Intambwe 8 ziganisha kuri Jenoside

Ubundi ijambo Jenoside  ntabwo ryabayeho nyuma ya Jenoside  yakorewe Abatutsi mu Rwanda,  ryavuzwe bwa mbere n’umuhanga mu mategeko witwa Raphael Lamkin nawe warokotse Jenoside  yakorewe Abayahudi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. Yarivuze ubwo yari mu nama I Madrid mu gihugu cya ‘Espagne’ yari igamije gushyiraho amategeko ahana abantu bakoze ibyaha ndengakamere harimo na Jenoside  ubwayo. […]Irambuye

Rayon Sports yabikoze nyuma y'imyaka 9

Remera – Nyuma y’imyaka isaga icyenda, iyi kipe ifite abafana benshi cyane mu Rwanda yegukanye igikombe cya Shampionat kuri uyu wa 15 Gicurasi 2013 nyuma y’icyo yaherukaga mu 2004 itozwa na Kayiranga Baptista. Ni ku mukino itsinzemo ikipe ya Musanze 1 – 0. Uyu mukino ukaba watumye yegukana igikombe izashyikirizwa ku mukino wa nyuma. Iki […]Irambuye

RDC: 28 baguye mu mirwano yashyamiranyije FARDC na Maï-Maï

Ubushyamirane hagati y’ingabo z’igihugu cya Congo Kinshasa FARDC n’umutwe w’itwaza intwaro wa Mai Mai bwabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Gicurasi bwasize buhitanye abantu bagera kuri 28, abandi bane barakomereka. Col Richard Bisamaza uyobora FARDC i Beni mu Majyaruguru ya Kivu ari na ho iyi mirwano yabereye avuga ko iyi mirwano yatewe n’uko […]Irambuye

Abagabo basaga 3000 bamaze kwifungisha burundu

Mu gihe leta y’u Rwanda imaze iminsi ishishikariza abantu kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo butandukanye burimo no kwifungisha burundu ku bagabo, ubu abagabo b’Abanyarwanda barenga ibihumbi bitatu bamaze kwifungusha burundu, abo mu karere ka Nyabihu bakaza ku mwanya wa mbere.   Abagabo baboneje urubyaro bakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu(Vasectomy), bavuye ku 2500 mu mwaka ushize wa […]Irambuye

Umuyobozi w’igisirikare cya Kenya ari mu ruzinduko mu Rwanda

Gen Julius Waweru Karangi Umuyobozi mukuru w’igisirakari cya Kenya ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda nk’uko bitangazwa na RDF. Uyu Mugaba Mukuru w’Iingabo za kenya ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva tariki 13 kugera 15 Gicurasi,  yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga aho bagiranye ibiganiro akanamujyana gusura ishuri rya Gisirikari […]Irambuye

Imanzi Hospital ibitaro bishya bigiye kubakwa i Huye

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2013, mu karere ka Huye hasinywe amasezerano yo kubaka ivuriro ry’icyitegerezo mu mujyi wa Huye rifite agaciro ka miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kunganira ibindi bigo by’ubuzima bibarizwa mu karere ka Huye. Aya masezerano yasinywe hagati y’Akarere ka Huye, ikigo cy’ubucuruzi (Imanzi Investment Group) n’umuryango w’ubwisungane mu […]Irambuye

USA:Ku myaka 4 yatorewe kuyobora agace gatuwe

Muri Leta zunz’ubumwe za Amerika umwana w’ umuhungu w’imyaka ine (4) y’amavuko yatorewe kuba umuyobozi w’agace kitwa Dorset muri Leta  ya Minnesota. Bobbie Tufts, ntaramenya gusoma cyangwa kwandika ariko bamugize umuyobozi w’agace kitwa Dorset muri Leta ya Minnesota, USA. Buri mwaka aka gace gatuwe n’imiryango 22 gatora umuyobozi wako  ku buryo bwa ‘Tombola’ . Uyu mwaka […]Irambuye

Mali: Yahawe miliyari ebyiri z’amayero zo kongera kwiyubaka

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Gicurasi abayobozi b’ibihugu bitandukanye n’abahagarariye ibigo n’imiryango mpuzamahanga bateraniye mu gihugu cy’Ubuligi mu nama bise “Ensemble pour le renouveau du Mali”  maze bemeza ko bageneye iki gihugu miliyari ebyiri z’amayero kugira ngo bongere bacyubake. Iyi nama yari iteraniyemo bamwe mu bayobozi b’Umuryango w’Abibumbye, Abayobozi ba Banki y’Isi, Afurika […]Irambuye

Rubavu: Abageze mu zabukuru barashima uwazanye VUP

Abasaza n’abakecuru bo mu Murenge wa Nyakiriba Akarere ka Rubavu barishimira byinshi bamaze kugeraho kubera amafaranga bahabwa  na gahunda ya VUP ubu bakaba bayashora mu bworozi, gusana amazu yabo n’ibindi. Aba bakambwe n’abakecuru bavuga ko mbere ya V.U.P (Vision Umurenge Programme) bariho mu buzima bwo kugora abana babo cyangwa abavandimwe kuko ntacyo bashoboraga kwikorera kubera […]Irambuye

Rubavu: Polisi n’Akarere basinye amazezerano y’ubufatanye

Polisi y’Igihugu n’Akarere ka Rubavu basinye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo kongera imbaraga mu mikoranire mu kurwanya ibyaha no guteza imbere umutekano w’Ikiremwa muntu. DIGP Stanley Nsabimana niwe washyize umukono kuri aya masezerano mu izina rya Polisi y’igihugu naho ku ruhande rw’Akarere ka Rubavu amasezerano yasinywe n’Umuyobozi w’Akarere Sheikh Hassan Bahame nk’uko Polisi y’Igihugu ibitangaza. […]Irambuye

en_USEnglish