Digiqole ad

MissRwanda2019: Umurungi Sandrine nawe yasubije ibi bibazo

 MissRwanda2019: Umurungi Sandrine nawe yasubije ibi bibazo

Nawe atuye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Kicukiro aza muri Miss Rwanda yiyamamarije mu Ntara y’ Amajyepfo aratambuka. Kimwe na mugenzi we nawe yadusuye tumubaza kuri ibi bibazo by’ubumenyi rusange.

Sandrine yize amashuri abanza i Kigali, ayisumbuye ayarangiriza i Nyagatare ubu yiga itangazamakuru muri kaminuza ya Mount Kenya.

Umurungi Sandrine arahatanira kuba MissRwanda
Umurungi Sandrine arahatanira kuba MissRwanda

Umuseke: Nyampinga bisobanuye iki?
Sandrine: Nyampinga bivuze ibintu bitatu umukobwa ufite ubwiza, umuco n’ ubwenge.

Umuseke: Tubwire ibibazo bibiri byugarije abana mu Rwanda?
Sandrine: Icya mbere ni ikibazo cy’imirire mibi ikindi ni ikibazo cy’amakimbirane abera mu miryango.

Umuseke: Umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo ni uwuhe?
Sandrine: Aaaaaaaaaah!! Ntabwo nywibuka

Umuseke: Mayor w’Umujyi wa Kigali yitwa nde?
Sandrine: Kigali?….Oya ntawe nzi keretse uwo mu Majyepfo niwe nzi.

Umuseke: Umuntu cyangwa itangazamakuru rigusebeje akakuvugaho ibitari ukuri, ni ikihe kintu cya mbere wakora?
Sandrine: Iyo byagenze gutyo ntihabura abanyamakuru bazima bakubaza niba ibyo uri kuvugwaho aribyo iyo bakubajije uba ugize amahirwe yo kugaragaza ko uri umwere ndetse bakanagaragaza inkomoko y’ ibyo.

Umuseke: Ubukene mu ngo mu Rwanda buhagaze ku gipimo cya kangahe %?
Sandrine: Ntabwo nkunda kubimenya ariko ngendeye nko ku byiciro kubera gahunda za Leta nka Girinka, One laptop per child ibintu by’ ubukene ni nkaho twabusezereye cyane, nubwo ntaho turagera ariko ntabwo bikimeze nka kera.

Umurungi Sandrine ntabwo azi Mayor wa Kigali
Umurungi Sandrine ntabwo azi Mayor wa Kigali

Umuseke: Hari umwanditsi w’ibitabo uzi uzwi cyane mu Rwanda?
Sandrine: Mu Rwanda…….umwanditsi w’ ibitabo??? Uwo nzi sinzi niba yandika ibitabo kuko ni umunyamakuru icyo muziho nuko akunda gusoma yitwa Cleophas Barore ariko sinzi niba abyandika ariko iyo bavuze umwanditsi w’ibitabo niwe unzamo.

Ibindi bibazo n’ibyo yasubije birebe kuri iyi Video:

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Hhhhhj! Nawe biguteye ubunebwe bwo kubyandika ngo turebe video.
    Aba miss bacu rwose!! Iyo bavuze umwanditsi w’ibitabo yumva cleophas Barore!!!

  • Uyu mukobwa aratangaje kabisa. Ntazi na Mayor w’umujyi wa Kigali? Kandi ariho yavukiye akanahakurira akaba anahatuye?! Ati niyiziye mayo w’amajyepfo!! Harya abaho? cg ni Governor?! Ati umwanditsi w’ibitabo nzi ni Barore? Harya arabyandika? Agomba kuba afite ubumenyi hafi ya ntabwo ku bibera mu gihugu cye kabisa. Mbese byaba biterwa n’ubumenyi bucye yifitiye cyangwa yize nabi/yigishijwe nabi? Nukubirebera mu ndorerwamo zombi. Gusa biratangaje!

  • Interview nk’izi zari zikenewe kuri buri miss wese kuko ushobora gusanga uyu babajije bimuzamuye cyangwa bikamugushamo . Njye ndabifata nka interview ahubwo uyu munyamakuru afate ibyuma ajye muri ba miss bandi vuba vuba

  • Yewe uyu miss wacu yararutanze pe,umuntu utazi mayor wa kigali.

Comments are closed.

en_USEnglish