Digiqole ad

Rubavu: Abageze mu zabukuru barashima uwazanye VUP

Abasaza n’abakecuru bo mu Murenge wa Nyakiriba Akarere ka Rubavu barishimira byinshi bamaze kugeraho kubera amafaranga bahabwa  na gahunda ya VUP ubu bakaba bayashora mu bworozi, gusana amazu yabo n’ibindi.

Abageze mu zabukuru bategereje guhebwa ya Mata na Gicurasi
i Nyakiriba abageze mu zabukuru bategereje guhabwa amafaranga ya Mata na Gicurasi

Aba bakambwe n’abakecuru bavuga ko mbere ya V.U.P (Vision Umurenge Programme) bariho mu buzima bwo kugora abana babo cyangwa abavandimwe kuko ntacyo bashoboraga kwikorera kubera intege nke, iki gihe ngo nta na mutuel de santé babashaga kwiyishyurira.

Kayihura Lambert w’imyaka 70 aganira n’umunyamakuru w’Umuseke.rw i Rubavu ubwo yabasangaga aho bari baje we na bagenzi be gufata udufaranga twa VUP, yamubwiye ko ubu ubuzima bwabo bumeze neza kuko bakora udushinga duto bakabona uko bibeshaho.

Kayihura ati “ Turabishimira Perezida Kagame kuba yaratekereje no kwita kuri twe abasaje, ubu tumaze kugira amatungo magufi, tunabasha kwikemurira utubazo tworoheje two mu rugo, tumerewe neza ubu”.

Umukozi ushinzwe iterambere mu kagali ka Kanyefurwe , Habarugira Felicien avuga ko  iyo  aba basaza bamaze kubona amafaranga babakurikirana  bakareba ko abagirira akamara koko, abafite imigambi yo kuyanywera cyangwa kuyasesagura bakabagira inama.

Aba basaza bari kuri Cooperative Umurenge Sacco Umushyikirano ya Nyakiriba kuri uyu wa 15 Gicurasi baje guhembwa amafaranga y’ukwezi kwa Mata na Gicurasi.

V.U.P ni  gahunda ya Leta y’imbaturabukungu mu iterambere ifasha abakene n’abageze mu zabukuru batishoboye ngo bakore uturimo duciriritse n’imishinga bibaha inyungu bakiteza imbere, abasaza nabo bakibeshaho.

umusaza Kayihura arashimira nyakubahwa perezida
umusaza Kayihura arashimira perezida Kagame ubitayeho
Abagifite intege bagerageza gushaka imirimo bakora
Mu dufaranga bahabwa basabwa gushaka uturimo duciriritse bakoramo

 Maisha Patrick
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Imigisha yose ituruka ku Mana ku mukuru w’Igihugu cyacu kubera kwita ku bakambwe.

Comments are closed.

en_USEnglish