Indi mirambo itandukanye nk’ iyi ikaba yagaragaye mu duce twa Zaria na Sokoto mu majyaruguru y’ uburengerazuba. Gusa imibare nyakuri y’abayiguyemo ikaba itamenyekanye. Ibyavuye mu matora bikaba byaragaragaje ko iki gihugu gituwemo na miliyoni 160, ko kandi gifite impande ebyiri zihanganye harimo abisilamu biganje mu majyaruguru y’iki gihugu ari nabo batoye cyane ku ruhande rwa Buhari, naho abo mu amajyepfo bo biganjemo abakiristu bakaba barahisemo Jonathan.
Indorerezi z’ amatora zo zikaba zaratangaje ko aya matora yabayemo umucyo ugereranije n’ imyaka ishinze yo mu matora yayabanjirije, kuko ngo amatora yo mu myaka ishize yaranzwe n’ubujura bukomeye ndetse n’ ibikorwa byo gutera ubwoba abatora .
Hagati aho indorerezi zikaba zifite impagarara ko amatora y’ abaguverineri bazayobora intara 36 ateganijwe mu cyumweru gitaha muri iki gihugu ashobora nayo kuzagagararamo ubwicanyi bukomeye .
Jonas Muhawenimana
Umuseke.com
2 Comments
Bene data mutubwirire abo ba nigeria ngo bisubireho rwose igihugu cyabo ntamateka mabi gifite so nibave mumatiku adafite aho abageza kuko barabona ibyabaye egypte,libya,cote d`ivoire, nahandi ubukoko barareba afrique turikugana hehe.
Nibihangane abanyafurika tudakomeza kuba igitutsi ku banyamahanga SVP!!!!!
Sha Imana ibatabare rwose.
aba banyanigeria barimo gucana umuriro kandi kuwota ntibazabishobora,kuwuzimya byo ni ibindi bindi
Comments are closed.