Abagabo basaga 3000 bamaze kwifungisha burundu
Mu gihe leta y’u Rwanda imaze iminsi ishishikariza abantu kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo butandukanye burimo no kwifungisha burundu ku bagabo, ubu abagabo b’Abanyarwanda barenga ibihumbi bitatu bamaze kwifungusha burundu, abo mu karere ka Nyabihu bakaza ku mwanya wa mbere.
Abagabo baboneje urubyaro bakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu(Vasectomy), bavuye ku 2500 mu mwaka ushize wa 2012, ubu muri Gicurasi 2013 abagabo bifungishije burundu bakaba babarirwa mu bihumbi 3200.
Dr Kagabo Léonard, Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro hakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko ubu bwiyongere ku mibare y’abagabo bifungisha burundu bituruka ku biganiro biba hagati y’abagabo maze bakabwirana ibyiza by’ubu buryo.
Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo abagabo benshi batarumva neza ubu buryo ngo hari abatangiye kubisobanukirwa. Aho abagabo bo mu karere ka Nyabihu baza ku mwanya wa mbere bagakurikirwa na bo muri Gicumbi na Rulindo.
DR kagabo yagize ati:” ati “Kwifungisha burundu ntibibuza umugabo kuba umugabo, kuko ibice by’umubiri we bikomeza gukora neza.”
Ibi yabivuze asubiza abagabo bamwe kimwe n’abandi bose bafite imyumvire y’uko umugabo wifungishije burundu aba atakitwa umugabo ,nk’uko Izuba rirashe cyabitangaje.
Bamwe mu bagabo baboneje urubyaro mu buryo bwa burundu, bemeza ko bigabanya amakimbirane mu miryango cyane cyane ku bagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abo batashakanye, bakagenda babyara abana aho babonye hose.
UM– USEKE.RW
0 Comment
eeeeeh!!!!!!!!Uzi ko tutorohewe!Harya ubwo abo bagabo baravuga iki ku rubanza rw’imperuka?
ni bamaranye nababwira iki? nzasigara mbirongorera bareke, ariko ko ntarumva umuyobozi watanze uwro rugero rwiza nuko bo batabyara besnhi harya? bajye babashuka
c triste manaweee ndumiwe koko ubwose ibyo nibintu taba mana !!
NIBAGIRE VUBA TUZAKOMEZA KUBIBAFASHAMO KUGIRANGO HABONEKE ABATURAGE BAJYANYE N’UBUSHOBOZI BW’IGIHUGU CYACU.
Haba harimo abayobozi bangahe batanze urugero rwiza? This is HARAMU.
that is haramu kabisa.kubwange mbona byafasha bamwe mubagabo baca inyuma abagore babo kuko bababaziko batatera inda.ahubwo bakwiye kwifata bagashimangira intego zabo nabyo byabafasha
ibyuvuga bifite ishingiro dear
Agakecuru kashutse akandi ngo <>Hanyuma kati <>Umva ko abazungu badushuka da.Ubu se kandi nibo birirwa bacengeza izo ngirwa nyigisho zibuza umugabo kuba uwo ariwe.
Ibyo uvuga ntubizi neza urabyitiranya,ubu buryo ntacyo bugabanura ku mugabo,bumufasha kuboneza urubyaro,kandi ni ubushake ntawe babihatira,jya ubanza usobanuze niba utazi gusoma.
Genda urabeshye!Umugabo aba abaye giti burundu. hehe no kuryoherwa n’igituba!Birazwi ko akenshi umugamo agira ibyishimo birenze iyo arimo gusohora none inzira bayikasemo kabiri aryoherwa ate? Niba ntacyo bihindura ukaba uri umugabo jyayo nawe bagukatagure uzagaruke utubarire niba ukiryoherwa nigituba.
Ariko sha Mandevu uba muzima urabona ibigambo uhurutuye hano, aha nzaba mbarirwa
Mandevu we, ngusobanurire niba utigiza nkana, umuyoboro bakata ni uzana intangangabo ukazihuza n’amasohoro. Umugabo bafunze burundu, bamubuza kuzana intanga ngabo mu masohoro, ariko amasohoro arakomeza akaza. Ni ukuvuga arasohora nk’undi wese. Ntacyo rero bitwaye mu miryoherwe n’imibihirwe (kuko hari n’ababihirwa)
Agakecuru kashutse akandi ngo: hena ndore.Hanyuma kati : bumba nabonye .Umva ko abazungu badushuka da.Ubu se kandi nibo birirwa bacengeza izo ngirwa nyigisho zibuza umugabo kuba uwo ariwe.
Ubona batakwifungishije bose nkasigara mbarongorera abagore nkababyarira wa! Abana nkabanganya n’umusenyi wo ku nyanja cyangwa inyenyeri zo mu kirere nanjye nkitwa Papa w’abana nkabona amaboko imihanda yose, nakwigarurira intara nyinshi kuko zose zaba zirimo amaboko yanjye gusa. Bagabo mwe, mukomereze aho sha, mukomeze mwifungishe nanjye nkomeze mbabyarire .
bari kubeshya!! iki kinyamakuru kiragirango ngirengo ninjye usigaye gusa!!!
Ibi nibikoranywa ubushake n’ubuhanga bizatanga umusaruro mwiza..mu bijyanye no kuboneza urubyaro.
Bazacunge neza niba nta ngaruka zizavamo nko ku bagabo cyane cyane..
Nonee se murashaka ko umuyobozi uzifungisha azajya kukarubanda kubishyira mwitangazamakuru??? be sumurt plz
“bemeza ko bigabanya amakimbirane mu miryango cyane cyane ku bagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abo batashakanye, bakagenda babyara abana aho babonye hose” Bivuze ng babikora bagamije uburaya,ndumiwe koko!
Si uko se nshuti! ahubwo iyo bandika ko bigabanya ayo makimbirane kuko umugabo akorera umugore wese yifuje yizeye ko nta bebe uboneka. ndumva harimo gushishikariza abantu gukatana cyane
Ndagirango mare impungenge abazifite kuri ubu buryo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo,kuko narabukoresheje,abavuga ko umugabo aba ahindutse ikiremba ni ukwibeshya,kuko maze umwaka n’amezi abiri,ariko icyo kibazo ntacyo mfite,abandi bibeshya ko ucika intege mu guhuza urugwiro n’umugore wawe baribeshya kuko kuri ngewe ntacyahindutse kuva nakoresha ubu buryo bwo kuboneza urubyaro,umugabo natanga ni umugore wange utarigeze agabanya amanota mbona muri iki gikorwa.
yewe yewega, nukubwira iki!! numbona mbikoze uzankubite,erega kubaha Imana ni bwo bwenge kandi kuva mubyaha niko kujijuka Job 28:28,sha nzagabanya imbyaro nkoresheje uburyo bwa gakondo gusa,ese aho hari umuyobozi watanga urugero rwiza akifungisha burundu then agatanga ubuhamya!! gushukana gusa rubanda rwo hasi baragoweye!!!!!!!!nyine wara hubutse, ubuse habaye ibygao byatuma abo ufite bose bitaba Imana wabaho ntakana?reka azaguca inyuma wirebereho,
Sha kwifungisha kumugabo njyewe sinabishyigikira kuko abikoze se umugore agaca inuma agatwita! ahaa urumva izindi bomboribombori murugo! mwe mwigaramiye!
Mana yukuri fasha bawe be kugwa mubishuko by’umwanzi biganisha kukurimbuka,gusa bantu mukomeza kugomera umuremyi wanyu(mwihindura uko mutaremwe): ibihembo by’ibyaha n’urupfu.
biye agahinda,mana niwe wenyine wa rinda abawe.
Mana biteye agahinda,mana niwe wenyine wa rinda abawe.
bakore ibitabacira urubanza ariko bibukeko Imana itemera ko duhindura uko yaturemye
mana dukorera,ibibera muriyisi biteye agahind,nibyerekana kugaruka kwawe,babarira bose bakomeza kwirama uko utabaremye,ibihembo by’ibyaha n’urupfu.
Comments are closed.