Rubavu: Polisi n’Akarere basinye amazezerano y’ubufatanye
Polisi y’Igihugu n’Akarere ka Rubavu basinye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo kongera imbaraga mu mikoranire mu kurwanya ibyaha no guteza imbere umutekano w’Ikiremwa muntu.
DIGP Stanley Nsabimana niwe washyize umukono kuri aya masezerano mu izina rya Polisi y’igihugu naho ku ruhande rw’Akarere ka Rubavu amasezerano yasinywe n’Umuyobozi w’Akarere Sheikh Hassan Bahame nk’uko Polisi y’Igihugu ibitangaza.
Aya masezerano ngo azabafasha mu guhangana n’ibyaha bikunze kugaragara muri aka gace ndetse binabafashe kugabanya ubukene mu baturage.
Umuyobozi w’Akarere yashimiye Pilisi y’igihugu umwete n’umurava igaragaza mu kubungabunga umutekano w’Abanyagihugu by’umwihariko uburyo ikorana n’Akarere ka Rubavu.
DIGP Nsabimana we avuga ko bazakomeza ubufatanye cyane cyane mu gukumira ibyaha no gufasha Akarere guteza imbere uburinganire bw’umugabo n’umugore.
Uyu muhango wari witabiriwe na bamwe mu bapolisi bakuru bakorera muri aka Karere, abayobozi b’Akarere ka Rubavu batandukanye barimo abagize inama njyanama na bamwe mu bayobozi b’imirenge igize aka karere ka Rubavu.
Iki gikorwa cyakurikiwe n’inama yahuje aba bayobozi n’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, aho bakangurirwaga kubahiriza mategeko y’umuhanda kandi na bo bagafata iya mbere mu kurwanya ibyaha cyane cyane kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge.
Rubavu ibaye Akarere ka karindwi gasinye amasezrano y’ubufatanye na Polisi y’Igihugu nyuma ya Kicukiro, Bugesera, Gatsibo, Burera, Nyamasheke na Nyanza.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ariko se Polisi yo mu gihugu isinyana ite n’abanyagihugu kandi. None se ikorera nde?
Comments are closed.