Digiqole ad

Imanzi Hospital ibitaro bishya bigiye kubakwa i Huye

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2013, mu karere ka Huye hasinywe amasezerano yo kubaka ivuriro ry’icyitegerezo mu mujyi wa Huye rifite agaciro ka miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kunganira ibindi bigo by’ubuzima bibarizwa mu karere ka Huye.

Igishushanyo mbonera cy'ivuriro Imanzi Hospital
Igishushanyo mbonera cy’ivuriro Imanzi Hospital

Aya masezerano yasinywe hagati y’Akarere ka Huye, ikigo cy’ubucuruzi (Imanzi Investment Group) n’umuryango w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé /NUR)bya kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Imanzi Investment Group Dr. Fidel Ndahayo avuga ko abanyamuryango b’icyo kigo ndetse n’abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza muri NUR bahuje umugambi wo gukora gifite inyungu rusange kuri benshi kandi kinini, maze batekereza kubaka ibitaro by’ikitegererezo bafatanyije.

Umuyobozi w’aka karere Eugene Kayiranga Muzuka avuga ko iki ari igikorwa cy’ingenzi Leta ishyigikiye kuko ngo abanyarwanda ubwabo nabo bagomba gutekereza ku kwiyubakira ibikorwa remezo nk’ibi bibaha inyungu ndetse bikanagirira akamaro abanyarwanda muri rusange.

Muzuka ati: “Ibi ni ibintu byo kwishimira kuko iri vuriro niryuzura rizagira byinshi rigeza ku batuye mu karere ka Huye n’abahandi bazakenera serivisi zizajya zitangirwa muri iri vuriro.”

Ukurikije igishushanyo mbonera cy’iyi nyubako, biragaragara ko iyo nyubako ijyanye n’ikerekezo cyo guhindura isura y’umujyi wa Huye uri kwiyubaka nkuko Kayiranga Muzuka abivuga.

Umuyobozi mukuru wa Imanzi Investment Group, Jean Paul Murekezi avuga ko inyigo yo kubaka iri vuriro ikiri mu nyigo ko ariko biteganijwe ko kubaka bitarenza umwaka wa 2013 bidatangiye. Murekezi anavuga ko aya masezerano yasinywe azamara imyaka 50.

Uyu mushinga wo kubaka iri vuriro Intara y’amajyepfo ivuga ko iwushyigikiye ikaba yiteguye kuwukorera ubuvugizi bwose bushoboka nkuko Jeanne Izabiriza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo abivuga.

(ibumoso) Tharcisse Sinzi(perezida w'inama y'ubutegetsi ya Mutuelle ya NUR) na Dr. Fidel Ndahayo (perezida w'inama y'ubutegetsi y'Imanzi Investment Group)
(ibumoso) Tharcisse Sinzi(perezida w’inama y’ubutegetsi ya Mutuelle ya NUR) na Dr. Fidel Ndahayo (perezida w’inama y’ubutegetsi y’Imanzi Investment Group)
(iburyo) Mayor Muzuka asinya amasezerano, hirya ye ni umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'amajyepfo wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango
(iburyo) Mayor Muzuka asinya amasezerano, hirya ye ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Jean Baptiste Micomyiza PROfficer/NUR

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Imanzi Hospital, icyerekezo cy’ubuzima bwiza.
    Turishimye kabisa ahubwo niyubakwe vuba

  • NI BYIZA KO AMAJYEPFO AZAMUKA MWITERAMBERE NK’UKO BYAHOZE NA MBERE. UBWO RERO TUGOMBA KUBIGERAHO DUFITE UBUZIMA BWIZA. TURABISHYIGIKIYE!

  • Dukorane umurava dutere imbere!

  • Ese iri vuriro rizaba rifite ububasha bwo kwakira abarwayi bazanywe n’indege za kajugujugu ko mbona aza zizagwira hateganyijwe hejuru y’inyubako, murebe hariya hantu hari inyuguti ya “H”. Byaba ari byiza rwose.

  • Genda UNR uri kaminuza imwe itunganye koko isoko twese twavomyeho ubwenge ureke abashaka kukuvangira.Komereza aho maze n’andi mashuri makuru avutse vuba akwigireho urugero rwiza nka mukuru wayo.Bravo

  • mbega byiza weeee..itarenbere,ibitaro ngibyo birakenewe kabisa..bagire vuba bayubake,yuzure vuba…im prod.@rwanda amajambere kubaturage..

  • Ni byiza cyane, hazarebwe n’uburyo umuhanda wa kaburimbo wo mu mugi hagati kugera mu cyarabu wakorwa kuko harasa nabi cyane. Ivumbi riratumuka ukagirango ni mu ga center.

  • Iki gikorwa ni kizima kabisa ahubwo gikwire mu ntara zose..

  • Twizere ko ibi bikorwa bizagera ahantu hose kuko ni Inyamibwa kabisa..bravo NUR

  • ikigikorwa nikiza leta nayo igishyigikire pe

  • Abaganga bazava he? Ko mbona Minister yabivanze byose? Gusa Bravo kuri Kaminuza yacu itunganye.

  • umvaiterambere ni ryiza ryagera kubuzima rikarusha ninjye uzariyobora pe ahubwo mutangire mwibaze nibura akazi kagiye kuboneka

  • Turabashyigikiye Peeeee!

  • KOMEREZA AHO DR NDAHAYO NA SINZI T.

  • RWOSE MUKOMEZE AHO ARIKO MINISANTE INAZIRIKANE AMAZU MEZA NTA BAKOZI NTIBIHAGIJE CYANE ABAFOROMO N’ABAFOROMOKAZI BICARANYE UBUMENYI DORE KO HARIMO NABAFITE LICENCE BAVUGA NGO NTA BUDGET LETA BAFITE YABO.

Comments are closed.

en_USEnglish