Digiqole ad

Mali: Yahawe miliyari ebyiri z’amayero zo kongera kwiyubaka

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Gicurasi abayobozi b’ibihugu bitandukanye n’abahagarariye ibigo n’imiryango mpuzamahanga bateraniye mu gihugu cy’Ubuligi mu nama bise “Ensemble pour le renouveau du Mali”  maze bemeza ko bageneye iki gihugu miliyari ebyiri z’amayero kugira ngo bongere bacyubake.

Dioncounda Traoré na Jose Manuel Barroso
Dioncounda Traoré na Jose Manuel Barroso

Iyi nama yari iteraniyemo bamwe mu bayobozi b’Umuryango w’Abibumbye, Abayobozi ba Banki y’Isi, Afurika yunze Ubumwe, Abayobozi b’ubumwe bw’Uburayi n’Abafurika yunze ubumwe.

abayobozi b’ibihugu bitandukanye bari bitabiriye iyi nama ni François Hollande uyobora Ubufaransa, Blaise Compaoré wa Burkina Faso, Faure Gnassingbé wa Togo, Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Mahamadou Issoufou wa Niger, Mohamed Ould Abdelaziz wa Mauritanie n’abandi.

Amafaranga iki gihugu gihawe n’umuryango mpuzamahanga ngo angana 45% by’amafaranga akenewe kugira ngo Mali yongere yitwe Mali, akaba bazayahabwa kuva muri 2013 kugera muri 2014.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa Laurent Fabius yavuze ko barimo kugenda batsinda urugamba rw’intambara gahoro gahoro akaba ari muri urwo rwego bagomba gushaka n’ikizababeshaho.

Agira ati:”Icyo bisaba nta kindi ni ugushaka amafaranga”.

Ku munsi w’ejo igihugu cy”Ubufaransa gifitanye umubano ukomeye na Mali cyemeje ko kizatanga ingunga ingana na miliyoni 280 z’amayero mu gihe cy’imyaka ibiri, naho komisiyo y’Uburayi yo yemera kuzatanga miliyoni 520 z’amayero.

Muri rusange igihugu cya Mali gikeye inkunga y’amafaranga kugira ngo bongere babone imibereho y’ibanze irimo kubona amazi, amashanyarazi, ubuvuzi bw’ibanze n’ubuyobozi bufatika.

Iki gihugu kandi gifite ikibazo cyo kuzacyura cyo kugarura mu gihugu abagera  ku bihumbi 480 bahunze kuva mu ntangiriro za 2012, aho benshi muri bo babayeho  ubuzima bubi bwo kubura ibibatunga. Ibi kandi bikaniyongeraho ko tariki 28 Nyakanga iki gihugu giteganya amatora rusange.

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • UHAGARIKIWE N’INGWE ARAVOMA. Ubwo harimo na Facture ya FRANCOIS HOLLANDE

  • Bikira Mriya Mwamikazi w’amahoro udusabire kugirango iyi si yacu igira amahoro nyayo umwana wawe yasezeranije abamwubaha bose

Comments are closed.

en_USEnglish