Digiqole ad

USA:Ku myaka 4 yatorewe kuyobora agace gatuwe

Muri Leta zunz’ubumwe za Amerika umwana w’ umuhungu w’imyaka ine (4) y’amavuko yatorewe kuba umuyobozi w’agace kitwa Dorset muri Leta  ya Minnesota.

Bobbie Tufts
Bobbie Tufts
Bobbie Tufts, ntaramenya gusoma cyangwa kwandika ariko bamugize umuyobozi w’agace kitwa Dorset muri Leta ya Minnesota, USA.
Buri mwaka aka gace gatuwe n’imiryango 22 gatora umuyobozi wako  ku buryo bwa ‘Tombola’ . Uyu mwaka rero uyu mwana niwe amahirwe yo kuyobora ibyo ataramenya neza niwe yaguyeho.
Bobbie ngo ni umwana usanzwe ariko ukunda cyane kuririmba no kubyina ndetse no kuroba. Uyu mwana ariko ngo ntiyoroshye kuko afite agakobwa kagenzi ke akunda kitwa Sophia, uzaba uzitwa umufasha we muri uyu mwaka wose.
Uyu mwana birumvikana ko atakina politiki, cyane ko uyu mwanya nawo ari umwanya cyane cyane w’icyubahiro aho ahagararira ako gace mu birori bikomeye. 
Uyu mwana ariko yatangiye umurimo we ku buryo butarimo ibya cyana (imikino) kuko Bobbie ubu aherutse gutanga ikiganiro ku banyamakuru bo muri ako gace.
Abo ayoboye nabo ngo ni ibyishimo bisabisa kuyoborwa n’ikibondo. Kathy Schmidt utuye aho avuga ko banezerewe uyu muyobozi mushya ati ” Ni mwiza cyane turamwishimiye.”
Bobbie ku ntebe y'ubuyobozi
Bobbie ku ntebe y’ubuyobozi
Helardminnesota
JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • hahahaha barahaze!

  • Hahaha. Sha muransekeje. Ubuse azi kwiyoza? Ntazajya arira mu nama ashonje cg asinzira se?

  • N’ubundi buri Muntu ariyobora, icyo ni first. Ibindi ni facultatifs. Bityo, iyo abaturage bazi kwiyobora, biroroshye ko IKIBONDO ycabayobora mu Cyubahiro da!!

  • njye ndatangaye.muri Africa ho n’abasaza bananiwe gusubiza ibibazo by’abo bayobora,none ahandi baratora impinja.Hahaaaaaaaaa

  • Ntibitangaje, iyo umaze kuzamuka cyane haba hasigaye guhanuka.Abazungu bararenze none basubiye ibwana.Natwe rero tukabishinga,byadupfana tukabatuka ngo baradushutse, baratwanga….Mwakwitonze tukagenda butore,tukareka gusamara, ejo natwe tutazisama twasandaye.

  • Uyu mwana iyi ntebe azagya ayinyaramo ngo numuyobozi..

  • uyu mwana arasa na Bush junior!

  • sigitangaza kuko bemejeko nabahuje ibitsina bagomba kuryamana. nagahoma munwa!!!!!!!!!!!ubukurikira amahirwe azagwa kumusazi!!!!!!!!!!!bazemera abayobore byagisazi!!!!!!!!!!!!! (ngo barize da)ngo bazi ubwenge ra) ngobateye sha) turimubihe byanyuma/

  • Mbega!!! Naherukaga guseka kera kabisa! Ubu se ahubwo azi kuvuga? Yewe data we? Barambiwe amatora se mama?

  • yewe data we!!!!!!!!!!!! ibi byo ni ibiki kandi!!!!! ngo azabayobora!!! umuntu ayobora abandi aho atazi!!! nibashake indi nshinga bakoresha naho iyo KUYOBORA yo turayizi!!!

  • Ariko murabona ibi atari ibinyoma,nonese ko atazi gusoma nokwandika,yatanze ikiganiro ate?reka rka ,ibyo ntagaciro mbihaye

Comments are closed.

en_USEnglish