Digiqole ad

Rubavu: SACCO Rugerero ubu nta ubitsa nta n’ubikuza aye

 Rubavu: SACCO Rugerero ubu nta ubitsa nta n’ubikuza aye

Hashize icyumweru n’iminsi abanyamuryango ba Koperative Intarutwa SACCO ya Rugerero badashobora kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga yabo kuko ngo hari abayabikuje agashira. Birakekwa ko habaye ubujura bw’amafaranga y’abanyamuryango. BNR ubu iri gukora ubugenzuzi, umwe mu bakozi b’iyi SACCO arafunze.

Umukozi umwe w'iyi SACCO niwe wakira abafatanga inkunga y'ingoboka ya VUP na FARG gusa
Umukozi umwe w’iyi SACCO niwe wakira abafatanga inkunga y’ingoboka ya VUP na FARG gusa

Kuri uyu wa kabiri mu gitondo umunyamakuru w’Umuseke yageze kuri iyi SACCO ahasanga abanyamuryango barimo abaje kubikuza amafaranga yabo babikije mu bihe bishize, ntayo babahaye, ntibanababwiye igihe bazagarukira.

Iyi SACCO ubu iri kwakira abahabwa inkunga y’ingoboka muri VUP na FARG gusa bari kwakirwa n’umukozi umwe.

Hari amakuru avuga ko hari abantu babikuje amafaranga y’iyi SACCO nyuma ya Noheli bakayamaramo.

Justin Mugabo usanzwe ari umunyamuryango, ku cyumweru yaje kubitsa amafaranga ye ahageze bamubwira ko bidashoboka kuko hari ubugenzuzi buri gukorwa.

Ati: “Ibi ni ukwangiza gahunda ya Leta yo kuzigama kuko icyumweru kirenga udafite uburenganzira ku mutungo wawe cyangwa udashobora kubitsa utwawe, ni ibintu bigoye kubyumva.

Bagenukwayo Seraphine twamusanze hano, ngo arahangayitse kuko yahawe inkwano y’umukobwa we azashyingira kuwa gatandatu, yayibitse muri iyi SACCO, ubu bamubwiye ko adashobora kubikuza.

Ati: “Ejo bundi kuwa gatandatu nzashyingira, inkwano bampaye nayizanye hano nirinda kuyakoresha icyo atagenewe none ubu ndibaza uko ubukwe bw’umwana wanjye buzagenda.

Biziyaremye Samuel na we yari aje kubikuza, ni inshuro ya gatatu aje mu minsi irindwi ishize. Ati “Ni ayanjye, nje kubikuza none barambwiye ngo ntibari kuyatanga, nta mpamvu bambwiye, n’ejo yenda nzagaruka. Biratubabaje.”

Nyuma y’amasaha atatu dutegereje ko Mme Mukashyaka Esperance umucungamutungo w’iyi SACCO asohoka mu biro bye ngo atubwira kuri ibi bibazo, yaje atubwira ko afite imirimo myinshi ituma tutavugana.

Ababikijeyo amafaranga yabo ntibabasha kubikuza
Ababikijeyo amafaranga yabo ntibabasha kubikuza

Umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Rugerero Birori Synèse yabwiye Umuseke ko iyi SACCO ifite ibibazo ariko biri mu nzira zo gukemuka nubwo atazi igihe bizafata.

Ati: “Hashize iminsi tumenye ko nta muntu ubikuza, twahise tumenyesha BNR na yo itangira ubugenzuzi buzagaragaza ukuri kuko ubuyobozi bwa SACCO buvuga ko byatewe n’amatsinda azigama akagabana kuri Noheri yabikuje amafaranga agashira bigatuma gutanga amafaranga bihagarara.

Hari amakuru avugwa ko iyi SACCO yaba yaribwe na bamwe mu bakozi bayo, ubu umwe yatawe muri yombi mu iperereza riri gukorwa na RIB.

Ibibazo muri koperative zo kubitsa no kugurizanya byagarutsweho cyane mu nama y’igihugu y’umushyikirano iheruka mu kwezi gushize.

Mu karere ka Rubavu
Mu karere ka Rubavu

 

Mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu
Mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu

KAGAME  K.  Alain
UM– USEKE.RW/Rubavu

0 Comment

  • IBYO NTIBIKWIYE KUGIRANGO UMUNTU ABITSE AMAFARANGA YE AYABURE, IKINDI ABA BAKOZİ BO MU MİRENGE SAKO AMAFARANGA BAYAGİZE NK’AYABO BUBATSE AMAZU , ANDI BAYAGURIZA BENE WABO, BAGENZURE NEZA.

  • Hari akantu nakwisabira RIB; mbona uwafata ba Internal Auditors bose bo muri public service, bakaba ari abakozi bagengwa na RIB gusa, ibintu byakemuka. Ukanongeraho abashinzwe M&E muri Leta hose.

  • Ikibazo gikomeye ni icy’amafaranga y’abanyeshuri abenshi mu banyamuryango babikijemo. Nk’ubu ko amashuri agiye gufungura abana bacu baziga bate? None se ibyo bavuga ngo abanyabimina barayajyanye batwaye ayo batashyizemo? andi yagiye he?

  • MUBONA SE IZI SACCO ZITARABAYE NKA ZA COPEC ZO HA MBERE NI IYIHE SACO BATAYARIYE NGO BABAFUNGE IGIHE GITO BITAHIRE!!!!!!!!!!TUASUBIRA KUBIKA MU IHEMBE CG MUZAREBE ABAKORA MURI VIUP AKAYABO N’IMITURIRWA BIBITSEHO!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish